ISOMO RYA 29
Imiterere y’ijwi
IBYO tuvuga si byo byonyine bigira ingaruka zikomeye ku bantu, ahubwo n’uburyo tubivugamo na bwo bubagiraho ingaruka zigaragara. Mbese, iyo uwo muvugana afite ijwi rishimishije, risusurutse, rya gicuti kandi ryuje urukundo, ntiwumva urushijeho gusunikirwa kumutega amatwi kurusha iyo avuga atagaragaza ibyiyumvo cyangwa asa n’ugukankamira?
Kugira ijwi rishimishije ntibisaba gusesengura imiterere yose y’ijwi cyangwa kubyiga mu mashuri. Bishobora no kuba bifitanye isano n’imico y’umuntu. Uko umuntu arushaho kugira ubumenyi no gushyira mu bikorwa ukuri kwa Bibiliya, ihinduka agira rigaragara mu mivugire ye. Iyo mico iva ku Mana, urugero nk’urukundo, ibyishimo n’ineza, igenda yumvikana no mu ijwi rye (Gal 5:22, 23). Iyo yita ku bandi by’ukuri, ijwi rye rirabigaragaza. Iyo umuntu agenda arushaho gushimira aho guhora yitotombera abandi, bigaragarira mu magambo avuga no mu ijwi akoresha (Amag 3:39-42; 1 Tim 1:12; Yuda 16). Ndetse n’abantu bavuga ururimi utazi, iyo umwe asa n’umwirasi, atagira impuhwe, anenga abandi kandi akagatiza, undi we akaba yicisha bugufi, yihangana, agira neza kandi arangwa n’urukundo, ntiwananirwa kubatandukanya.
Rimwe na rimwe, umuntu ashobora kugira ijwi ritari ryiza bitewe n’indwara yamuteye ubusembwa mu maraka cyangwa iyo nenge akaba yarayivukanye. Ibyo bibazo bishobora kuba bikomeye cyane ku buryo bidashobora gukemurwa muri iki gihe. Ariko muri rusange, kwitoza gukoresha imyanya y’ijwi uko bikwiriye bishobora gutuma umuntu anonosora ijwi rye.
Mbere na mbere, ni ngombwa kumenya ko amajwi y’abantu agiye atandukana nk’uko na bo batandukanye. Intego yawe ntigomba kuba iyo kwigana ijwi ry’undi muntu. Ahubwo, kora imyitozo kugira ngo ukoreshe ubushobozi bw’ijwi ryawe bwose n’ibiriranga byose. Ni iki cyabigufashamo? Hari ibintu bibiri by’ingenzi.
Guhumeka neza. Niba ushaka gukoresha neza ijwi ryawe, ugomba kumenya guhumeka neza. Bitagenze bityo, ijwi ryawe ryabura imbaraga, kandi igihe uvuga ijwi ryawe ryagenda ricagagurika.
Igice kinini cy’ibihaha ntikiba ahagana hejuru mu gituza; igituza kigaragara ko ari kigari bitewe gusa n’amagufwa y’intugu. Ahubwo, ibihaha biba binini hafi y’igicamakoma. Igicamakoma gitereye ku mbavu zo hasi, kikaba gitandukanya igituza n’ibyo mu nda.
Niba iyo uhumeka wuzuza umwuka mu gice cyo haruguru cy’ibihaha gusa, ntutinda kubura umwuka. Ijwi ryawe ribura imbaraga kandi ukaruha vuba. Kugira ngo uhumeke neza, ugomba kuba wicaye cyangwa uhagaze wemye kandi usa n’ureze igituza. Igihe winjiza umwuka ushaka kuvuga, jya wirinda kuzuza gusa igice cyo haruguru cy’ibihaha. Banza wuzuze icyo hasi. Iyo kimaze kuzura, imbavu zawe zo hasi ziraguka zikigirayo. Muri icyo gihe, igicamakoma kiramanuka, kikigizayo buhoro igifu n’amara, ku buryo ubyumvira ku mukandara no ku myenda wambaye. Ariko ibihaha ntibiba mu nda, ahubwo biba mu gituza. Niba ushaka kubyumva neza, shyira ikiganza mu byaziha. Noneho, humeka cyane. Niba wahumetse neza, inda yawe ntizajya gusa n’ifatana n’umugongo, n’intugu zawe ntizizeguka. Ahubwo, imbavu zawe ni zo zizagenda zeguka buhoro kandi zikaguka.
Ubu noneho, itoze gusohora umwuka. Ntugasohore umwuka wawe wose icyarimwe. Ahubwo, sohora muke muke. Ntugerageze kuwubuza gusohoka ufunga umuhogo. Ibyo byatuma ijwi risarara cyangwa rigasohoka riri hejuru cyane. Imitsi y’inda hamwe n’imbavu ni byo bisunika umwuka, mu gihe igicamakoma cyo kigenga umuvuduko umwuka usohokana.
Nk’uko umuntu yitoreza kujya mu isiganwa, ni ko umuntu na we ashobora kwitoza kuvuga ahumeka neza. Hagarara wemye, usa n’aho ureze agatuza. Humeka, wuzuze umwuka igice cyo hepfo cy’ibihaha, hanyuma ugende uwusohora buhoro buhoro ari na ko ureba igihe ushobora kumara usohora umwuka winjirije rimwe. Noneho, itoze gusoma mu ijwi ryumvikana uhumeka utyo.
Kuregura imitsi. Ikindi kintu cy’ingenzi cyagufasha kugira ijwi ryiza, ni ukuregura imitsi! Ibintu ushobora kugeraho witoje kuregura imitsi mu gihe uvuga, biratangaje. Ugomba kuruhura ubwenge n’umubiri kubera ko iyo ubwenge butari hamwe, imitsi irega.
Kubona mu buryo bukwiriye abo ubwira bishobora gutuma uruhura ubwenge bwawe. Niba ari abantu muhuriye mu murimo wo kubwiriza, ibuka ko n’iyo waba umaze amezi make gusa wize Bibiliya, hari ibintu byinshi kandi by’agaciro kenshi uba uzi ku migambi ya Yehova ushobora kubagezaho. Kandi uba ubasuye kubera ko hari icyo bakeneye, baba babibona cyangwa batabibona. Niba kandi ari mu Nzu y’Ubwami, abenshi mu baba baguteze amatwi baba ari abagaragu ba Yehova. Ni incuti zawe, kandi bakwifuriza kugira icyo ugeraho. Nta bandi bantu ku isi bafata ijambo imbere y’abantu babakunda nk’uko biba bimeze kuri twe buri gihe.
Ushobora kuregura imitsi y’umuhogo wawe binyuriye mu kuyerekezaho ubwenge maze ukihatira kuyiregura. Ibuka ko imirya y’ijwi irangira ari uko umwuka uyikozeho. Iyo umuntu ashatse guhinduranya ijwi, arega imitsi y’umuhogo cyangwa akayiregura, mbese nk’uko ijwi rya gitari rihinduka iyo umuntu areze imirya yayo cyangwa akayiregura. Iyo ureguye imirya y’ijwi, uvuga ijwi ryo hasi. Kuregura imitsi y’umuhogo, nanone bituma utavugira mu mazuru, ibyo bikaba bigira ingaruka zigaragara ku bwiza bw’ijwi.
Ruhura umubiri wawe wose uko wakabaye, ni ukuvuga amavi, ibiganza, intugu n’ijosi. Ibyo bigira uruhare mu gutuma ijwi ryawe rigera kure. Kugira ngo ijwi ryawe rigere kure, umubiri wawe wose ubigiramo uruhare, naho kurega imitsi byo bituma ijwi ritagenda. Ijwi riturutse mu maraka ntiryiyongerera mu mazuru gusa, ahubwo ryiyongerera no mu gituza, mu menyo, mu rusenge rw’akanwa no mu nkanka. Iyo myanya yose igira uruhare mu gutuma rigera kure. Iyo urambitse ikintu kuri gitari, ijwi risohoka rimeze nk’irinizwe; kugira ngo rero ijwi rigere kure, nta kintu ugomba kuyiterekaho. Natwe uko ni ko byagenda turamutse tureze imitsi y’umubiri wacu. Guhinduranya ijwi ryawe uko bikwiriye bishobora kugufasha kugaragaza ibyiyumvo byinshi bitandukanye. Ibyo bizatuma ijwi ryawe rigera ku mbaga y’abantu benshi bitabaye ngombwa ko wikanira ijwi.