Ubwami bw’Imana ni iki?
“Ubu butumwa bwiza bw’ubwami. . . ”—MATAYO 24:14.
MU KIBWIRIZA cya Yesu cyo ku Musozi kizwi cyane, yigishije abari bamuteze amatwi isengesho ry’icyitegererezo. Muri iryo sengesho, yavuze ko tugomba gusaba Imana tuti “ubwami bwawe nibuze.” Abantu benshi cyane bafashe mu mutwe iryo sengesho, kandi bagiye barisubiramo kenshi. Hari inkoranyamagambo yavuze ko iryo “ari ryo sengesho ry’ibanze Abakristo bose bakunda kuvuga iyo basenga.” Nyamara, abenshi mu barisubiramo nta byinshi bazi ku birebana n’icyo Ubwami ari cyo cyangwa icyo buzakora nibuza.—Matayo 6:9, 10.
Ibyo ntibitangaje kuko abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo batanga ibisobanuro bivuguruzanya, biteza urujijo kandi bitumvikana ku birebana n’icyo Ubwami ari cyo. Umwe muri bo yanditse ko Ubwami bw’Imana ari “ikintu ndengakamere, . . . kiba mu muntu kikamuhuza n’Imana nzima . . . , kandi ko ari imishyikirano abagabo n’abagore bagirana n’Imana ikabahesha agakiza.” Hari undi wavuze ko ivanjiri y’Ubwami ari “inyigisho ivuga ibirebana na kiliziya.” Hari ikindi gitabo cyasobanuye icyo Ubwami ari cyo kigira kiti “ingoma y’Imana irangwa n’ubutungane, amahoro n’ihirwe muri Roho Mutagatifu.”—Catechism of the Catholic Church.
Icyakora, ku ipaji ya 2 y’iyi gazeti hasobanura neza icyo Ubwami ari cyo, hagira hati ‘Ubwami bw’Imana, ari bwo butegetsi nyakuri bwo mu ijuru, buzavanaho ububi bwose kandi buzahindura isi paradizo.’ Reka dusuzume ukuntu Bibiliya ishyigikira icyo gitekerezo.
Abategetsi bazategeka isi yose
Ubwami ni ubutegetsi buyoborwa n’umwami. Umwami w’Ubwami bw’Imana ni Yesu Kristo wazutse. Umuhanuzi Daniyeli yeretswe ibirebana n’iyimikwa rya Yesu Kristo mu ijuru, maze arandika ati “nuko nkomeza kwitegereza ibyo nerekwaga nijoro, maze ngiye kubona mbona haje usa n’umwana w’umuntu [Yesu] azanye n’ibicu byo mu ijuru. Asanga Umukuru Nyir’ibihe byose [Yehova Imana], bamumugeza imbere. Hanyuma ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware buzahoraho, butazigera bukurwaho, kandi ubwami bwe ntibuzigera burimburwa.”—Daniyeli 7:13, 14.
Igitabo cyo muri Bibiliya cya Daniyeli kivuga nanone ko ubwo Bwami bwari kuzashyirwaho n’Imana ikabukomeza, ko buzavanaho ubutegetsi bwose bw’abantu kandi ko butazigera bukurwaho. Igice cya 2 cy’icyo gitabo, kivuga iby’inzozi umwami w’i Babuloni yeretswe. Muri izo nzozi, uwo mwami yabonye igishushanyo kinini cyane, cyashushanyaga ubutegetsi bw’isi bw’ibihangange bwari kuzagenda busimburana. Umuhanuzi Daniyeli ni we wasobanuye izo nzozi. Yaranditse ati “mu minsi ya nyuma, . . . Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa, kandi ubwo bwami ntibuzazungurwa n’abandi bantu. Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose.”—Daniyeli 2:28, 44.
Umwami w’Ubwami bw’Imana ntazategeka wenyine. Igihe Yesu yakoraga umurimo wo kubwiriza hano ku isi, yijeje abigishwa be bizerwa ko bo hamwe n’abandi bantu, bari kuzazurirwa kuba mu ijuru, bakicara ku ntebe z’ubwami (Luka 22:28-30). Yesu ntiyashakaga kuvuga intebe z’ubwami izi zisanzwe, kuko yagaragaje ko ubwo Bwami bwari kuzategekera mu ijuru. Bibiliya igaragaza ko abo bantu bazategekana na Yesu baturuka “mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’amahanga yose,” kandi ko bazaba ‘abami n’abatambyi b’Imana yacu, bagategeka isi.’—Ibyahishuwe 5:9, 10.
Impamvu ubutumwa bw’Ubwami ari bwiza
Zirikana ko Kristo Yesu yahawe ubutware bwo gutegeka “abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose,” kandi ko abafatanyije na we “bazategeka isi.” None se abayoboke b’ubwo Bwami ni ba nde? Ni abitabira ubutumwa bwiza bubwirizwa muri iki gihe. Nanone, mu bayoboke b’ubwo Bwami harimo abantu bazazukira kuba ku isi, bagahabwa ibyiringiro byo kubaho iteka.
Bibiliya igaragaza neza imigisha abantu bazabona mu gihe ubwo Bwami buzaba butegeka. Dore imwe muri yo:
“Akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi; umuheto arawuvunagura, n’icumu araricagagura, amagare y’intambara ayatwikisha umuriro.”—Zaburi 46:9.
“Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi.”—Yesaya 65:21, 22.
“[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.
“Icyo gihe amaso y’impumyi azahumuka, n’amatwi y’ibipfamatwi azibuke. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impala, n’ururimi rw’ikiragi rurangurure ijwi ry’ibyishimo.”—Yesaya 35:5, 6.
‘Igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bumve ijwi rya [Yesu] bavemo, abakoze ibyiza bazukire guhabwa ubuzima.’—Yohana 5:28, 29.
“Abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:11.
Ubwo ni ubutumwa bwiza rwose! Byongeye kandi, ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye, bugaragaza ko ubwo Bwami bukiranuka buri hafi gutegeka isi yose.