ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb21 Gicurasi p. 11
  • Jya wigisha uhimbawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wigisha uhimbawe
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ibisa na byo
  • Guhimbarwa
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Guhimbarwa
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Jya ugira ibyishimo mu murimo wo kubwiriza—Ubaza ibibazo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ugera abantu ku mutima
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
mwb21 Gicurasi p. 11
Umuvandimwe wigisha umuntu Bibiliya amwenyura.

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Wigisha uhimbawe

Iyo uhimbawe, abo muri kumwe na bo barahimbarwa kandi bishobora gutuma abantu badutega amatwi. Nanone bigaragaza ko duha agaciro ubutumwa tubwiriza. Abantu bose bashobora guhimbarwa nubwo baba barakuriye ahantu hatandukanye kandi bakaba bafite imico itandukanye (Rm 12:11). Wakora iki ngo uhimbarwe?

Mbere na mbere, jya utekereza ku kamaro ubutumwa ugiye gutanga bufite. Yehova yaguhaye inshingano ihebuje yo ‘gutangaza ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza’ (Rm 10:15). Nanone, jya utekereza ukuntu ubwo butumwa bwiza bugirira akamaro abagutega amatwi. Baba bifuza kumva ibyo ubabwira (Rm 10:13, 14). Hanyuma jya uvuga uhimbawe, ukoreshe ibimenyetso by’umubiri by’umwimerere kandi ibyiyumvo byawe bigaragare mu maso.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “NOZA UBUHANGA BWAWE BWO GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA—WIGISHA UHIMBAWE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Noza ubuhanga bwawe bwo guhindura abantu abigishwa—Wigisha uhimbawe.” Neeta ababajwe n’uko Jade yanze ko bakomeza kwiga Bibiliya.

    Ni iki cyatumye Neeta adakomeza kwigisha Jade ahimbawe?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Noza ubuhanga bwawe bwo guhindura abantu abigishwa—Wigisha uhimbawe.” Jade yumva kwiga Bibiliya byamurambiye.

    Ni iki cyafashije Neeta kongera guhimbarwa?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Noza ubuhanga bwawe bwo guhindura abantu abigishwa—Wigisha uhimbawe.” Jade na Neeta baganira bishimye nyuma yo kwiga Bibiliya.

    Iyo uhimbawe, abo muri kumwe na bo barahimbarwa

    Kuki twagombye kwita ku mico myiza y’abo tubwiriza?

  • Iyo twigisha duhimbawe bishobora kugirira akahe kamaro abo twigisha Bibiliya n’abandi?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze