ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 10 p. 115-p. 117 par. 4
  • Guhimbarwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Guhimbarwa
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Jya wigisha uhimbawe
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Disikuru ifite icyo yigisha abandi
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Guhimbarwa
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Gutanga disikuru utareba cyane ku rupapuro
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 10 p. 115-p. 117 par. 4

ISOMO RYA 10

Guhimbarwa

Ni iki ugomba gukora?

Binyuriye ku kiganiro gishishikaje, tanga igihamya kigaragaza ko wemera rwose ko ibyo uvuga bifite agaciro.

Kuki ari iby’ingenzi?

Iyo uhimbawe, abateze amatwi bakomeza gukurikira ibyo uvuga; bishobora no kubasunikira kugira icyo bakora. Nuvuga uhimbawe, abaguteze amatwi na bo bazahimbarwa.

IYO umuntu atanze disikuru ahimbawe, usanga disikuru ye ishishikaje. Nubwo gutegura ingingo zifite icyo zigisha abantu ari iby’ingenzi, kuzivuga mu buryo bususurutsa kandi uhimbawe ni byo bituma abo ubwira bazitekerezaho. Ushobora rwose kwitoza kuvuga uhimbawe uko umuco wakuriyemo cyangwa kamere wakuranye byaba biri kose.

Kuvugana ibyiyumvo. Igihe Yesu yavuganaga n’umugore w’Umusamariyakazi, yavuze ko abasenga Yehova bagomba kumusenga ‘mu mwuka no mu kuri’ (Yoh 4:24). Bagomba kumusenga basunitswe n’imitima igaragaza ugushimira, kandi bakabikora mu buryo buhuje n’ukuri kuboneka mu Ijambo ry’Imana. Iyo umuntu afite bene uko gushimira, bigaragarira mu mivugire ye. Ahora ashishikajwe no kubwira abandi ibihereranye n’ibintu birangwa n’urukundo Yehova yaduteganyirije. Uko agaragara mu maso, ibimenyetso by’umubiri akora hamwe n’ijwi rye, byose bigaragaza uko mu by’ukuri yumva ameze.

N’ubundi se, kuki umuntu ukunda Yehova kandi wizeye neza ibyo avuga, yabura kubivuga ahimbawe? Ntibiba bihagije gusa gutegura ibyo azavuga. Aba agomba no gucengerwa n’ingingo azavugaho, akiyumvisha neza ibyiyumvo bikubiyemo. Reka tuvuge ko yasabwe kuzavuga ku byerekeye igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo. Igihe atanga disikuru ye, ubwenge bwe ntibugomba gusa kuba bwuzuyemo ibisobanuro birambuye kuri iyo ngingo, ahubwo bugomba no kuba bwuzuyemo ugushimira ku bw’akamaro igitambo cya Yesu kimufitiye we ubwe n’abamuteze amatwi. Agomba gukomeza kuzirikana ugushimira afitiye Yehova Imana hamwe na Yesu Kristo ku bw’iyo ngamba ihebuje bafashe. Agomba gutekereza ku byiringiro bikomeye by’ubuzima abantu bahishiwe, ni ukuvuga ubuzima butunganye burangwa n’ibyishimo bidashira mu isi izaba yahindutse paradizo! Bityo, ni ngombwa ko umutima we wabigiramo uruhare.

Bibiliya ivuga ko Ezira wari umwigisha muri Isirayeli, “yari yaramaramaje mu mutima gushaka amategeko y’Uwiteka ngo ayasohoze, kandi ngo yigishe mu Bisirayeli amategeko n’amateka” (Ezira 7:10). Muri Bibiliya y’umwimerere, ibisobanuro by’ibanze by’amagambo yahinduwemo ‘kumaramaza mu mutima,’ ni ‘ugutegura umutima.’ Iyo tubigenje dutyo, aho gutegura gusa inyigisho dushaka gutanga, ahubwo tugategura n’imitima yacu, tuvuga ibituri ku mutima. Iyo tuvuga ukuri kutuvuye ku mutima, bishobora gutuma abo tubwiriza bitoza gukunda ukuri nta buryarya.

Tekereza ku baguteze amatwi. Ikindi kintu cy’ingenzi cyagufasha kuvuga uhimbawe, ni ukuba wizeye neza ko abo ubwira bakeneye koko kumva ibyo ushaka kubabwira. Ni ukuvuga ko igihe utegura ikiganiro cyawe utagombye gusa gukusanya inkuru z’ingirakamaro, ahubwo wagombye no gusenga Yehova umusaba ubuyobozi ukeneye kugira ngo uzakoreshe ibyo wateguye ku bw’inyungu z’abo uzaba ubwira (Zab 32:8; Mat 7:7, 8). Suzuma impamvu abo ubwira bakeneye kumva ibyo uvuga, uko bizabagirira akamaro n’ukuntu ushobora kubibagezaho mu buryo butuma basobanukirwa neza icyo bibamariye.

Komeza utegure disikuru yawe kugeza ubwo wumva irimo ikintu kigushishikaje. Si ngombwa ko yaba ikubiyemo ingingo nshya, ariko uburyo uyibagezaho bushobora gutuma bayisobanukirwa mu bundi buryo. Nutegura disikuru izafasha by’ukuri abaguteze amatwi gushimangira imishyikirano bafitanye na Yehova, bakarushaho kwishimira ibyo aduteganyiriza, bagashobora guhangana neza n’ibigeragezo bahura na byo muri iyi si ishaje cyangwa bakarushaho gukora neza umurimo wo kubwiriza, nta kabuza uzaba ufite impamvu zumvikana zo gutanga disikuru yawe uhimbawe.

Byagenda bite se niba wasabwe gusomera mu ruhame? Niba ushaka gusoma uhimbawe, hari ibintu byinshi usabwa birenze kuba ushobora gusoma amagambo neza kandi ukayashyira mu matsinda uko bikwiriye. Ugomba kubanza kwiga ibyo uzasoma. Niba ari igice runaka cyo muri Bibiliya usabwa kuzasoma, gikoreho ubushakashatsi. Sobanukirwa neza icyo gisobanura. Reba akamaro kibafitiye wowe n’abo ubwira, hanyuma ugisome ufite intego yo kubumvisha icyo ibyo usoma bibarebaho.

Mbese, waba witegura kujya kubwiriza? Suzuma ingingo uteganya kuganiraho n’abantu hamwe n’imirongo y’Ibyanditswe uteganya gukoresha. Nanone zirikana ibyo abo ubwira bashobora kuba berekejeho ibitekerezo. Mbese, waba uzi inkuru ishyushye igezweho? Ni ibihe bibazo bahanganye na byo? Iyo umaze kugira ibya ngombwa byose byatuma wereka abantu ko Ijambo ry’Imana rikubiyemo umuti w’ibibazo bibahangayikisha, wumva ushaka kuwubereka; bityo guhimbarwa bihita byizana ubwabyo.

Garagaza ko uhimbawe utanga ikiganiro gishishikaje. Akenshi, ugaragaza ko uhimbawe ari uko ikiganiro utanga gishyushye. Guhimbarwa byagombye kugaragarira mu maso hawe. Abantu bagomba kubona ko wizeye ibyo uvuga, aho kubona ko wiyizera wowe ubwawe.

Gushyira mu gaciro ni ngombwa. Hari bamwe usanga bakunze guhimbarwa kuri buri kantu kose. Bishobora kuba ngombwa ko bafashwa kumenya ko kwishyira hejuru cyangwa kugaragaza ibyiyumvo mu buryo bukabije, bituma abateze amatwi babatekerezaho aho gutekereza ku butumwa batanga. Icyakora, abagira amasonisoni na bo bakeneye guterwa inkunga yo gushabuka ho gato.

Guhimbarwa birandura. Iyo ureba abaguteze amatwi kandi ukagaragaza ko uhimbawe muri disikuru yawe, abaguteze amatwi na bo bazahimbarwa. Apolo yavuganaga imbaraga; bityo yavugwagaho kuba yari intyoza mu kuvuga. Niba ugira umwete mwinshi mu mutima, disikuru yawe ishyushye izasunikira abakumva kugira icyo bakora.—Ibyak 18:24, 25; Rom 12:11.

Uguhimbarwa gukwiranye n’ibyo uvuga. Irinde kujya uhimbarwa cyane muri disikuru yawe hose, ku buryo birambira abaguteze amatwi. Naho ubundi, inkunga iyo ari yo yose wabatera yo gushyira mu bikorwa ibyo uvuga, yasanga bananiwe ntibayumve. Ibyo bigaragaza akamaro ko gutegura ingingo zizatuma ubona ukuntu uhinduranya uburyo bwawe bwo guhimbarwa. Irinde kugwa mu mutego wo gutanga disikuru yawe usa n’aho nta cyo witayeho. Nutoranya neza ibyo uzavuga, nta gushidikanya ko nawe ubwawe bizagushishikaza cyane. Ariko kandi, ubusanzwe hari ingingo zimwe na zimwe zisaba ko uzivuga uhimbawe kurusha izindi. Izo kandi ugomba kuzikwirakwiza hose muri disikuru yawe ubyitondeye.

Mu buryo bwihariye, ingingo z’ingenzi wagombye kuzivuga uhimbawe. Disikuru yawe igomba kuba ikubiyemo ingingo nkuru ugenda wubakiraho. Kubera ko izo aba ari zo ngingo z’ingenzi zikubiye muri disikuru yawe, zigomba kuba ari ingingo zatoranyirijwe gusunikira abaguteze amatwi kugira icyo bakora. Iyo umaze kwemeza ikintu abaguteze amatwi, ahasigaye uba ugomba kubatera inkunga, ubereka akamaro ko gushyira mu bikorwa ibyo mumaze kuvugaho. Nuvuga uhimbawe bizagufasha kugera ku mitima y’abakumva. Gutanga disikuru ishyushye ntibyagombye na rimwe gupfa gukorwa gutya gusa. Hagomba kuba hari impamvu, kandi iyo mpamvu uyihabwa n’ibyo wateguye kuzavuga.

UKO WABIGERAHO

  • Aho gutegura gusa ibyo uzavuga, tegura n’umutima wawe; bityo, uzatanga disikuru yawe ugaragaza ibyiyumvo.

  • Ita mu buryo bwihariye ku kamaro ingingo uteganya kuvugaho zizagirira abo ubwira.

  • Tahura ibyiciro bya disikuru yawe bisaba ko uvuga uhimbawe mu buryo bwihariye.

  • Garagaza ko ibyo uvuga bigushishikaje. Mu maso hawe hagaragaze ibyiyumvo ufitiye ibyo uvuga. Vugana imbaraga n’ishyaka.

UMWITOZO: Suzuma Yosuwa igice cya 1 n’icya 2. Shaka aho umuntu akwiriye guhimbarwa asoma iyo nkuru n’uko yabikora. Itoze kuhasoma mu ijwi ryumvikana ugaragaza uguhimbarwa gukwiriye.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze