ISOMO RYA 37
Kugaragaza ingingo z’ingenzi
INGINGO z’ingenzi za disikuru ni iki? Si ibintu bishishikaje uba uteganya kuvugaho mu ncamake wihitira gusa. Ahubwo, ni ibitekerezo by’ingenzi ugomba kuvugaho mu buryo burambuye. Ni ibitekerezo by’ingirakamaro bigufasha kugera ku ntego ya disikuru yawe.
Niba ushaka kugaragaza ingingo z’ingenzi za disikuru yawe, ni ngombwa ko utoranya neza ibyo uzavuga kandi ukabishyira ku murongo neza. Iyo ukoze ubushakashatsi utegura disikuru, akenshi ubona ibitekerezo byinshi kuruta ibyo ukeneye. Wabwirwa n’iki ibyo uba ukwiriye gukoresha?
Mbere na mbere, banza urebe abazaba baguteze amatwi. Mbese, nta kintu na mba bazi ku ngingo uteganya kuvugaho, cyangwa barayisobanukiwe neza? Abenshi muri bo se, baba bemera icyo Bibiliya iyivugaho, cyangwa harimo bamwe basa n’abashidikanya? Ni izihe ngorane bahura na zo mu mibereho yabo ya buri munsi iyo bihatira gushyira mu bikorwa icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo? Icya kabiri, ugomba kuba uzi neza intego ugamije mu gihe ugira icyo ubwira abaguteze amatwi kuri iyo ngingo. Ngaho rero, wifashishije izo nama zombi, sesengura ibitekerezo wabonye, usigarane gusa ibikwiranye koko n’ingingo yawe.
Niba wahawe urupapuro rwa disikuru ruriho umutwe hamwe n’ingingo z’ingenzi mu ncamake, ugomba kubigenderaho uko biri. Ariko kandi, ibyo uvuga bizarushaho kugira akamaro cyane niwubakira buri ngingo y’ingenzi ushingiye ku nama zavuzwe haruguru. Niba nta rupapuro rwa disikuru wahawe, bizaba ngombwa ko witoranyiriza ingingo z’ingenzi.
Igihe uzaba wamaze kubona ingingo z’ingenzi, wamaze no gushyira ku murongo ibitekerezo uzifashisha wubakira izo ngingo, gutanga disikuru yawe bizakorohera. Birashoboka ko n’abazaba baguteze amatwi bazarushaho kungukirwa.
Uburyo ushobora gushyira ibitekerezo ku murongo. Hari uburyo bwinshi ushobora kwifashisha ushyira ku murongo ibitekerezo bigize disikuru yawe. Uko uzagenda umenyera kubukoresha, uzabona ko bitewe n’intego disikuru yawe igamije, hari uburyo bwinshi bushobora kugira ingaruka nziza.
Uburyo ushobora gukoresha ahantu henshi, ni ubwo kugabanya disikuru yawe mo ibice. (Buri ngingo y’ingenzi iba ikenewe kugira ngo ifashe abaguteze amatwi gusobanukirwa neza ingingo uvugaho cyangwa igufashe kugera ku ntego ya disikuru yawe.) Ubundi buryo ni ubwo kuvuga ibintu ukurikije igihe byabereye. (Urugero, ushobora kuvuga ibyabaye mbere y’Umwuzure, ugakurikizaho ibyabaye mbere y’uko Yerusalemu irimbuka mu wa 70 I.C., hanyuma ugaheruka ibiriho muri iki gihe.) Uburyo bwa gatatu ni ubw’impamvu n’ingaruka. (Ushobora guhera ku mpamvu cyangwa ku ngaruka ukurikije uburyo bukunogeye. Urugero, ushobora kuvuga ikintu kiriho, ari cyo ngaruka, hanyuma ukagaragaza impamvu zatumye kibaho.) Uburyo bwa kane ni ukugaragaza aho ibintu bitandukaniye. (Ushobora wenda kugaragaza itandukaniro rigaragara hagati y’ibyiza n’ibibi cyangwa hagati yo kurangwa n’icyizere no kwiheba.) Ushobora no gukoresha uburyo bwinshi muri disikuru imwe.
Igihe Sitefano yaregwaga ibinyoma imbere y’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi, yahatanze disikuru ifite imbaraga yifashishije uburyo bwo kuvuga ibintu akurikije igihe byabereye. Mu gihe usoma iyo disikuru iboneka mu Byakozwe 7:2-53, reba ukuntu ingingo yatoranyije kuvugaho zose zari zifite icyo zigamije. Sitefano atangira agaragaza neza ko abamuteze amatwi badashobora guhakana ko inkuru avuga yabayeho. Hanyuma, akomeza abagaragariza ko nubwo bwose bene se ba Yozefu bamwanze, Imana yamwifashishije mu kubarokora. Yakomeje abagaragariza ko Abayahudi banze kumvira Mose wari umugaragu w’Imana. Mu gusoza, atsindagiriza ko umwuka abo Bayahudi ba kera bagaragaje nta ho utaniye n’uwo abicishije Yesu Kristo bagaragaje.
Ntugakoreshe ingingo z’ingenzi nyinshi cyane. Uko umutwe wa disikuru yawe waba uri kose, kuwubakira bigusaba gusa ingingo nkeya za ngombwa. Akenshi ntizirenga eshanu. Ibyo ni ukuri haba kuri disikuru y’iminota 5, 10, 30 cyangwa irenzeho. Ntukagerageze gutsindagiriza ingingo nyinshi cyane. Muri disikuru imwe, ingingo zitandukanye abateze amatwi bashobora kuzirikana aba ari nkeya. Kandi uko disikuru irushaho kuba ndende, ni ko ingingo z’ingenzi ziba zigomba gutsindagirizwa cyane no kurushaho gusobanurwa neza.
Ariko uko ingingo zawe z’ingenzi zaba zingana kose, ugomba kuzisobanura bihagije. Ha abateze amatwi umwanya uhagije wo gusuzuma buri ngingo y’ingenzi kugira ngo ibacengere mu bwenge.
Ugomba gutanga disikuru mu buryo bwumvikana neza. Ibyo si ko buri gihe biterwa n’ubwinshi bw’ibyo uvuga. Niba ibitekerezo byawe bipanze neza mu dutwe duto tw’ingenzi duke, kandi ukagenda usobanura buri gatwe ukwako, bizorohera abaguteze amatwi gukurikira disikuru yawe no kuyizirikana.
Tsindagiriza ingingo z’ingenzi. Niba wapanze neza ibyo uzavuga, ntibizakugora gutsindagiriza agaciro k’ingingo z’ingenzi mu gihe uzaba utanga disikuru yawe.
Uburyo bw’ingenzi bwo gutsindagiriza ingingo y’ingenzi ni ugutanga ibihamya biyishyigikira, ukayitangaho imirongo y’Ibyanditswe hamwe n’ibindi bisobanuro bya ngombwa ku buryo abateze amatwi basobanukirwa neza igitekerezo cy’ingenzi kandi kikarushaho kugira ireme. Ibitekerezo byose utanga ku ngingo y’ingenzi bigomba kuba biyisobanura neza kurushaho, kuyishyigikira cyangwa kuyongerera uburemere. Ntugomba kugira ibitekerezo bidafitanye isano n’ingingo y’ingenzi uvugaho ngo ni uko gusa bishishikaje. Kuri buri gitekerezo cy’inyongera utanze, garagaza neza aho gihuriye n’ingingo y’ingenzi gishamikiyeho. Ntukareke ngo abateze amatwi babyifindurire. Ushobora kugaragaza aho bihuriye binyuriye mu kugenda usubiramo amagambo y’ingenzi yumvikanisha igitekerezo gikubiye mu ngingo y’ingenzi usuzuma cyangwa ugasubiramo iyo ngingo y’ingenzi ubwayo.
Bamwe batsindagiriza ingingo zabo z’ingenzi bavuga umubare wazo uko zigiye zikurikirana. Nubwo ubwo ari bumwe mu buryo ushobora gutsindagirizamo ingingo zawe z’ingenzi, ntibugomba kukubuza gutoranya neza ibitekerezo uzavuga no kubikurikiranya neza.
Ushobora wenda guhitamo kuvuga ingingo yawe y’ingenzi mbere yo kuyitangaho ibitekerezo biyishyigikira. Ibyo bizafasha abaguteze amatwi gufatana uburemere ibyo ugiye kuyivugaho, kandi nawe bizaba bigufashije kuyitsindagiriza. Nyuma yo kuyivugaho mu buryo burambuye, ushobora nanone kuyitsindagiriza uyisubiramo mu ncamake.
Mu murimo wo kubwiriza. Inama zatanzwe haruguru ntizireba gusa abatanga za disikuru, ahubwo ushobora no kuzishyira mu bikorwa mu biganiro ugirana n’abantu mu murimo wo kubwiriza. Mu gihe witegura kujya kubwiriza, tekereza ku kintu gikomeye abantu bo mu karere utuyemo berekejeho ibitekerezo. Toranya umutwe w’ikiganiro ushobora kugufasha kwereka abo bantu ukuntu ibyiringiro Bibiliya itanga bishobora gutuma gikemuka. Toranya nibura ingingo z’ingenzi ebyiri zizagufasha kubakira uwo mutwe. Teganya imirongo ya Bibiliya uzakoresha ushyigikira izo ngingo. Hanyuma, teganya n’amagambo uzatangiza ikiganiro. Bene uko gutegura bigufasha kuganira n’abantu wisanzuye, mbese nk’uko ubigenza mu biganiro bisanzwe. Nanone bigufasha gusigira ba nyir’inzu ikintu batazapfa kwibagirwa.