ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 43 p. 234-p. 235 par. 3
  • Kwifashisha ibitekerezo wahawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwifashisha ibitekerezo wahawe
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Gutegura ikiganiro uzatanga mu ishuri
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Gutegura ibiganiro uzatanga mu itorero
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Uko wategura ibitekerezo by’ingenzi ku rupapuro
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kugaragaza ingingo z’ingenzi
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 43 p. 234-p. 235 par. 3

ISOMO RYA 43

Kwifashisha ibitekerezo wahawe

Ni iki ugomba gukora?

Shingira disikuru yawe ku ngingo wahawe, kandi niba wabwiwe aho uzakura ibitekerezo, koresha imirongo y’Ibyanditswe n’ingingo z’ingenzi zirimo.

Kuki ari iby’ingenzi?

Iyo twubakiye disikuru zacu twifashishije ibitekerezo twahawe, tuba tugaragaje ko duha agaciro porogaramu y’inyigisho dutegurirwa n’itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge.

BIBILIYA igereranya itorero rya Gikristo n’umubiri w’umuntu. Buri rugingo rufite akamaro, ariko ingingo ‘zose ntizifite umurimo umwe.’ Mu buryo buhuje n’urwo rugero, tugomba gusohoza neza buri nshingano duhawe. Ibyo rero bidusaba gusobanukirwa neza disikuru yose duhawe no kuyitegura neza, aho gupfobya ingingo twahawe ngo ni uko gusa twumva ko hari izindi zishishikaje kuyirusha (Rom 12:4-8). Itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge rifite inshingano yo kuduhera amafunguro yo mu buryo bw’umwuka ‘igihe cyayo’ (Mat 24:45). Iyo dukoresheje ubushobozi bwacu mu gutegura disikuru dukurikije amabwiriza twahawe, tuba tugaragaza ko duha agaciro iyo gahunda. Muri ubwo buryo, tugira uruhare mu mikorere myiza y’itorero ryose muri rusange.

Ibitekerezo wakwifashisha. Niba uhawe ingingo uzatangaho disikuru mu ishuri, ni yo yonyine ugomba kuvugaho; si iyindi. Incuro nyinshi, ubwirwa n’aho uzavana ibitekerezo uzifashisha. Iyo nta gitabo na kimwe wahawe disikuru yawe izaba ishingiyeho, ushobora kwihitiramo aho uzavana ibitekerezo. Icyakora, mu gihe utegura disikuru yawe, ibitekerezo byose uzavuga bigomba kuba bifitanye isano rya bugufi n’ingingo wasabwe kuvugaho. Mu gihe uzaba utoranya ibyo uzavuga, bizaba ngombwa ko uzirikana n’abazaba baguteze amatwi.

Iyigishe neza ingingo wahawe uzakuramo ikiganiro, usesengure n’imirongo ya Bibiliya iyikubiyemo. Hanyuma, urebe uburyo bwiza ushobora kwifashisha iyo ngingo kugira ngo izagirire akamaro abazaba baguteze amatwi. Toranyamo ibitekerezo bibiri cyangwa bitatu bizaba bigize ingingo z’ingenzi za disikuru yawe. Nanone toranya muri iyo ngingo imirongo ya Bibiliya uzasoma kandi ukayisobanura.

Ugomba kuvuga ibintu bingana iki? Vuga gusa ibyo ushobora gusobanura bikumvikana neza. Mu gihe wigisha, ntukavuge ibintu byinshi ku buryo bipfukirana inyigisho nziza ushaka kugeza ku baguteze amatwi. Niba mu ngingo uzakuramo disikuru harimo ibitekerezo bidafitanye isano n’intego ya disikuru, ibande gusa ku bizagufasha kugera kuri iyo ntego. Mu ngingo uzakuramo disikuru, koresha gusa ibizagira icyo byigisha abo ubwira kandi bikabagirira akamaro kuruta ibindi. Intego y’iri somo si iyo kumenya ubwinshi bw’ibyo uzavuga, ahubwo ni ukumenya kwifashisha ibitekerezo wahawe akaba ari byo ushingiraho disikuru yawe.

Disikuru yawe ntigomba gusa kuba incamake y’ibitekerezo byo mu gitabo wakuyemo ikiganiro. Ugomba guteganya gusobanura ingingo zimwe na zimwe, ukazitindaho, ukazitangaho ingero, byanashoboka ukagaragaza uko zashyirwa mu bikorwa. Ibitekerezo by’inyongera bigomba kubakira ingingo z’ingenzi zo mu gitabo wakuyemo ikiganiro, aho kuzisimbura.

Abavandimwe bujuje ibisabwa kugira ngo babe abigisha bashobora gusabwa kwigisha mu Iteraniro ry’Umurimo. Basobanukiwe ko ari ngombwa gukoresha neza ibitekerezo baba bahawe, aho kubisimbuza ibindi. Abavandimwe batanga disikuru z’abantu bose na bo bahabwa impapuro za disikuru bagomba kugenderaho. Izo mpapuro zishobora kugira icyo zihindurwaho, ariko zigaragaza neza ingingo z’ingenzi ugomba kubakira, ibitekerezo uzifashisha mu kuzishyigikira n’imirongo ya Bibiliya disikuru yawe iba ishingiyeho. Kwitoza kwigisha ushingiye ku bitekerezo wahawe ni intambwe ikomeye igutegurira guhabwa izindi nshingano mu bihereranye no gutanga za disikuru.

Iyi myitozo uhabwa ishobora no kugufasha mu gihe uyoborera umwigishwa ufite amajyambere icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Bizagufasha gutsindagiriza isomo mwiga aho gutsindagiriza ibindi bitekerezo, wenda bishobora kuba bishishikaje, ariko bidafasha umwigishwa kurushaho gusobanukirwa ingingo muvugaho. Icyakora, niba wasobanukiwe neza icyo iri somo rigamije, ntuzatsimbarara ku bintu bimwe ngo ubure guha uwo mwigana Bibiliya ibisobanuro by’inyongera ashobora kuba akeneye.

UKO WABIGERAHO

  • Ifashishe gusa ibitekerezo bifitanye isano ritaziguye n’ingingo wasabwe kuvugaho.

  • Niba disikuru yawe izava mu gitabo runaka, ba ari cyo utoranyamo ingingo z’ingenzi hamwe n’imirongo uzifashisha, aho kubishakira ahandi.

UMWITOZO: Mu gihe cy’iminsi itatu, igihe usuzuma isomo ry’umunsi, ca akarongo ku magambo agaragaza ingingo isuzumwa. Nanone ca akarongo ku gitekerezo kimwe cyangwa bibiri bifitanye isano ritaziguye n’iyo ngingo. Hanyuma, gira icyo uvuga mu magambo yawe kuri iyo ngingo, wifashishije umurongo iryo somo rishingiyeho hamwe na bya bitekerezo waciyeho akarongo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze