ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 39 p. 220-p. 222 par. 6
  • Umusozo ugira ingaruka nziza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umusozo ugira ingaruka nziza
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Umusozo mwiza
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Kugaragaza neza ingingo z’ingenzi
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Uko wategura ibitekerezo by’ingenzi ku rupapuro
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Intangiriro ibyutsa ugushimishwa
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 39 p. 220-p. 222 par. 6

ISOMO RYA 39

Umusozo ugira ingaruka nziza

Ni iki ugomba gukora?

Mu nteruro zisoza disikuru yawe, gira icyo uvuga gishobora gusunikira abaguteze amatwi gushyira mu bikorwa ibyo bumvise.

Kuki ari iby’ingenzi?

Akenshi, amagambo uvuze mu musozo ni yo abateze amatwi bazirikana igihe kirekire kurusha ayandi. Nanone ayo magambo agira ingaruka mu gutuma disikuru yawe iba nziza.

USHOBORA kuba warakoze ubushakashatsi ku byo uzavuga muri disikuru yawe kandi warabishyize ku murongo witonze. Ushobora no kuba warateguye amagambo y’intangiriro abyutsa ugushimishwa. Nyuma y’ibyo byose, hari ikintu uba ushigaje: gutegura umusozo ugira ingaruka nziza. Ntukabisuzugure. Amagambo uvuze bwa nyuma, ni yo abateze amatwi bazirikana igihe kirekire kurusha ayandi. Iyo umusozo wawe udafite imbaraga, ibyo uba wavuze kare na byo bishobora kutagira icyo bimara.

Reka dufate urugero rwa Yosuwa. Igihe yari ageze ku iherezo ry’ubuzima bwe, yahaye abakuru bo mu ishyanga rya Isirayeli disikuru itazibagirana. Amaze kuvuga ibyo Yehova yari yarakoreye Isirayeli guhera mu gihe cya Aburahamu, mbese, yaba yarasubiyemo gusa mu ncamake ingingo z’ingenzi zari zigize disikuru ye? Oya rwose. Ahubwo, yabwiye Abisirayeli agaragaza ibyiyumvo bikomeye, ati “nuko noneho mwubahe Uwiteka, mumukorere mu by’ukuri mutaryarya.” Ngaho nawe isomere amagambo Yosuwa yavuze asoza disikuru ye, yanditswe muri Yosuwa 24:14, 15.

Hari indi disikuru ikomeye iboneka mu Byakozwe 2:14-36, intumwa Petero yahaye imbaga y’abantu bari i Yerusalemu bizihiza Umunsi Mukuru wa Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. Yabanje gusobanura ko ibyo biboneraga ubwabo byari isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yoweli bwavugaga ko hari igihe Yehova yari kuzasuka umwuka we ku bantu. Hanyuma, yagaragaje ko ibyo byari bifitanye isano n’ubuhanuzi bwo muri za Zaburi bwavugaga kuri Mesiya, buvuga ko Yesu Kristo yari kuzazuka akajya kwicara iburyo bw’Imana. Noneho mu gusoza, Petero yavuze mu buryo bwumvikana neza icyo buri wese mu bari aho yagombaga kumenya. Yagize ati “nuko abo mu muryango wa Isirayeli bose nibamenye badashidikanya yuko Yesu uwo . . . [“mwamanitse ku giti,” NW], Imana yamugize Umwami na Kristo.” Abari aho barabajije bati “bagabo bene Data, tugire dute?” Petero yarabashubije ati “nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo” (Ibyak 2:37, 38). Uwo munsi, mu bari bamuteze amatwi, abagera ku 3.000 bose bakiriye ukuri ku byerekeye Yesu Kristo bitewe n’ibyo bumvise.

Ibyo ugomba kuzirikana. Ibyo uvuga mu musozo bigomba kuba bifitanye isano ritaziguye n’umutwe wa disikuru yawe. Umusozo ugomba kuza ukurikiye mu buryo bwumvikana ingingo z’ingenzi umaze gusobanura. Si ngombwa gusubiramo umutwe wa disikuru, ariko ushobora gukoresha amwe mu magambo y’ingenzi awugize.

Muri rusange, utanga disikuru ufite intego yo gutera abandi inkunga yo kugira icyo bakora bahuje n’ibyo ubabwira. Imwe mu ntego z’ibanze amagambo y’umusozo aba agamije ni ukubereka icyo bakora. Mbese, igihe watoranyaga umutwe wa disikuru hamwe n’ingingo z’ingenzi zayo, waba waribajije impamvu ibyo uzavuga bifitiye akamaro abazaba baguteze amatwi n’intego uzaba ugamije utanga disikuru yawe? Niba ari ko wabigenje, uzi icyo ushaka ko bakora. Ubu noneho, icyo usabwa ni ugusobanura neza icyo bazakora icyo ari cyo ndetse wenda n’ukuntu bazabyifatamo.

Uretse gusa kwereka abaguteze amatwi icyo bazakora, umusozo wawe ugomba no kubashishikariza kugikora. Umusozo wawe ugomba kuba ukubiyemo impamvu zumvikana zituma bagomba kugikora; ushobora no kuba ukubiyemo inyungu bashobora kubona baramutse babigenje batyo. Nubanza gutekereza cyane ku nteruro ya nyuma no ku magambo uzayikoreshamo, muri rusange disikuru yawe izarushaho kugira ingaruka zikomeye.

Zirikana ko disikuru yawe igiye kurangira. Ibyo uvuga bigomba kubigaragaza. Umuvuduko uvugana na wo ugomba kuba ukwiranye n’umusozo. Ntugomba kuvuga vuba vuba kugeza urangije disikuru yawe, ngo hanyuma abaguteze amatwi batungurwe no kubona irangiye. Ariko nanone ntugomba gupfa kugabanya ijwi gusa. Ubunini bw’ijwi ukoresha bugomba kuba buhagije ariko nanone budakabije. Interuro zawe za nyuma zigomba kumvikanisha ko ugiye kurangiza. Ugomba kuzivugana umwete n’icyizere. Mu gihe utegura uko uzatanga disikuru yawe, ntukabure no kwitoza uko uzayisoza.

Umusozo ugomba kumara igihe kingana gite? Icyo si ikintu umuntu yapimira ku gihe gusa. Umusozo ntugomba kurambirana. Kugira ngo umenye niba igihe wahariye umusozo gikwiriye, ushobora kubirebera ku ngaruka uwo musozo ugira ku baguteze amatwi. Umusozo mugufi, ugusha ku ngingo kandi urangwa n’icyizere, ni wo abantu benshi bakunze kwishimira. Umusozo muremure ho gato ukubiyemo urugero rugufi na wo ushobora kugira ingaruka nziza uramutse uteguwe neza. Gereranya umusozo mugufi w’igitabo cyose cy’Umubwiriza, uboneka mu Mubwiriza 12:13, 14 hamwe n’umusozo mugufi kurushaho w’Ikibwiriza cyo ku Musozi, wanditswe muri Matayo 7:24-27.

Mu murimo wo kubwiriza. Mu murimo wo kubwiriza ni ho hantu uba ukeneye gutegura amagambo y’umusozo kurusha ahandi hose. Ugiye utegura kandi ukita ku bandi usunitswe n’urukundo, hari byinshi wageraho. Inama zatanzwe haruguru zishobora no kugira ingaruka nziza mu kiganiro ugirana n’umuntu umwe.

Hari igihe ikiganiro wagiranaga n’umuntu gishobora kuba kigufi cyane, kubera ko wasanze ahuze. Hari igihe mwamarana umunota umwe gusa. Niba ubona bikwiriye, ushobora wenda kumubwira uti “ndabona rwose ko uhuze. Ariko, reka wenda ngire igitekerezo gishimishije ngusigira. Bibiliya igaragaza ko Umuremyi wacu afite umugambi uhebuje wo guhindura iyi si ahantu abantu bashobora kuzishimira ubuzima iteka ryose. Dushobora kuzaba muri iyo Paradizo; ariko tugomba kubanza kumenya icyo Imana idusaba.” Cyangwa ushobora kumusezeranya ko uzagaruka ikindi gihe kimunogeye.

Niba ikiganiro cyanyu gihagaze bitewe wenda n’uko uwo muvugana agira amahane n’umwaga, haba hakiri byinshi ushobora kugeraho. Zirikana inama iboneka muri Matayo 10:12, 13 no mu Baroma 12:17, 18. Hari igihe igisubizo cyuje ineza gishobora gutuma ahindura uburyo yabonagamo Abahamya ba Yehova. Ibyo rero byaba ari ikintu cyiza wagezeho.

Ku rundi ruhande, ushobora kuba wagiranye na nyir’inzu ikiganiro gishimishije. Kuki se mu gusoza utamusubiriramo ingingo z’ingenzi wifuzaga ko yazirikana? Mu magambo yawe y’umusozo, mubwire ikintu ubona cyamushishikariza kugira icyo akora.

Niba ubona mushobora kuzakomeza ikiganiro ikindi gihe, gira icyo umubwira kizatuma agitegerezanya amatsiko. Ushobora kumubaza kimwe mu bibazo byo mu gitabo Comment raisonner à partir des Écritures cyangwa icyo mu gitabo cyagenewe kuyoborerwamo icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Bikore uzirikana intego Yesu yadushyiriyeho iboneka muri Matayo 28:19, 20.

Mbese, waba ugiye gusoza icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo? Gusubiramo umutwe w’isomo bishobora gufasha umwigishwa kuzirikana ibyo mwize. Kongera kumubaza ibibazo by’isubiramo bizagufasha gucengeza ingingo z’ingenzi mu bwenge bwe, cyane cyane nimukora iryo subiramo mudahushura. Kubaza umwigishwa inyungu azabonera mu byo mwize cyangwa uko yabigeza ku bandi bishobora kumufasha gutekereza ku kuntu ashobora gushyira mu bikorwa mu buryo bw’ingirakamaro ibyo yize.—Imig 4:7.

Zirikana ko umusozo wawe ugira uruhare mu gutuma disikuru yawe muri rusange igira ingaruka nziza.

UKO WABIGERAHO

  • Reba ko umusozo wawe ufitanye isano ritaziguye n’ibitekerezo wamaze kuvuga.

  • Ereka abaguteze amatwi icyo ibyo bumvise byagombye kubasunikira gukora.

  • Tera abaguteze amatwi inkunga binyuriye ku byo uvuga n’ukuntu ubivuga.

UMWITOZO: Tegura amagambo uzavuga usoza ibiganiro mu murimo wo kubwiriza (1) igihe nyir’inzu azaba ari umuntu ugira umwaga kandi afite igihe gito cyo kuvuga, (2) n’igihe uzaba ushaka kumusigira ikibazo muzaganiraho ubutaha nugaruka kumusura.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze