ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 27 p. 174-p. 178 par. 3
  • Gutanga disikuru utareba cyane ku rupapuro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gutanga disikuru utareba cyane ku rupapuro
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Kwifashisha ibitekerezo wabanje gutegura
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Gutegura disikuru y’abantu bose
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Guhimbarwa
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Uko wategura ibitekerezo by’ingenzi ku rupapuro
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 27 p. 174-p. 178 par. 3

ISOMO RYA 27

Gutanga disikuru utareba cyane ku rupapuro

Ni iki ugomba gukora?

Vuga mu buryo bugaragaza ko amagambo ukoresha agenda yizana ubwayo kandi ko ibitekerezo uvuga wabiteguye neza.

Kuki ari iby’ingenzi?

Gutanga disikuru utareba cyane ku rupapuro wateguriyeho ni bwo buryo bwiza cyane ushobora kwifashisha kugira ngo abo ubwira bite ku byo uvuga kandi babishyire mu bikorwa.

USHOBORA kuba warashyizeho imihati utegura disikuru yawe. Ishobora no kuba igizwe n’ibintu by’ingirakamaro rwose. Ibitekerezo wabikurikiranyije neza. Ndetse ushobora no kuyitanga udategwa. Ariko se, niba abo ubwira bacishamo bakerekeza ibitekerezo ahandi, bityo bakaba bumva gusa uduce tumwe na tumwe tw’ibyo uvuga bitewe n’uko incuro nyinshi baba barangaye, wavuga ko hari icyo disikuru yawe izageraho? Niba se baterekeje ibitekerezo byabo kuri disikuru yawe, ni gute uzabagera ku mutima?

Ni ibiki bishobora kuba intandaro y’icyo kibazo? Hari ibintu byinshi bishobora kubigiramo uruhare. Incuro nyinshi biterwa no kunanirwa gutanga disikuru umuntu atareba cyane ku rupapuro yateguriyeho. Mu yandi magambo, utanga disikuru ayitanga areba ku rupapuro rwe kenshi cyane, cyangwa akayitanga atagaragaza ibyiyumvo. Ariko usanga ibyo bibazo bifitanye isano n’ukuntu iyo disikuru iba yateguwe.

Niba ubanza kwandukura disikuru yawe uko yakabaye, noneho akaba ari yo uheraho ushyira ibitekerezo by’ingenzi ku rupapuro, gutanga disikuru utareba cyane ku rupapuro wateguriyeho bishobora kuzakugora. Kubera iki? Kubera ko uba warangije gutoranya amagambo uba uteganya kuzakoresha. Kandi n’iyo wakwifashisha gusa rwa rupapuro wateguriyeho ibitekerezo by’ingenzi, uzagerageza kugenda wibuka amagambo wari wakoresheje utegura ku ncuro ya mbere. Iyo wandukuye ibyo uzavuga, uvuga utagaragaza ibyiyumvo kandi ugakoresha interuro zikomeye kurusha izo usanzwe ukoresha mu biganiro bya buri munsi. Ibyo bizagaragara no muri disikuru yawe.

Aho kwandukura disikuru yawe yose uko yakabaye, gerageza gukora ibi bikurikira: (1) Toranya igitekerezo rusange gikubiye mu ngingo uzavugaho, urebe n’ingingo z’ingenzi uteganya kwifashisha wubakira icyo gitekerezo rusange. Muri disikuru ntoya, ingingo z’ingenzi ebyiri zishobora kuba zihagije. Disikuru ndende yo ishobora kugira enye cyangwa eshanu. (2) Munsi ya buri ngingo y’ingenzi, handike imirongo y’Ibyanditswe uteganya gukoresha uyivugaho. Andika n’ingero hamwe n’ibitekerezo by’ingenzi uteganya kwifashisha. (3) Tekereza ku magambo y’intangiriro uzavuga muri disikuru yawe. Ushobora no kwandukura interuro imwe cyangwa ebyiri uzavuga. Teganya n’amagambo uzavuga usoza.

Kwitegura uko uzatanga disikuru yawe ni iby’ingenzi cyane. Ariko, ntukayisome ugamije kuyifata mu mutwe. Iyo witegura uko uzatanga disikuru utareba cyane ku rupapuro wateguriyeho, ntugomba kwibanda ku magambo, ahubwo wibanda ku bitekerezo ushaka kuzageza ku bandi. Ibyo bitekerezo ni byo ugomba gusubiramo kenshi kugeza igihe ushobora kubikurikiranya neza. Niba wateguye disikuru yawe ukurikiranya neza ibitekerezo kandi wabishyize ku murongo, igihe uzaba utanga disikuru yawe, ibitekerezo bizagenda byizana bitakugoye.

Zirikana inyungu zo gutanga disikuru utareba cyane ku rupapuro wateguriyeho. Imwe mu nyungu z’ingenzi zo gutanga disikuru utareba cyane ku rupapuro wateguriyeho, ni uko bigufasha kuvuga ibintu uko biri, ibyo akaba ari byo abantu barushaho kwitabira bitabagoye. Ibyo bizatuma disikuru yawe irushaho gushyuha, bityo irusheho gushishikaza abakumva.

Kuvuga udasoma bigufasha kurebana mu buryo bwuzuye n’abakumva, ibyo akaba ari byo bituma murushaho gushyikirana neza. Kubera ko uba utibanze ku magambo uzakoresha muri buri nteruro, abaguteze amatwi bazarushaho kumva ko ibyo uvuga ubizi neza kandi ko ubyizera nta buryarya. Niba ushaka gutanga disikuru ishyushye, mu mvugo yo mu biganiro bisanzwe kandi ukagera abaguteze amatwi ku mutima, uzayitange udasoma.

Nanone gutanga disikuru udasoma biguha ubushobozi bwo kugira ibyo uyihinduraho. Nta bwo uba ufite ibintu ntarengwa uzavuga, ku buryo udashobora kugira icyo ubihinduraho. Reka wenda tuvuge ko mu gitondo cyo ku munsi uri butangeho disikuru yawe wumvise inkuru idasanzwe mu makuru kandi ikaba ifitanye isano n’ingingo uri buvugeho. Mbese, ntibyaba bikwiriye ko uyivugaho? Cyangwa se mu gihe utanga disikuru yawe, usanze mu baguteze amatwi harimo abana benshi bageze mu kigero cyo kujya mu ishuri. Mbega ukuntu byaba byiza ugize icyo uhindura ku ngero n’ibisobanuro utanga kugira ngo ubafashe kumva icyo ibyo uvuga bibarebaho!

Indi nyungu yo gutanga disikuru udasoma ni uko nawe ubwawe bigufasha gutekereza. Iyo ubwira abantu bafatana ibintu uburemere kandi bakabyitabira, wumva uhimbawe, bityo ugasobanura ibitekerezo byawe mu buryo burambuye kurushaho cyangwa ugafata igihe cyo gusubiramo ingingo zimwe na zimwe kugira ngo uzitsindagirize. Niba ubonye ko abo ubwira batangiye kurambirwa, ushobora guhita ushaka uko wakemura icyo kibazo aho gukomeza guta inyuma ya Huye.

Imitego ugomba kwirinda. Ugomba kumenya ko gutanga disikuru udasoma na byo bishobora kukugusha mu mitego imwe n’imwe. Umwe muri yo ni nko kurenza igihe. Iyo wongeye muri disikuru yawe ibitekerezo byinshi cyane, bishobora gutuma urenza igihe. Ushobora kwirinda icyo kibazo binyuriye mu kwandika ku rupapuro rwawe igihe wageneye buri cyiciro cya disikuru yawe, hanyuma ukacyubahiriza.

Undi mutego abantu bashobora kugwamo, cyane cyane abamenyereye gutanga za disikuru, ni ugukabya kwiyiringira. Kubera ko hari bamwe baba baramenyereye kuvugira imbere y’abantu benshi, bashobora kubona ko guhita bakusanya ibitekerezo bizuzuza igihe bagenewe ari ibintu bitagoranye na busa. Ariko kwicisha bugufi no gufatana uburemere inshingano yo gufatanya na Yehova muri porogaramu y’inyigisho abereye Umwigisha Mukuru, bigomba kudusunikira kujya tubanza gusenga kandi tugategura buri disikuru neza.—Yes 30:20, NW; Rom 12:6-8.

Ikintu gishobora kuba gihangayikisha cyane abantu bataramenyera gutanga disikuru badasoma, ni ugutinya ko bakwibagirwa ibyo bashakaga kuvuga. Nyamuna ibyo ntibikakubuze gutera iyo ntambwe y’ingenzi mu gutanga disikuru neza! Tegura neza, kandi wiyambaze Yehova umusaba kugufashisha umwuka we.—Yoh 14:26.

Hari abandi banga gutera iyo ntambwe kubera ko bahangayikishwa bikabije no kumenya amagambo bazavuga. Ni iby’ukuri ko gutanga disikuru udasoma bishobora gutuma udakoresha amagambo wifuzaga kandi bigatuma udakurikiza neza amategeko y’ikibonezamvugo nk’uko byagenda uramutse uyitanze usoma; ariko ibyo nta cyo biba bitwaye iyo urebye inyungu zibonerwa mu gutanga disikuru mu mvugo yo mu biganiro bisanzwe. Muri rusange, abantu barushaho kwitabira ibitekerezo bagejejweho mu magambo no mu nteruro bumva bitabagoye. Nutegura neza, amagambo meza azagenda yizana, ariko atari ukubera ko wayafashe mu mutwe, ahubwo kubera ko wasubiyemo ibitekerezo incuro zihagije. Kandi niba mu biganiro bya buri munsi ukoresha imvugo nziza, ni na yo uzakoresha nugera kuri platifomu.

Umubare w’ibitekerezo uba ukeneye. Uko ugenda umenyera, uzagera ubwo uzaba ushobora kwandika amagambo make gusa kuri buri gitekerezo ku rupapuro uteguriraho disikuru yawe. Ayo magambo hamwe n’imirongo uba uteganya kwifashisha, ushobora kubyandika ku gapapuro gato uzagenda utereraho akajisho. Mu murimo wo kubwiriza, incuro nyinshi bizaba ngombwa ko ufata mu mutwe ibitekerezo bike by’ingenzi. Niba wakoze ubushakashatsi ku ngingo uzifashisha usubiye gusura umuntu, ushobora kwandika ibitekerezo by’ingenzi mu ncamake ku gapapuro gato, hanyuma ukagashyira muri Bibiliya yawe. Cyangwa ushobora kwifashisha gusa imitwe y’ibiganiro iboneka muri Bibiliya ya Traduction du monde nouveau (“Sujets de conversation bibliques”) cyangwa ibitekerezo bitangwa mu gitabo Comment raisonner à partir des Écritures, akaba ari byo wibandaho mu kiganiro mugirana.

Icyakora, niba wasabwe kuzatanga disikuru nyinshi wenda hakubiyemo n’umubare runaka wa disikuru z’abantu bose, kandi wenda ukaba ugomba kubitanga mu byumweru bike biri imbere, noneho bwo bishobora kuba ngombwa ko wandika amagambo menshi kuri buri disikuru. Kubera iki? Kugira ngo mbere ya buri kiganiro uziyibutse ibyo ugomba kuvuga. Ariko no muri iyo mimerere, uramutse wibanze cyane ku mpapuro wateguriyeho ngo ni ukugira ngo ukoreshe amagambo watoranyije, bityo ukazirebaho hafi kuri buri nteruro, ntuzabona ibyiza byo gutanga disikuru udasoma. Niba urupapuro wifashisha rwanditsweho amagambo menshi, genda uca uturongo ku magambo no ku mirongo y’ingenzi, ku buryo ari byo byonyine uzagenda utereraho akajisho igihe uzaba utanga disikuru yawe.

Nubwo muri rusange umuntu w’inararibonye mu gutanga disikuru agomba gutanga disikuru ze adasoma, hari inyungu nyinshi ashobora kubona aramutse agiye akoresha n’ubundi buryo bwo gutanga disikuru. Mu magambo y’intangiriro n’ay’umusozo, aho usanga umuntu agomba kugenda arebana n’abo abwira ari na ko avugana imbaraga, bishobora kuba byiza afashe mu mutwe interuro nke zigizwe n’amagambo apanze neza. Muri disikuru irimo imibare, amagambo yavuzwe n’undi muntu cyangwa imirongo y’Ibyanditswe, umuntu ashobora rwose kubisoma kandi bikagira ingaruka zigaragara.

Niba usabwe gutanga ibisobanuro. Hari igihe dusabwa gusobanura imyizerere yacu tutabanje kwitegura. Ibyo bishobora kubaho nk’igihe umuntu azamuye imbogamirabiganiro mu murimo wo kubwiriza. Ibyo nanone bishobora kutubaho nk’igihe tuganira na bene wacu, abo dukorana cyangwa bagenzi bacu twigana ku ishuri. Abategetsi na bo bashobora kudusaba gusobanura imyizerere yacu n’uburyo tubaho. Bibiliya idusaba ‘kuba twiteguye iteka gusubiza umuntu wese utubajije impamvu z’ibyiringiro dufite, ariko tukabikora dufite ubugwaneza kandi twubaha.’—1 Pet 3:15.

Reba uko Petero na Yohana bashubije Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi, mu nkuru iboneka mu Byakozwe 4:19, 20. Mu nteruro ebyiri zonyine, bashoboye gusobanura umwanzuro wabo. Ibyo babikoze bazirikana abo babwiraga abo bari bo, bagaragaza ko icyo kibazo kitarebaga gusa intumwa, ahubwo ko cyarebaga n’abanyarukiko. Nyuma y’igihe runaka, Sitefano yarezwe ibinyoma, maze ajyanwa imbere ya rwa rukiko. Soma igisubizo gifite ireme yatanze nubwo byari bimutunguye, mu Byakozwe 7:2-53. Ni gute yapanze ibitekerezo yahavugiye? Yavuze ibintu akurikije uko byagiye bikurikirana mu mateka. Ageze ahantu byari bikwiriye, yatangiye gutsindagiriza ukuntu ishyanga rya Isirayeli ryigometse ku Mana. Mu gusoza, yagaragaje ko abagize Urukiko Rukuru na bo bagaragaje imyifatire nk’iyo igihe bicishaga Umwana w’Imana.

Uramutse usabwe gusobanura imyizerere yawe bigutunguye, ni iki cyagufasha gusubiza neza? Igana Nehemiya, we wabanje gusenga bucece mbere yo gusubiza ikibazo yari abajijwe n’Umwami Aritazeruzi (Neh 2:4). Hanyuma, hita utegura mu bwenge ibitekerezo by’ingenzi ukeneye. Dore intambwe z’ibanze ushobora gutera: (1) Toranya ingingo imwe cyangwa ebyiri wumva ugomba kuvugaho [ushobora wenda kwifashisha imitwe y’ibiganiro (“Sujets de conversation bibliques”) iboneka muri Traduction du monde nouveau]. (2) Toranya imirongo y’Ibyanditswe uzifashisha ushyigikira izo ngingo. (3) Teganya ukuntu uzatangiza ikiganiro neza ku buryo uwakubajije ikibazo azishimira kugutega amatwi. Bona gutangira kuvuga.

Mbese, niwotswa igitutu, aho uzibuka gutera izo ntambwe? Yesu yabwiye abigishwa be ati ‘ntimuzahagarike umutima w’uko muzavuga, cyangwa ibyo muzavuga, kuko muzabibwirwa muri uwo mwanya; kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari umwuka wa So uzabavugisha’ (Mat 10:19, 20). Ibyo ntibivuga ko hazahita haba igitangaza, ugahita ugira “ijambo ry’ubwenge” nk’iryo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahawe (1 Kor 12:8). Ariko niba buri gihe wungukirwa n’inyigisho Yehova ahera abagaragu be mu materaniro ya Gikristo, igihe cyose bizaba ngombwa, umwuka wera uzahita ukwibutsa ibyo uzavuga.—Yes 50:4.

Nta gushidikanya rwose ko gutanga disikuru udasoma bishobora kugira ingaruka nziza cyane. Uramutse witoje kujya wifashisha ubwo buryo buri gihe uko utanze disikuru mu itorero, n’igihe byaba bibaye ngombwa ko utanga igisubizo utunguwe ntibyakugora kubera ko ubwo buryo bukoreshwa no muri iyo mimerere. Ntihakagire ikikubuza kwitoza gutanga disikuru udasoma. Kumenya gutanga disikuru udasoma bizagufasha kurushaho kugira ingaruka nziza mu murimo wo kubwiriza. Kandi nujya no gutanga disikuru mu itorero, abaguteze amatwi bazagukurikira kandi uzarushaho kubagera ku mutima.

UKO WABIGERAHO

  • Cengeza mu bwenge bwawe inyungu zo gutanga disikuru utareba cyane ku rupapuro wateguriyeho.

  • Aho kwandukura disikuru yawe yose uko yakabaye, andika gusa ibitekerezo bike by’ingenzi.

  • Mu gutegura uko uzatanga disikuru yawe, genda usubiramo mu bwenge bwawe ibigize buri ngingo y’ingenzi. Aho guhangayikishwa bikabije n’amagambo uzakoresha, shishikazwa no gukurikiranya ibitekerezo neza.

IMYITOZO: (1) Igihe cyose utegura Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, aho guca akarongo ku nteruro zuzuye, gace ku magambo y’ingenzi gusa, kandi usubize mu magambo yawe bwite. (2) Mu gihe utegura disikuru uzatanga ubutaha mu ishuri, banza usubiremo mu mutwe igitekerezo rusange cya disikuru yawe hamwe n’ingingo z’ingenzi ebyiri cyangwa eshatu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze