ISOMO RYA 25
Kwifashisha ibitekerezo wabanje gutegura
HARI abantu benshi batinya kuvuga bifashishije ibitekerezo by’ingenzi gusa. Bumva bafite umutekano iyo ibyo bazavuga byose byandukuwe uko byakabaye ku rupapuro cyangwa iyo babifashe mu mutwe.
Nyamara kandi, buri munsi twese ibyo tuvuga ntibiba byandukuwe ku rupapuro. Iyo tuganira n’abagize umuryango wacu cyangwa incuti zacu, ntitwifashisha impapuro. Iyo turi mu murimo wo kubwiriza, na bwo ntituzifashisha. Kandi iyo dusenga, twaba turi twenyine cyangwa duhagarariye itsinda ry’abantu, na bwo ntituzifashisha.
Mbese, gutanga disikuru usoma cyangwa kuyitanga wifashishije ibitekerezo by’ingenzi gusa, bigira ingaruka zimwe? Nubwo gutanga disikuru yandukuwe uko yakabaye bishobora kukurinda amakosa kandi bikagufasha gukoresha amagambo uko wayateguye, ntibituma ugera abantu ku mutima neza. Iyo ukimara gusoma interuro nkeya, akenshi umuvuduko wawe n’ukuntu uhinduranya ijwi bihita bitandukana n’uko usanzwe uvuga mu biganiro bya buri munsi. Iyo uhanze amaso ku mpapuro zawe kuruta uko uyerekeza ku bo ubwira, benshi bashobora kutagutega amatwi babishishikariye nk’uko byagenda baramutse babonye ko mu by’ukuri disikuru yawe wayiteguye ubatekerezaho kandi ko wagerageje kuyihuza n’imimerere barimo. Uburyo bwiza cyane kuruta ubundi bwo gutanga disikuru ishishikaza abantu by’ukuri, ni ukuyitanga udasoma.
Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryashyiriweho kudufasha mu mibereho yacu ya buri munsi. Iyo duhuye n’incuti zacu, ntidukurura agapapuro ngo abe ari ko dusomaho ibyo tuzibwira ngo ni ukugira ngo dukoreshe amagambo meza cyane. Mu murimo wo kubwiriza, ntitujyana impapuro zanditseho ibyo tuzavuga ngo aha ni ukugira ngo tutibagirwa ingingo zimwe na zimwe twashakaga kugeza ku bandi. Mu ishuri, niba wasabwe kugaragaza uko umuntu ashobora kubwiriza mu mimerere runaka, ihatire kuvuga nk’uko usanzwe uvuga uko bishoboka kose. Nutegura neza, uzibonera ko kubanza gutegura ibitekerezo by’ingenzi, haba mu mutwe cyangwa ku gapapuro, biba bihagije kugira ngo wibuke ibyo wifuza kuzavugaho. Ariko se, ni iki wakora kugira ngo wigirire icyizere gihagije ku buryo wavuga wifashishije gusa ibitekerezo by’ingenzi wabanje gutegura?
Shyira ibitekerezo byawe ku murongo. Kugira ngo ushobore kuvuga wifashishije ibitekerezo by’ingenzi, ugomba kubanza kubishyira ku murongo. Ibyo ntibivuga ko ugomba gutoranya amagambo uzakoresha. Nta kindi bivuga uretse kubanza gutekereza ku byo uzavuga.
Mu mibereho ya buri munsi, umuntu upfa kuvuga ibyo abonye ashobora kuvuga ibintu hanyuma akicuza icyatumye abivuga. Hari n’umuntu upfa kuvuga gusa, yaba atararangiza igitekerezo kimwe, akaba yageze ku kindi. Izo ngeso zombi, umuntu ashobora kuzicikaho agiye abanza gutuza ho gato mbere yo kuvuga, akabanza gutegura mu mutwe ibitekerezo agiye kuvuga. Mbere na mbere, ugomba kubanza kumenya intego ugamije, ukamenya n’ukuntu wayigeraho, hanyuma ukabona gutangira kuvuga.
Mbese, waba ugiye kubwiriza? Fata umwanya wo gutondeka ibitabo mu isakoshi yawe; ariko ntiwibagirwe no gushyira ku murongo ibitekerezo uza kuvuga. Niba uhisemo kwifashisha uburyo bwo gutangiza ibiganiro bwatanzwe mu Murimo Wacu w’Ubwami, banza ubusome incuro nyinshi kugira ngo ucengeze mu bwenge bwawe ingingo z’ingenzi. Vuga mu magambo yawe mu nteruro imwe cyangwa ebyiri igitekerezo rusange kibukubiyemo. Shaka amagambo uzakivugamo uhuje n’uko usanzwe uvuga kandi uhuje n’ifasi ubwirizamo. Uzibonera ubwawe ko kubanza gutegura ibitekerezo by’ingenzi mu mutwe ari ingirakamaro. Ni ibihe bitekerezo wategura? (1) Ushobora nko gutangiza ikiganiro uvuga ikintu gihangayikishije abantu benshi mu karere utuyemo. Hanyuma, saba uwo muvugana kugira icyo abivugaho. (2) Ushobora guteganya ibintu runaka ukivugaho, hakubiyemo n’umurongo umwe cyangwa ibiri igaragaza icyo Imana yasezeranyije kuzakora kugira ngo idukure mu kaga. Uramutse ubonye uburyo, watsindagiriza ko ibyo Yehova azabikora yifashishije Ubwami bwe, ni ukuvuga ubutegetsi bwe bwo mu ijuru. (3) Tera uwo muvugana inkunga yo gushyira mu bikorwa ibyo mwaganiriyeho. Ushobora kumusigira igitabo kandi ukamusaba kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya, kandi mugashyiraho gahunda ihamye yo kuzakomeza ikiganiro cyanyu.
Birashoboka ko muri bene icyo kiganiro nta kindi uzaba ukeneye uretse bwa buryo bwo gutegura ibitekerezo by’ingenzi mu mutwe. Niba ushaka kubanza guterera akajisho ku gapapuro wateguriyeho ibitekerezo mbere yo gusura umuntu bwa mbere, kagomba kuba kariho gusa amagambo make ukeneye mu gutangiza ikiganiro, umurongo umwe wa Bibiliya cyangwa ibiri hamwe n’amagambo make uteganya kuvuga usoza. Gutegura no gukoresha bene ako gapapuro biturinda guhuzagurika, bityo bikadufasha gusigira uwo tuvugana ubutumwa bwumvikana azashobora kwibuka bitamugoye.
Niba hari ikibazo cyangwa imbogamirabiganiro abantu bo mu ifasi yanyu bakunze kuzamura, bishobora kuba ingirakamaro ubikozeho ubushakashatsi. Muri rusange, ntuba ukeneye ingingo zirenze ebyiri cyangwa eshatu, hamwe n’imirongo izishyigikira. Imitwe y’ibiganiro (“Sujets de conversation bibliques”) yo muri Traduction du monde nouveau hamwe n’udutwe duto two mu gitabo Comment raisonner à partir des Écritures, bishobora kuguha ibitekerezo by’ingenzi ukeneye. Ushobora kuba ushaka no kwifashisha ibitekerezo wavanye mu bindi bitabo. Fata agapapuro wandikeho ibitekerezo by’ingenzi muri make, womekeho na bya bitekerezo wavanye mu bindi bitabo, hanyuma ukabike mu isakoshi ujyana kubwiriza. Uwo muvugana naramuka azamuye cya kibazo cyangwa ya mbogamirabiganiro, ushobora kumubwira ko wishimiye kuba ubonye uburyo bwo kumusobanurira impamvu z’ibyo wizera (1 Pet 3:15). Subiza wifashishije bya bitekerezo wateguye.
Niba usabwe guhagararira mu isengesho umuryango wawe, itsinda ry’igitabo cyangwa itorero ryose, ni iby’ingenzi ko washyira ku murongo ibitekerezo uzavuga. Dukurikije ibivugwa muri Luka 11:2-4, Yesu yahaye abigishwa be ibitekerezo by’ingenzi bashoboraga kwifashisha mu isengesho rifite ireme. Igihe urusengero rw’i Yerusalemu rwegurirwaga Yehova, Salomo yasenze isengesho rirerire. Uko bigaragara, yari yaritekerejeho mbere y’igihe. Yabanje kuvuga ibihereranye na Yehova ubwe hamwe n’isezerano yagiranye na Dawidi, maze yerekeza ku rusengero, hanyuma yerekeza no ku bibazo byihariye byashoboraga kuzavuka, aza no kwerekeza ku bantu banyuranye (1 Abami 8:22-53). Dushobora kungukirwa n’izo ngero.
Tegura ibitekerezo bike. Mbese, urashaka gutegura ibitekerezo uzifashisha utanga disikuru? Bigomba kuba bingana bite?
Zirikana ko kubanza gutegura ibyo uzavuga bigufasha kwibuka ibitekerezo uzatanga. Ushobora kwibonera ko biba byiza iyo wanditse interuro nkeya uzavuga utangira. Ariko nyuma y’aho, ugomba kwibanda ku bitekerezo; si ku magambo uzavuga. Niba uhisemo gushyira ibyo bitekerezo mu nteruro, koresha interuro ngufi. Ingingo z’ingenzi nkeya uteganya kuvugaho, zigomba kuba zigaragara neza ku rupapuro uteguriraho. Ushobora kuzandika mu nyuguti nkuru cyangwa ukazicaho akarongo, cyangwa se ukazandikisha ikaramu y’irindi bara. Andika munsi ya buri ngingo y’ingenzi ibitekerezo uteganya kwifashisha uyisobanura. Andika imirongo uteganya gusoma. Birushaho kuba byiza iyo usomye iyo mirongo muri Bibiliya. Andika ingero uteganya kwifashisha. Ushobora no kuba ufite ibitekerezo byiza wavanye mu bindi bitabo bidafitanye isano na Bibiliya. Kugira ngo uzagire ibintu bifatika ugeza ku bandi, ugomba kwandika ibitekerezo bihagije. Niba urupapuro rwawe rufite gahunda, kurukoresha bizarushaho kukorohera.
Hari abantu bifashisha ibitekerezo bike cyane rwose. Urupapuro bateguriyeho ibitekerezo rushobora kuba rugizwe n’amagambo make y’ingenzi, amagambo make azabibutsa ibivugwa mu mirongo bateganya kuzavuga mu mutwe, hamwe n’ibishushanyo bizabafasha kwibuka ibitekerezo. Ibyo bitekerezo byoroheje bishobora gufasha umuntu gutanga disikuru ye akurikiranya ibitekerezo neza kandi akoresheje imvugo yo mu biganiro bisanzwe. Iyo ni yo ntego iri somo rigamije.
Kuva ku ipaji ya 39 kugeza ku ya 42 muri iki gitabo, hari igice gifite umutwe uvuga ngo “Uko wategura ibitekerezo by’ingenzi ku rupapuro.” Bizakubera ingirakamaro cyane nusoma icyo gice igihe uzaba wasabwe kuzuza ibivugwa muri iri somo rivuga ngo “Kwifashisha ibitekerezo wabanje gutegura.”
Uko wakwifashisha ibitekerezo wateguye. Aho ugeze aha, intego ugamije si ugutegura disikuru ushingiye ku bitekerezo by’ingenzi, ahubwo ni ukwifashisha neza ibyo bitekerezo igihe uvuga.
Intambwe ya mbere ugomba gutera kugira ngo wifashishe ibyo bitekerezo ni ugutegura uko uzatanga disikuru. Shaka igitekerezo rusange gikubiye muri disikuru yawe, usome buri ngingo y’ingenzi, hanyuma ushake isano buri ngingo y’ingenzi ifitanye n’icyo gitekerezo rusange. Gena igihe ushobora kumara kuri buri ngingo. Hanyuma, subira inyuma wige buri ngingo y’ingenzi. Subiramo ibitekerezo, imirongo hamwe n’ingero uteganya kwifashisha mu kuyisobanura. Subiramo iyo ngingo incuro nyinshi kugeza ubwo igucengera neza mu bwenge, kandi ibyo ubikore kuri buri ngingo y’ingenzi. Reba ibyo ushobora kuvanamo niba ari ngombwa kugira ngo utazarenza igihe. Hanyuma, subiramo disikuru yose. Ibande ku bitekerezo, we kwibanda ku magambo uzakoresha. Ntufate disikuru yawe mu mutwe.
Igihe uzaba utanga disikuru yawe, ugomba kuzagenda ucishamo ukareba abaguteze amatwi. Nyuma yo gusoma umurongo muri Bibiliya, wagombye kuba ushobora kuwutangaho ibisobanuro wifashishije Bibiliya yonyine, bitabaye ngombwa ko wongera guterera akajisho aho wateguriye. Mu buryo nk’ubwo, niba utanze urugero, aho kurusoma ku mpapuro wateguriyeho, rutange uvuga nk’uko uvuga iyo ubarira incuti zawe inkuru. Mu gihe uvuga, nturebe ku rupapuro rwawe kugira ngo usome buri nteruro uvuga. Vuga ibikuvuye ku mutima, bityo uzagera abaguteze amatwi ku mutima.
Numara kugira ubuhanga bwo kuvuga ushingiye ku bitekerezo by’ingenzi wateguye, uzaba umaze gutera intambwe igaragara mu bihereranye no gutanga disikuru neza mu ruhame.