Ibisubizo by’ibibazo bine abantu bibaza ku birebana n’imperuka
YESU KRISTO yahanuye ko hari kuzabaho ‘imperuka.’ Yavuze iby’icyo gihe agira ati “hazabaho umubabaro ukomeye utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu, kandi ntuzongera kubaho ukundi.”—Matayo 24:14, 21.
Amagambo ya Yesu avuga ibirebana n’imperuka hamwe n’indi mirongo ya Bibiliya igira icyo ibivugaho, atuma abantu bibaza ibibazo by’ingenzi. Noneho rambura Bibiliya yawe, maze urebe ibisubizo itanga kuri ibyo bibazo.
1 Ni imperuka y’iki?
Bibiliya ntiyigisha ko iyi si dutuyeho izarimburwa. Umwanditsi wa zaburi yagize ati “[Imana] yashyiriyeho imfatiro z’isi, kugira ngo itanyeganyega iteka” (Zaburi 104:5). Uretse n’ibyo kandi, Bibiliya ntiyigisha ko ibyaremwe bizashya ngo bikongoke (Yesaya 45:18). Yesu ubwe yerekanye ko hari bamwe bazarokoka (Matayo 24:21, 22). None se Bibiliya yigisha ko ikizavanwaho ku mperuka ari iki?
Ubutegetsi bw’abantu buzavaho. Imana yahumekeye Daniyeli, maze arandika ati “Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose.”—Daniyeli 2:44.
Intambara no guhumanya ibidukikije bizavaho. Muri Zaburi 46:10 hagaragaza icyo Imana izakora, hagira hati “akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi, avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri, amagare ayatwikisha umuriro.” Nanone, Bibiliya yigisha ko Imana ‘izarimbura abarimbura isi.’—Ibyahishuwe 11:18.
Urugomo n’akarengane bizavaho. Ijambo ry’Imana riduha isezerano rigira riti “abakiranutsi bazatura mu isi, kandi intungane zizahaguma. Ariko inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi, kandi abariganya bazayirandurwamo.”a—Imigani 2:21, 22.
2 Imperuka izaza ryari?
Yehova yagennye “igihe” azavaniraho ibibi, maze akimika Ubwami bwe (Mariko 13:33). Icyakora, Bibiliya igaragaza neza ko tudashobora kumenya igihe nyacyo imperuka izazira. Yesu yagize ati “uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Matayo 24:36). Icyakora, Yesu n’abigishwa be bari barahanuye uko ibintu byari kuba byifashe ku isi, mbere gato y’uko Imana izana imperuka. Mu gihe imperuka yari kuba yegereje, ibi bintu byose bikurikira byari kugaragara ku isi hose, kandi bikabaho mu gihe kimwe.
Hari kubaho imivurungano muri politiki no mu bantu, ibidukikije bikangirika, kandi ibyo byose bikabaho mu rugero rwagutse kurusha mbere hose mu mateka. Igihe Yesu yasubizaga ibibazo abigishwa be bari bamubajije ku birebana n’imperuka, yarababwiye ati “igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi, kandi hirya no hino hazabaho imitingito, hazabaho n’inzara. Ibyo bizaba ari intangiriro yo kuramukwa” (Mariko 13:8). Intumwa Pawulo yaranditse ati “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira. Kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, ari abahemu, badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona, bakunda ibinezeza aho gukunda Imana.”—2 Timoteyo 3:1-5.
Ubutumwa bwiza burabwirizwa mu isi yose, no mu ndimi nyinshi. Yesu yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”—Matayo 24:14.
3 Ni iki kizabaho nyuma y’imperuka?
Bibiliya ntiyigisha ko abakora neza bose bazavanwa ku isi, bakajya kuba mu ijuru iteka ryose. Ahubwo Yesu yavuze ko umugambi wa mbere Imana yari ifitiye abantu uzasohozwa. Yaravuze ati “abagira ibyishimo ni abitonda, kuko bazaragwa isi” (Matayo 5:5; 6:9, 10). Bibiliya igaragaza ko abantu bapfa mbere y’uko imperuka iza bazazurwa (Yobu 14:14, 15; Yohana 5:28, 29). Ni iki kizabaho nyuma y’imperuka?
Yesu azategekera mu ijuru, ari Umwami w’Ubwami bw’Imana. Umuhanuzi Daniyeli yaranditse ati “hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n’umwana w’umuntu [Yesu wazutse] aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe asanga wa Mukuru nyir’ibihe byose [Yehova], bamumugeza imbere. Nuko [Yesu] ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware bw’iteka ryose butazashira, kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.”—Daniyeli 7:13, 14; Luka 1:31, 32; Yohana 3:13-16.
Abayoboke b’Ubwami bw’Imana bazagira ubuzima butunganye, umutekano usesuye n’ubuzima bw’iteka. Umuhanuzi Yesaya yaranditse ati “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi” (Yesaya 65:21-23). Intumwa Yohana yanditse iby’icyo gihe, agira ati “dore ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu. Kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo. Kandi Imana ubwayo izabana na bo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya mbere byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.
4 Wakora iki kugira ngo uzarokoke imperuka?
Intumwa Petero yavuze ko bamwe mu bari kubaho mu gihe cy’imperuka, bari guhakana ko Imana izakemura ibibazo by’abantu, maze ikavana ibibi ku isi (2 Petero 3:3, 4). Nubwo bimeze bityo ariko, Petero yasabye abari kubaho muri iki gihe gukora ibi bikurikira:
Kuvana isomo ku byabaye. Petero yavuze ko Imana ‘itaretse guhana isi ya kera, ahubwo yakijije Nowa wari umubwiriza wo gukiranuka, hamwe n’abandi barindwi, igihe yazanaga umwuzure ku isi y’abatubaha Imana’ (2 Petero 2:5). Yagize icyo avuga ku bantu bari kudaha agaciro uwo muburo, agira ati “biyibagiza nkana ko ijuru ryahozeho kuva kera, kandi ko isi yakomejwe ivanywe mu mazi kandi igoswe n’amazi binyuze ku ijambo ry’Imana; kandi ibyo ni byo byatumye isi y’icyo gihe irimburwa igihe yarengerwaga n’amazi. Ariko iryo jambo ni ryo nanone ryatumye ijuru n’isib biriho ubu bibikirwa umuriro, kandi bikaba bitegereje umunsi w’urubanza no kurimbuka kw’abatubaha Imana.”—2 Petero 3:5-7.
Jya ukurikiza amahame y’Imana agenga umuco. Intumwa Petero yavuze ko abantu bifuza kurokoka imperuka, bagomba kugira “imyifatire irangwa n’ibikorwa byera, no kubaha Imana” (2 Petero 3:11). Zirikana ko Petero yibanze ku ‘myifatire irangwa n’ibikorwa byera,’ no “kubaha Imana.” Ku bw’ibyo, bikubiyemo ibirenze ibi byo kuvuga ko wizera bya nyirarureshwa, cyangwa kwikiranura n’Imana ku munota wa nyuma.
Ni iyihe myifatire n’ibikorwa byemerwa n’Imana? Gereranya ibyo usanzwe uzi, n’icyo Bibiliya yigisha kuri iyo ngingo. Abahamya ba Yehova bazishimira kubigufashamo. Basabe kukwereka muri Bibiliya yawe aho ibisubizo baguha bishingiye. Nubigenza utyo, bishobora kuzagufasha gutegereza igihe kizaza nta gucogora kandi ufite icyizere, nubwo hari ibintu byinshi bibaho bishobora kudutera ubwoba.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nanone, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese abantu bose bafite uburyo bungana bwo kumenya Imana?,” iri ku ipaji ya 22 y’iyi gazeti.
b Muri iyi mirongo, Petero yakoresheje ijambo isi mu buryo bw’ikigereranyo. Umwanditsi wa Bibiliya Mose na we, yakoresheje isi mu buryo bw’ikigereranyo. Yaranditse ati “isi yose yari ifite ururimi rumwe” (Itangiriro 11:1). Nk’uko isi y’ubutaka idashobora kugira “ururimi rumwe,” ni na ko isi y’ubutaka itazarimbuka. Ahubwo nk’uko intumwa Petero yabigaragaje, abantu batubaha Imana ni bo bazarimbuka.
[Amagambo yatsindagirijwe ku ipaji ya 7]
Abarimbura isi ni bo bazarimbuka, ariko isi yo nta ho izajya