ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp21 No. 2 pp. 7-9
  • Icyo Yesu yavuze ku gihe imperuka izazira

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo Yesu yavuze ku gihe imperuka izazira
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • REKA TUREBE IBINTU BIBIRI YESU YAVUZE KU MPERUKA:
  • IBIMENYETSO
  • “IMINSI Y’IMPERUKA”
  • ISI IRI HAFI KUBA PARADIZO
  • Ibisubizo by’ibibazo bine abantu bibaza ku birebana n’imperuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Mbese koko turi mu “minsi y’imperuka”?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ese imperuka iregereje?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Ikitubwira ko turi mu “minsi y’imperuka”
    Mbese Imana itwitaho koko?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
wp21 No. 2 pp. 7-9
Yesu yasobanuriye intumwa ze ibimenyetso byari kuranga iminsi y’imperuka.

Icyo Yesu yavuze ku gihe imperuka izazira

Nk’uko twabibonye mu ngingo ibanziriza iyi, iyo Bibiliya ivuga imperuka y’isi ntiba ivuga irimbuka ry’umubumbe w’isi. Nanone ntiba ishatse kuvuga ko abantu bose bazarimbuka. Ahubwo iba yerekeza ku irimbuka ry’iyi si mbi n’abayishyigikiye bose. None se Bibiliya ivuga igihe iyo mperuka izazira?

REKA TUREBE IBINTU BIBIRI YESU YAVUZE KU MPERUKA:

“Mukomeze kuba maso kuko mutazi umunsi n’isaha.”—MATAYO 25:13.

“Mwitonde, mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi igihe cyagenwe kizasohorera.”—MARIKO 13:33.

Ubwo rero dukurikije ibivugwa muri iyo mirongo, nta muntu n’umwe ku isi uzi igihe imperuka izazira. Icyakora Imana yashyizeho “igihe cyagenwe” ni ukuvuga “umunsi n’isaha” imperuka izaziraho (Matayo 24:36). None se ibyo bishatse kuvuga ko nta kintu cyatwereka ko imperuka yegereje? Kirahari rwose. Yesu yabwiye abigishwa be ibintu byari kubaho, bikabereka ko imperuka yegereje cyane.

IBIMENYETSO

Ibyo bintu byari kuzabaho, ni byo bimenyetso biranga “iminsi y’imperuka.” Yesu yaravuze ati “igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi, kandi hirya no hino hazabaho inzara n’imitingito” (Matayo 24:3, 7). Nanone yavuze ko hari kuzabaho “ibyorezo” by’indwara (Luka 21:11). Ese ibyo bintu Yesu yahanuye urabibona?

Muri iki gihe isi yuzuye intambara zikomeye, inzara, imitingito n’ibyorezo by’indwara zikomeye. Urugero, mu mwaka 2004, mu Nyanja y’u Buhinde habaye umutingito ukomeye, uteza tsunami yahitanye abantu bagera ku 225.000. Nanone mu mwaka umwe gusa, icyorezo cya COVID-19 cyahitanye abantu bagera kuri miriyoni esheshatu n’ibihumbi 900 hirya no hino ku isi. Yesu yavuze ko ibintu nk’ibyo byari kuzagaragaza ko imperuka y’isi yegereje.

“IMINSI Y’IMPERUKA”

Bibiliya ivuga ko ibi bihe bya nyuma turimo ari “iminsi y’imperuka” (2 Petero 3:3, 4). Muri 2 Timoteyo 3:1-5 hagaragaza ko mu minsi y’imperuka abantu bari kuzaba bafite imyifatire mibi. (Reba agasanduku kavuga ngo “Mbere gato y’imperuka.”) Ese muri iki gihe ujya ubona abantu bikunda, b’abanyamururumba, b’abagome kandi batagira urukundo? Ibyo na byo ni ibimenyetso bigaragaza ko imperuka yegereje cyane.

Iminsi y’imperuka izamara igihe kingana iki? Bibiliya ivuga ko izamara “igihe gito,” hanyuma Imana ikarimbura “abarimbura isi.”—Ibyahishuwe 11:15-18; 12:12.

Intambara

Abasirikare bari ku rugamba barimo kurasa.
  • Hagati ya 2007 na 2017: Abahitanywe n’intambara n’iterabwoba biyongereyeho 118 ku ijana

Indwara

Umugabo uri mu bitaro.
  • Mu ndwara zihitana benshi harimo indwara z’umutima, indwara zifata imitsi yo mu bwonko, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, indwara z’impinja, impiswi, kanseri n’igituntu

Inzara

Umwana w’umukobwa ufite isahane.
  • 2021: Abantu bagera ku 9.8 ku ijana by’abatuye isi, bari bafite ikibazo cy’inzara, naho hafi umwana umwe kuri batatu by’abana bari munsi y’imyaka itanu bari bafite ikibazo cy’imirire mibi kandi baragwingiye

Umurimo wo kubwiriza ku isi hose

Abahamya ba Yehova bahagaze ku kagare babwiriza umugabo.
  • Abahamya ba Yehova barenga miriyoni 8 n’ibihumbi 600 ni ababwiriza. Batanga ibitabo mu ndimi zirenga 1.000 kandi babwiriza mu bihugu 240

ISI IRI HAFI KUBA PARADIZO

Imana yamaze gushyiraho umunsi n’isaha izarimburiraho iyi si mbi (Matayo 24:36). Ariko hari inkuru nziza ivuga ko “idashaka ko hagira n’umwe urimburwa” (2 Petero 3:9). Irimo gufasha abantu kugira ngo bamenye ibyo ishaka kandi babikurikize. Kubera iki? Ni ukubera ko ishaka ko tuzarokoka imperuka y’iyi si, tukaba mu isi izaba yahindutse paradizo.

Imana yashyizeho gahunda yo kwigisha abantu Bibiliya ku isi hose, kugira ngo ibafashe kumenya icyo bakora, maze bazabe muri iyo si nshya izaba iyobowe n’Ubwami bwayo. Yesu yavuze ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwari kuzabwirizwa “mu isi yose ituwe” (Matayo 24:14). Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bamaze amasaha abarirwa muri za miriyari babwiriza kandi bigisha abantu ubutumwa bwo muri Bibiliya butanga ibyiringiro. Yesu yavuze ko uwo murimo wo kubwiriza wari kuzakorwa ku isi hose, hanyuma imperuka ikabona kuza.

Ubutegetsi bw’abantu buri hafi kuvaho. Igishimishije ni uko ushobora kuzarokoka, ukazaba muri Paradizo Imana yadusezeranyije. Ingingo ikurikira igaragaza icyo wakora kugira ngo uzabe muri iyo si nshya.

MBERE GATO Y’IMPERUKA

“Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, ari abahemu, badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona, bakunda ibinezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwiyegurira Imana ariko batemera imbaraga zako; bene abo ujye ubatera umugongo.”—2 TIMOTEYO 3:1-5.

Ubuhanuzi bwa Yesu buvuga iby’“iminsi y’imperuka” butuma tugira ibyiringiro

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze