ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be p. 39-p. 42
  • Uko wategura ibitekerezo by’ingenzi ku rupapuro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wategura ibitekerezo by’ingenzi ku rupapuro
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Sesengura, utoranye maze ushyire ibitekerezo ku murongo
  • Kugaragaza ingingo z’ingenzi
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kugaragaza neza ingingo z’ingenzi
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Gutegura disikuru y’abantu bose
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kwifashisha ibitekerezo wabanje gutegura
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be p. 39-p. 42

Uko wategura ibitekerezo by’ingenzi ku rupapuro

ABANTU benshi iyo basabwe kuzatanga disikuru, bihatira kuyandukura yose uko yakabaye, bagahera ku magambo y’intangiriro bakageza ku y’umusozo. Bajya kurangiza kuyitegura bamaze gupfusha ubusa impapuro nyinshi. Ibyo kandi bishobora gufata amasaha menshi.

Mbese, nawe ni uko utegura disikuru zawe? Mbese, ntiwakwishimira kumenya ubundi buryo bworoshye kurushaho? Niwitoza gutegura ibitekerezo by’ingenzi ku rupapuro, ntuzaba ugikeneye kwandukura ibyo uzavuga byose. Ibyo bizatuma ubona igihe kirekire kurushaho cyo kwitoza uko uzatanga disikuru yawe. Uretse kuba ibiganiro byawe bizakorohera kubitanga, nanone bizarushaho gushishikaza abaguteze amatwi kandi bibasunikire kugira icyo bakora.

Birumvikana ariko ko kuri za disikuru mbwirwaruhame zo mu itorero, hari urupapuro rwa disikuru rutangwa. Icyakora, si ko bigenda ku zindi disikuru nyinshi. Ushobora guhabwa ingingo y’ingenzi imwe gusa cyangwa igitekerezo rusange cyonyine. Cyangwa ushobora gusabwa kuvuga ku ngingo runaka yasohotse mu gitabo runaka. Rimwe na rimwe, ushobora guhabwa amabwiriza make uzakurikiza. Muri izo disikuru zose, ugomba kwitegurira ibitekerezo by’ingenzi ukabishyira ku rupapuro.

Ifoto yo ku ipaji 41

Ku ipaji ya 41 urahabona icyitegererezo cy’ukuntu ushobora gutegura ibitekerezo by’ingenzi mu ncamake ukabishyira ku rupapuro. Urabona ko buri ngingo y’ingenzi yose itangirira ibumoso kandi ko yanditswe mu nyuguti nkuru. Munsi ya buri ngingo y’ingenzi hari urutonde rw’ibitekerezo biyishyigikira. Ingingo z’inyongera zizifashishwa mu kubakira ibyo bitekerezo, na zo ziri ku rutonde munsi yabyo ariko ntiziringaniye na byo. Suzuma urwo rupapuro witonze. Urabona ko izo ngingo ebyiri z’ingenzi zifitanye isano rya bugufi n’igitekerezo rusange cya disikuru. Nanone nureba neza urasanga ingingo ntoya zitagizwe n’inkuru zishishikaje gusa. Ahubwo, buri ngingo ntoya iri munsi y’ingingo y’ingenzi ishyigikiye.

Igihe utegura ibitekerezo by’ingenzi ku rupapuro, rushobora kudasa neza neza n’icyo cyitegererezo. Icyakora, nusobanukirwa amahame abigenga bizagufasha gushyira ku murongo ibyo uteganya kuzavuga no gutegura ikiganiro cyiza kandi mu gihe gishyize mu gaciro. Ni gute wagombye kubyifatamo?

Sesengura, utoranye maze ushyire ibitekerezo ku murongo

Ugomba kumenya igitekerezo rusange cya disikuru yawe. Icyo gitekerezo si ibisobanuro rusange by’ingingo runaka bishobora wenda no kuvugwa mu ijambo rimwe gusa. Ni igitekerezo cy’ingenzi uba ushaka kumvikanisha kandi cyerekana aho uteganya kwerekeza ibisobanuro utanga kuri iyo ngingo. Niba wahawe icyo gitekerezo rusange, sesengura buri jambo ry’ingenzi rikigize witonze. Niba ugomba gusobanura icyo gitekerezo ushingiye ku ngingo runaka yasohotse mu gitabo, iga iyo ngingo uzirikana icyo gitekerezo. Niba wahawe ingingo yonyine, ubwo noneho ni wowe uzihitiramo igitekerezo rusange. Ariko kandi, mbere yo kugihitamo, ushobora kubona ko ari iby’ingenzi gukora ubushakashatsi. Akenshi, nutegurira ubwenge bwawe kwakira ibitekerezo bishya, uzabona ibindi bitekerezo by’inyongera.

Mu gihe utera izo ntambwe, komeza kugenda wibaza uti ‘kuki ibi bintu ari iby’ingirakamaro ku bazaba banteze amatwi? Ni iyihe ntego nzaba ngamije?’ Intego yawe ntiyagombye kuba iyo kuvuga ibintu byose gusa cyangwa gutanga disikuru ikubiyemo ibintu byinshi bishishikaje, ahubwo yagombye kuba iyo kugira icyo wungura abaguteze amatwi. Niba ubona ko wamaze kubona intego ugamije, gira aho uyandika. Komeza kuyizirikana mu gihe utegura.

Nyuma yo kwishyiriraho intego ugamije, umaze no guhitamo igitekerezo rusange gihuje na yo (cyangwa se umaze gusesengura isano igitekerezo rusange wahawe gifitanye n’iyo ntego), ushobora noneho gukora ubushakashatsi uzi icyo ushaka. Shakisha ibintu bizagira icyo byungura abaguteze amatwi. Ntiwibande ku bintu bya rusange, ahubwo shakisha ingingo zihariye zikubiyemo inyigisho runaka kandi zababera ingirakamaro koko. Shyira mu gaciro mu birebana n’ubushakashatsi ukora. Akenshi, ntuzatinda kubona ibitekerezo byinshi cyane birenze ibyo ushobora kuzifashisha, bityo ni ngombwa ko wamenya gutoranya.

Menya ingingo z’ingenzi ugomba kuvugaho kugira ngo usobanure igitekerezo rusange wahisemo kandi ugere ku ntego wishyiriyeho. Izo ngingo ni zo disikuru yawe izaba ishingiyeho, ni zo zigize ibitekerezo by’ibanze utegura ku rupapuro. Ugomba kugira ingingo z’ingenzi zingahe? Birashoboka ko ebyiri zonyine zaba zihagije mu kiganiro kigufi, kandi muri rusange, ingingo eshanu ziba zihagije no muri disikuru imara isaha nzima. Uko ingingo z’ingenzi zirushaho kuba nkeya ni na ko abaguteze amatwi barushaho kuzizirikana.

Ukimara kubona igitekerezo rusange hamwe n’ingingo z’ingenzi, shyira ku murongo ibyo wagezeho mu bushakashatsi. Reba ibifitanye isano rya bugufi n’ingingo z’ingenzi wahisemo. Toranya ibisobanuro bizagira icyo byongera ku kiganiro cyawe. Mu gihe utoranya imirongo y’Ibyanditswe uzakoresha mu gushyigikira ingingo z’ingenzi, andika ibitekerezo bizagufasha kuyisobanura mu buryo bufite ireme. Shyira buri gitekerezo munsi y’ingingo y’ingenzi gishamikiyeho. Niba hari igitekerezo kidafitanye isano n’ingingo y’ingenzi iyo ari yo yose, kabone n’iyo cyaba gishishikaje gite, cyamaganire kure, cyangwa se ugishyire mu madosiye yawe kugira ngo uzacyifashishe ikindi gihe. Sigarana gusa ibitekerezo byiza cyane kurusha ibindi. Nugerageza kuvuga ibintu byinshi cyane, bizagusaba kuvuga vuba vuba, bityo ibyo uzavuga ntibizumvikana neza. Byarushaho kuba byiza wumvikanishije neza ingingo nkeya ariko zifitiye abaguteze amatwi akamaro nyakuri. Ntukarenze igihe.

Ubu noneho, shyira ibitekerezo byawe ku murongo, ukurikije uko bikwiriye gukurikirana, niba wari utarabikora. Luka, umwanditsi w’Ivanjiri, ni ko yabigenje. Amaze gukusanya inkuru nyinshi zifitanye isano n’ingingo yashakaga kwandikaho, yazanditse “uko [z]ikurikirana” (Luka 1:3). Ushobora gushyira ingingo zawe ku murongo ukurikije uko zikurikirana mu gihe cyangwa icyo zivugaho, wenda ukurikije impamvu yatumye ikintu runaka kibaho n’inkurikizi yacyo, cyangwa ikibazo n’umuti wacyo, byose bitewe n’uburyo ubona bwagufasha kugera ku ntego yawe neza. Ntiwagombye kuva ku gitekerezo kimwe uhita ugwa ku kindi. Abaguteze amatwi bagombye guhita bumva ukuntu bavuye ku gitekerezo kimwe bajya ku kindi, batabaye nk’abasimbuka. Ibihamya utanga bigomba gutuma abaguteze amatwi bagera ku myanzuro ihuje n’ubwenge. Mu gihe ushyira ingingo zawe ku murongo, tekereza ku kuntu abazaba baguteze amatwi bazafata ikiganiro cyawe. Mbese, bizaborohera kwiyumvisha uko ukurikiranya ibitekerezo? Mbese, bazasunikirwa gushyira mu bikorwa ibyo bumva, mu buryo buhuje n’intego ugamije?

Hanyuma, tegura amagambo yo gutangiza azatuma abaguteze amatwi bashishikarira ingingo yawe kandi bakabona ko icyo ugiye kuvugaho kibafitiye akamaro nyako. Kwandika amagambo make uzatangiza bishobora kuba ingirakamaro. Mu kurangiza, teganya umusozo ukangurira abaguteze amatwi gufata umwanzuro uhuje n’intego yawe.

Nutegura disikuru yawe hakiri kare ugashyira ibitekerezo by’ingenzi ku rupapuro, uzabona igihe gihagije cyo kuyinonosora mbere y’uko uyitanga. Ushobora kubona ko ari ngombwa gushaka imibare mike, ingero cyangwa inkuru z’ibyabaye zo gushyigikira ibitekerezo runaka. Kwifashisha inkuru yogeye cyangwa ikintu runaka gishishikaza abantu bo mu karere utuyemo bishobora gufasha abaguteze amatwi gusobanukirwa mu buryo bworoshye kurushaho akamaro k’ibyo uvuga. Mu gihe usubiramo disikuru yawe, ushobora kubona ko hari ubundi buryo wahuza inyigisho yawe n’imibereho y’abaguteze amatwi. Ni ngombwa gusesengura ibitekerezo no kubinonosora kugira ngo uzatange disikuru yawe neza.

Hari abantu bakenera kwandika ibintu byinshi kurusha abandi. Ariko niwitoza gutegura ingingo z’ingenzi nkeya gusa, ukavanamo ibintu byose bitazishyigikira hanyuma ugakurikiranya ibitekerezo byawe neza, uzibonera ko nyuma y’igihe gito uzaba utagikeneye kwandukura ibintu byose bikubiye muri disikuru zawe. Mbega ukuntu ibyo byajya bituma ducungura igihe! Nanone kandi, disikuru zawe zizarushaho kuba nziza. Bizigaragaza neza ko wungukirwa by’ukuri n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi.

UKO WATEGURA IBITEKEREZO BY’INGENZI KU RUPAPURO

  • Shaka impamvu ingingo ugiye kuvugaho ari ingirakamaro ku baguteze amatwi, hanyuma ushake intego ugamije

  • Toranya igitekerezo rusange; niba wagihawe, gisesengure

  • Kusanya ibitekerezo byigisha, by’ingirakamaro

  • Menya ingingo z’ingenzi

  • Shyira ibitekerezo byawe ku murongo; utoranye ibyiza kurusha ibindi

  • Tegura amagambo y’intangiriro azashishikaza abaguteze amatwi

  • Teganya umusozo ukangurira abantu kugira icyo bakora

  • Subira muri disikuru yawe; uyinonosore

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze