ISOMO RYA 33
Kugira amakenga ariko utajenjetse
KUGIRA amakenga bituma umuntu ashobora gushyikirana n’abandi, akirinda kubababaza bitari ngombwa. Bikubiyemo kumenya uko ugomba kuvuga ibintu n’igihe ugomba kubivugira. Ibyo ntibivuga ko ugomba gutandukira ibiri ukuri cyangwa ngo ugoreke ibintu. Kugira amakenga ntibigomba kwitiranywa no gutinya abantu.—Imig 29:25.
Imbuto y’umwuka ni yo dushingiraho tugira amakenga. Bityo, umuntu ukora ibintu asunitswe n’urukundo ntiyifuza kurakaza abandi; ahubwo aba ashaka kubafasha. Umuntu ugwa neza kandi witonda, akora ibintu yigengesereye. Umuntu wimakaza amahoro ahora ashaka uko yagirana n’abandi imishyikirano myiza. Ndetse n’iyo ari mu bantu babi, umuntu uzi kwihangana akomeza gutuza.—Gal 5:22, 23.
Icyakora, uko twatangaza ubutumwa bwa Bibiliya kose, ntihabura abantu birakaza. Kubera ko abenshi mu Bayahudi bo mu kinyejana cya mbere bari bafite umutima mubi, Yesu Kristo yababereye “ibuye risitaza n’urutare rugusha” (1 Pet 2:7, 8). Yesu yatekereje ku murimo we wo kubwiriza Ubwami, nuko agira ati “naje kujugunya umuriro mu isi” (Luka 12:49). Kandi ubwo butumwa bw’Ubwami bwa Yehova, bukubiyemo no kuba abantu bagomba kwemera ko Umuremyi wabo ari we mutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, buracyari ikibazo abantu bagomba gufatira umwanzuro mu maguru mashya. Hari abantu benshi batishimira ubutumwa buvuga ko vuba aha Ubwami bw’Imana bugiye gukuraho isi mbi ya none. Ariko twe tugaragaza ko twubaha Imana, tugakomeza kububwiriza. Gusa mu gihe tubigenza dutyo, tuzirikana inama ya Bibiliya igira iti “niba bishoboka, mu rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.”—Rom 12:18.
Kugira amakenga mu gihe tubwiriza. Hari imimerere myinshi tubwiramo abantu ibihereranye n’ukwizera kwacu. Birumvikana ko tubwira abandi ibihereranye n’ukwizera kwacu iyo turi mu murimo wo kubwiriza, ariko nanone dushaka uko twabibwira bene wacu, bagenzi bacu dukorana ndetse n’abo twigana. Muri iyo mimerere yose, tugomba kugira amakenga.
Niba uburyo twifashisha mu kugeza ubutumwa bw’Ubwami ku bandi butuma bumva ko dusa n’aho tubacyaha, bashobora kutabwishimira. Niba nta nama batugishije kandi wenda bakaba bumva ko nta n’iyo bakeneye, kubumvisha ko hari ikintu iki n’iki bagomba gukosora mu mibereho yabo, bishobora kubarakaza. Ni gute dushobora kwirinda gutuma abantu batwumva nabi? Kumenya kuganira n’abandi mu buryo bwa gicuti bishobora kudufasha.
Ihatire kujya utangiza ibiganiro wifashishije ikintu gishishikaje uwo muvugana. Niba uwo muvugana ari mwene wanyu, mugenzi wawe mukorana cyangwa umunyeshuri mwigana, nta gushidikanya ko usanzwe uzi ibimushishikaza. N’iyo kandi yaba ari umuntu muhuye bwa mbere, ushobora guhera ku nkuru wumvise mu makuru cyangwa wasomye mu binyamakuru. Bene izo nkuru usanga akenshi ari zo abantu benshi baba berekejeho ibitekerezo. Jya umenya gushishoza mu gihe ubwiriza ku nzu n’inzu. Imitako iri ku nzu, ibintu biri imbere y’inzu, ibintu bifitanye isano n’idini cyangwa udupapuro twometse ku modoka ya nyir’inzu bishobora kugira icyo biguhishurira ku bintu bimushishikaza. Mu gihe noneho nyir’inzu aje kugukingurira, tega amatwi ibyo akubwira. Ibyo akubwira bishobora wenda gushyigikira, cyangwa se bikananyomoza ibyo watekerezaga ko bimushishikaza cyangwa uko watekerezaga ko abona ibintu, bityo bikaguhishurira ibyo ukwiriye kwitaho kugira ngo umugezeho ubutumwa.
Mu gihe muganira, mugezeho ibitekerezo byo muri Bibiliya no mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bifitanye isano n’ikimushishikaza. Ariko ntukiharire ijambo (Umubw 3:7). Niba uwo muvugana ashaka kugira icyo avuga, muhe ijambo. Shishikazwa no kumenya uko abona ibintu. Ibyo ni byo bizakumenyesha icyo wakora kugira ngo ugaragaze amakenga.
Mbere yo kugira icyo uvuga, banza utekereze uko uwo muvugana ari bugifate. Mu Migani 12:8 hadusaba kugira “ubwenge.” Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ubwenge” aho ngaho, rifitanye isano n’ubushishozi n’amakenga. Ku bw’ibyo, kugira ubwenge bikubiyemo kumenya kwifata mu magambo, kubera ko tuba twatekereje cyane ku kintu kugira ngo tuze kwitwara mu buryo burangwa n’ubwenge. Umurongo wa 18 w’icyo gice cyo mu Migani udutera inkunga yo kwirinda “kuvuga amagambo yicana nk’inkota.” Dushobora rwose gushyigikira ukuri kwa Bibiliya bitabaye ngombwa ku turakaza abo tuvugana.
Kugira ubushishozi mu gihe utoranya amagambo ukoresha, bishobora kukurinda gushyira umupaka hagati yawe n’abo ubwira bitari ngombwa. Niba gukoresha ijambo “Bibiliya” bituma uwo muganira azamura impaka, mu cyimbo cyaryo ushobora kuvuga “Ibyanditswe Byera” cyangwa “cya gitabo kimaze guhindurwa mu ndimi zisaga 2.000.” Niba ushaka gukoresha “Bibiliya,” ushobora kubanza kumubaza icyo ayitekerezaho, hanyuma ukazirikana ibyo akubwiye mu kiganiro cyanyu.
Akenshi usanga kugira amakenga bikubiyemo kumenya igihe nyacyo ugomba kuvuga (Imig 25:11). Ushobora kutemeranya muri byose n’ibyo uwo muvugana avuga, ariko si ngombwa kujya impaka kuri buri gitekerezo cyose kidahuje n’Ibyanditswe avuze. Ntukagerageze kumubwirira ibintu byose icyarimwe. Na Yesu ubwe yabwiye abigishwa be ati “ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.”—Yoh 16:12.
Igihe cyose bishobotse, shimira abo muvugana nta buryarya. N’iyo kandi uwo muvugana yaba akunda kujya impaka kuri buri kantu, ushobora kumushimira kuba hari igitekerezo akomeyeho. Intumwa Pawulo ni uko yabigenje igihe yaganiraga n’abahanga mu bya filozofiya kuri Areyopago ho muri Atenayi. Abo bahanga mu bya filozofiya ‘batangiye kumuganiriza bamugisha impaka’ (NW). Ni gute yashoboraga kubumvisha igitekerezo cye nta we arakaje? Mbere y’aho, yari yabonye ibicaniro byinshi bubakiye imana zabo. Aho kubaciraho iteka kubera ko basengaga imana z’ibinyoma, yagize amakenga abashimira kuba barashishikazwaga cyane n’iby’idini. Yagize ati “mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by’idini.” Ibyo byamufashije kubagezaho ubutumwa buhereranye n’Imana y’ukuri, bituma bamwe bizera.—Ibyak 17:18, 22, 34.
Ntukarakazwe n’uko uhuye n’imbogamirabiganiro. Tuza. Bona ko ubwo ari uburyo ubonye bwo kurushaho kumenya uko uwo muntu abona ibintu. Ushobora nko kumushimira kuba akumenyesheje icyo atekereza. Byagenda bite se aramutse akweruriye ati “mfite idini ryanjye”? Ushobora kumusubizanya amakenga uti “mbese, kuva kera hose uri umuntu ushishikazwa n’iby’idini?” Yamara kugusubiza, ukongera ukamubaza uti “mbese, utekereza ko hari igihe abantu bose bazayoboka idini rimwe?” Hari igihe ibyo byatuma mukomeza ikiganiro cyanyu.
Kwitekereza nk’uko turi bishobora kudufasha kugira amakenga. Tuzi neza tudashidikanya ko inzira za Yehova zikiranuka kandi ko Ijambo rye ari ukuri. Iyo tuvuga ibyo bintu, tubivugana icyizere. Ariko, nta mpamvu n’imwe dufite yo kwigira abakiranutsi (Umubw 7:15, 16). Twishimira kuba tuzi ukuri kandi Yehova akaba aduha umugisha, ariko tuzi ko kuba twemerwa tubikesha ubuntu bwe no kuba twizera Kristo; si uko turi abakiranutsi (Ef 2:8, 9). Tuzi neza ko tugomba guhora ‘twisuzuma ubwacu, tukamenya niba tukiri mu byo twizera; kandi tukigerageza’ (2 Kor 13:5). Ku bw’ibyo, iyo tubwira abantu ko bagomba guhuza imibereho yabo n’ibyo Imana idusaba, tubanza ubwacu gushyira mu bikorwa inama zo muri Bibiliya twicishije bugufi. Nta burenganzira dufite bwo gucira bagenzi bacu imanza. Yehova “yabihaye Umwana ngo abe ari we uca amateka yose,” kandi imbere y’intebe y’imanza ye ni ho tugomba kuzamurika ibyo dukora byose.—Yoh 5:22; 2 Kor 5:10.
Igihe turi kumwe na bene wacu na bagenzi bacu b’Abakristo. Ntitugomba kugira amakenga ari uko gusa twagiye kubwiriza. Kubera ko kugira amakenga ari ikimenyetso cy’imbuto y’umwuka w’Imana, n’imuhira na ho tugomba kugira amakenga mu mishyikirano tugirana n’abagize umuryango wacu. Urukundo dukunda bagenzi bacu rudusunikira kwita ku byiyumvo byabo. Nubwo umugabo w’umwamikazi Esiteri atasengaga Yehova, umwamikazi Esiteri yaramwubashye kandi akoresha ubushishozi cyane igihe yamugezagaho ibibazo byarebaga abagaragu ba Yehova (Esiteri, igice cya 3-8). Hari n’igihe kugaragaza amakenga mu mishyikirano tugirana na bene wacu batari Abahamya bishobora gusaba ko tureka imyifatire yacu akaba ari yo ibarehereza kugendera mu nzira y’ukuri, aho kugira ngo bareshywe n’uko tubasobanuriye imyizerere yacu.—1 Pet 3:1, 2.
Mu buryo nk’ubwo, kuba tuziranye n’abagize itorero ntibivuga ko dushobora kubifataho uko tubonye kose cyangwa ko tutabagaragariza ineza. Ntitugomba kwibwira ko kubera ko bakuze mu buryo bw’umwuka, bazabyihanganira. Nta nubwo dukwiriye gushaka impamvu z’urwitwazo, wenda tuvuga tuti “erega ni uko nabaye.” Niba dutahuye ko imivugire yacu idashimisha abandi, tugomba kwiyemeza kugira icyo tuyihinduraho. ‘Urukundo rwinshi dukundana’ rugomba kudusunikira ‘kugirira neza ab’inzu y’abizera.’—1 Pet 4:8, 15; Gal 6:10.
Igihe turi kuri platifomu. Abavugira kuri platifomu na bo bagomba kugira amakenga. Ababa bateze amatwi baba bagizwe n’abantu bakuriye mu mimerere itandukanye. Urugero rw’amajyambere yo mu buryo bw’umwuka baba bagezeho ruba rutandukanye. Hari igihe bamwe biba ari ubwa mbere bageze mu Nzu y’Ubwami. Hari n’abandi baba bahanganye n’ibibazo bibakomereye mu buryo bwihariye, kandi ibyo utanga disikuru ntaba abizi. Ni iki cyafasha utanga disikuru kwirinda kurakaza abo abwira?
Ukurikije inama intumwa Pawulo yagiriye Tito, ishyirireho intego yo ‘kutagira uwo usebya, ahubwo ugire neza, werekana ubugwaneza bwose ku bantu bose’ (Tito 3:2). Irinde kwigana ab’iyi si bakoresha amagambo asuzuguza abo badahuje ibara ry’uruhu, ururimi cyangwa ubwenegihugu (Ibyah 7:9, 10). Basobanurire ukuri kose kw’ibyo Yehova adusaba, kandi ugaragaze ukuntu kubishyira mu bikorwa ari iby’ubwenge; ariko wirinde kuvuga nabi abataratangira kugendera mu nzira za Yehova mu buryo bwuzuye. Ahubwo, tera bose inkunga yo kumenya icyo Imana ishaka no gukora ibiyishimisha. Oroshya amagambo ukoresha ubagira inama binyuriye mu kugira icyo ubabwira ubashimira ubikuye ku mutima. Ukuntu uvuga hamwe n’ijwi ukoresha, bigomba kumvikanamo urukundo rwa kivandimwe twese tugomba kugaragarizanya.—1 Tes 4:1-12; 1 Pet 3:8.