ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wt igi. 19 pp. 167-174
  • Komeza Kuvuga Ijambo ry’Imana Ushize Amanga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Komeza Kuvuga Ijambo ry’Imana Ushize Amanga
  • Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ntitwishingikiriza ku Mbaraga Zacu Bwite
  • Inkuru Ivuga Iby’Ababwirizaga Bashize Amanga
  • Mukomeze Kuvuga Ijambo ry ’Imana Mushize Amanga
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Jya wigana Yesu, wigishe ushize amanga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • “Ubutumwa bgiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Jya ‘uvuga Ijambo ry’Imana ushize amanga’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
wt igi. 19 pp. 167-174

Igice cya cumi n’icyenda

Komeza Kuvuga Ijambo ry’Imana Ushize Amanga

1. (a) Ni iyihe nkuru nziza abigishwa ba Yesu batangaje, ariko se, ni gute bamwe mu Bayahudi babyakiriye? (b) Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza?

UBU hashize imyaka igera hafi ku 2.000 Umwana w’Imana, ari we Yesu Kristo, asigiwe kuzaba Umwami w’isi yose. Yesu yaje kwicwa biturutse ku kagambane k’abanzi be b’abanyamadini, ariko Yehova yaramuzuye amuvana mu bapfuye. Guhera ubwo, abantu bashoboraga kuzabona ubuzima bw’iteka binyuriye kuri Yesu. Nyamara kandi, igihe abigishwa ba Yesu batangarizaga iyo nkuru nziza mu ruhame, batangiye gutotezwa. Bamwe muri bo bashyizwe mu nzu y’imbohe, bakubitwa ibiboko kandi bategekwa kutongera kugira icyo bavuga ku bihereranye na Yesu (Ibyakozwe 4:1-3, 17; 5:17, 18, 40). Ni gute bagombaga kubyifatamo? Wowe se uba warabyifashemo ute? Mbese, uba warakomeje kubwiriza ushize amanga?

2. (a) Ni ubuhe butumwa buhebuje bugomba gutangazwa muri iki gihe? (b) Ni bande bafite inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza?

2 Mu mwaka wa 1914, Yesu Kristo, we Mwami w’Ubwami bw’Imana, yimikiwe mu ijuru kugira ngo ategeke ‘hagati y’abanzi be’ (Zaburi 110:2). Hanyuma, Satani n’abadayimoni be bajugunywe mu isi (Ibyahishuwe 12:1-5, 7-12). Icyo gihe ni bwo hatangiye iminsi y’imperuka y’iyi gahunda mbi y’ibintu. Icyo gihe nikirangira, Imana izajanjagura iyi gahunda y’ibintu ya Satani yose uko yakabaye (Daniyeli 2:44; Matayo 24:21). Abazarokoka bazaba bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose mu isi izahinduka paradizo. Niba waramaze kwakira ubwo butumwa bwiza, uzifuza kubugeza ku bandi (Matayo 24:14). Ariko se, wakwitega ko ibyo bizakirwa bite?

3. (a) Ni gute abantu bitabira ubutumwa bw’Ubwami? (b) Ni ikihe kibazo tugomba guhangana na cyo?

3 Mu gihe ubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, hari bamwe bashobora kubwakira neza, ariko abenshi ni abatabwakira neza (Matayo 24:37-39). Hari abashobora kugukoba cyangwa bakakurwanya. Yesu yatanze umuburo avuga ko kurwanywa byashoboraga no guturuka ku bo mufitanye isano ubwabo (Luka 21:16-19). Nanone kurwanywa bishobora guturuka aho ukora cyangwa aho wiga. Ndetse mu turere tumwe na tumwe tw’isi, abategetsi babuzanyije umurimo w’Abahamya ba Yehova. Mbese, nugera mu mimerere nk’iyo, uzakomeza kuvuga ijambo ry’Imana ushize amanga kandi ‘ukomere mu byo wizeye?’—1 Abakorinto 16:13.

Ntitwishingikiriza ku Mbaraga Zacu Bwite

4. (a) Ni ikihe kintu cy’ibanze gisabwa kugira ngo tube abagaragu b’Imana bizerwa? (b) Kuki amateraniro ya Gikristo ari ay’ingenzi cyane?

4 Ikintu cy’ibanze gituma tuba abagaragu ba Yehova bizerwa, ni ukwishingikiriza ku byo yaduteganyirije. Kimwe muri ibyo ni amateraniro y’itorero. Ibyanditswe bidusaba kutayirengagiza (Abaheburayo 10:23-25). Abakomeje kuba Abahamya ba Yehova bizerwa ni abagiye bihatira guhora bateranira hamwe na bagenzi babo bahuje ukwizera. Muri ayo materaniro, ubumenyi bwacu bw’Ibyanditswe burushaho kwiyongera. Nanone turushaho kwishimira ukuri dusanzwe tuzi neza, kandi tukarushaho kwiyumvisha neza uburyo bwo kugukoresha. Turushaho kugirana imishyikirano ya bugufi n’abavandimwe bacu b’Abakristo mu kuyoboka Imana twunze ubumwe, kandi tukarushaho kugira imbaraga zo gukora ibyo Imana ishaka. Umwuka wa Yehova utuyobora binyuriye ku itorero, kandi binyuriye kuri uwo mwuka, Yesu aba ari hagati yacu.—Matayo 18:20; Ibyahishuwe 3:6.

5. Iyo umurimo w’Abahamya ba Yehova ubuzanyijwe, hakorwa iki ku bihereranye n’amateraniro?

5 Mbese, waba witabira kujya mu materaniro yose buri gihe, kandi se, ushyira mu bikorwa ibyo wumva bihavugirwa? Rimwe na rimwe, iyo umurimo w’Abahamya ba Yehova ubuzanyijwe, biba ngombwa ko abantu bateranira mu matsinda mato mato mu ngo z’abantu. Aho amateraniro abera n’igihe aberaho bishobora guhindagurika, kandi si ko buri gihe bishobora kutunogera, kuko hari n’amateraniro amwe n’amwe ashobora kuba nijoro cyane. Ariko kandi, abavandimwe na bashiki bacu bizerwa bihatira cyane kuba bari muri buri teraniro ryose, batitaye ku byaba bitabanogeye cyangwa akaga bashobora guhura na ko.

6. Ni gute tugaragaza ko twishingikiriza kuri Yehova, kandi se, ni gute ibyo bishobora kudufasha gukomeza kuvuga dushize amanga?

6 Kwishingikiriza kuri Yehova bizanwa no guhora tumwegera mu isengesho rituvuye ku mutima, twumva ko dukeneye ubufasha buturuka ku Mana. Mbese, ibyo urabikora? Yesu yasengaga kenshi mu gihe cy’umurimo we hano ku isi (Luka 3:21; 6:12, 13; 22:39-44). Ndetse mu ijoro ryabanjirije kumanikwa kwe, yateye inkunga abigishwa be agira ati “mube maso musenge, mutajya mu moshya” (Mariko 14:38). Mu gihe duhuye n’abantu batitabira ubutumwa bw’Ubwami, dushobora kumva twadohoka mu murimo. Mu gihe abantu badukobye cyangwa bakaturwanya, dushobora kumva twakwicecekera kugira ngo twirinde ibibazo. Ariko kandi, nidusengana umwete dusaba ko umwuka w’Imana udufasha gukomeza kuvuga dushize amanga, bizaturinda kuganzwa n’ayo moshya.—Luka 11:13; Abefeso 6:18-20.

Inkuru Ivuga Iby’Ababwirizaga Bashize Amanga

7. (a) Kuki inkuru iboneka mu Byakozwe idushishikaza mu buryo bwihariye? (b) Subiza ibibazo bikurikira iyi paragarafu, utsindagiriza ukuntu dushobora kungukirwa n’inyigisho ikubiyemo.

7 Inkuru iboneka mu gitabo cy’Ibyakozwe ishishikaza buri wese muri twe mu buryo bwihariye. Itubwira ukuntu intumwa hamwe n’abandi bigishwa ba mbere—bakaba bari abantu bafite ibyiyumvo nk’ibyacu—baje kunesha inzitizi bahuye na zo kandi bakagaragaza ko bari bashize amanga, kandi ko bari abahamya ba Yehova bizerwa. Reka dusuzume igice cy’iyo nkuru twifashishije ibibazo bikurikira hamwe n’imirongo y’Ibyanditswe. Mu gihe turi bube tubisuzuma, ugende ureba ukuntu wowe ubwawe wakungukirwa n’ibyo uri bube usoma.

Mbese, intumwa zari zarize cyane? Mbese, muri kamere yazo, zaba zari abantu basanzwe batagira ubwoba uko ibyazibayeho byari biri kose (Yohana 18:17, 25-27; 20:19; Ibyakozwe 4:13)?

Ni iki cyatumye Petero avuga ashize amanga imbere y’urukiko rw’Abayahudi rwari rwaraciriye urwo gupfa Umwana w’Imana bwite (Matayo 10:19, 20; Ibyakozwe 4:8)?

Ni iki intumwa zarimo zikora ibyumweru bike mbere y’uko zizanwa imbere y’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi (Ibyakozwe 1:14; 2:1, 42)?

Igihe abategetsi bategekaga intumwa kureka kubwiriza mu izina rya Yesu, ni gute Petero na Yohana bashubije (Ibyakozwe 4:19, 20)?

Ni nde intumwa zongeye gushakiraho ubufasha igihe zari zimaze kurekurwa? Mbese, zaba zarasenze zisaba ko ibitotezo byahagarara, cyangwa hari ikindi zasabye? (Ibyakozwe 4:24-31)?

Ni mu buhe buryo Yehova yafashije intumwa igihe abazirwanyaga bageragezaga guhagarika umurimo wo kubwiriza (Ibyakozwe 5:17-20)?

Ni gute intumwa zagaragaje ko ziyumvishaga impamvu zari zirekuwe (Ibyakozwe 5:21, 41, 42)?

Ndetse n’igihe abigishwa batatanaga bitewe n’ibitotezo, ni iki bakomeje gukora (Ibyakozwe 8:3, 4; 11:19-21)?

8. Ni izihe ngaruka zishimishije umurimo w’abigishwa ba mbere wagize, kandi se, ibyo biturebaho iki?

8 Umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ntiwabaye imfabusa. Kuri Pentekote yo mu wa 33 I.C., habatijwe abigishwa bagera ku 3.000. “Abizeye Umwami Yesu bakomezaga kubongerwaho, abantu benshi b’abagabo n’abagore” (Ibyakozwe 2:41; 4:4; 5:14). Ndetse na nyuma y’igihe runaka, umwe mu batotezaga ubwoko bw’Imana mu buryo bukaze cyane, ari we Sawuli w’i Taruso, yaje guhinduka Umukristo maze atangira guhamya ukuri ashize amanga. Nyuma y’aho yaje kumenyekana yitwa intumwa Pawulo (Abagalatiya 1:22-24). Umurimo watangijwe mu kinyejana cya mbere ntiwigeze uhagarara. Waje gufata intera ndende muri iyi minsi y’imperuka, kandi wamaze kugera mu duce twose tw’isi. Dufite igikundiro cyo kuwifatanyamo, kandi mu gihe tubigenza dutyo, dushobora kuvana isomo ku rugero twasigiwe n’abahamya b’indahemuka bawukoze mbere yacu.

9. (a) Ni ubuhe buryo Pawulo yabonaga bwo gutanga ubuhamya? (b) Ni ubuhe buryo ukoresha mu kugeza ubutumwa bw’Ubwami ku bandi?

9 Igihe Pawulo yamenyaga ukuri ku bihereranye na Yesu Kristo, ni iki yakoze? ‘Yahereyeko abwiriza yuko Yesu ari Umwana w’Imana’ (Ibyakozwe 9:20). Yakiranye ishimwe ubuntu Imana yamugiriye, kandi yahise yiyumvisha ko buri muntu wese yari akeneye ubwo butumwa bwiza yagejejweho. Pawulo yari Umuyahudi, bityo mu buryo buhuje n’umuco w’icyo gihe, yagiye kubwiriza mu masinagogi. Nanone yabwirizaga ku nzu n’inzu kandi akaganira n’abantu mu maguriro abafasha kwiyumvisha ibintu. Uretse ibyo, yifuzaga kwimukira mu tundi turere ngo ajye kubwirizayo ubutumwa bwiza.—Ibyakozwe 17:17; 20:20; Abaroma 15:23, 24.

10. (a) Ni gute Pawulo yagaragaje ko uretse kuba yarashiraga amanga, yanagiraga amakenga mu buryo yatangagamo ubuhamya? (b) Ni gute dushobora kugaragaza imico ya Pawulo mu gihe dutanga ubuhamya mu bagize umuryango, mu bo dukorana cyangwa mu bo twigana ku ishuri?

10 Pawulo yari umuntu ushira amanga, ariko akanagira amakenga, nk’uko natwe twagombye kubigenza. Yageragezaga gushishikariza Abayahudi kumutega amatwi yibanda ku masezerano Imana yagiranye na ba sekuruza. Iyo yavuganaga n’Abagiriki bwo, yaheraga ku bintu bari basanzwe bazi. Rimwe na rimwe, yifashishaga ibintu byamubayeho ubwe igihe yamenyaga ukuri, bityo akabiheraho atanga ubuhamya. Yagize ati “ibyo byose mbikora ku bw’ubutumwa, ngo mfatanye n’abandi muri bwo.”—1 Abakorinto 9:20-23; Ibyakozwe 22:3-21.

11. (a) Ni iki Pawulo yakoraga kugira ngo yirinde gukomeza guhangana n’abamurwanyaga? (b) Ni ryari kandi ni gute dushobora kwigana urugero rwa Pawulo tubigiranye amakenga? (c) Ni hehe twavana imbaraga zo gukomeza kuvuga dushize amanga?

11 Iyo ibyo kurwanywa byatumaga Pawulo abona ko byaba byiza kurushaho agiye kubwiriza mu kandi gace mu gihe runaka, yabigenzaga atyo aho kugira ngo akomeze guhangana n’abamurwanyaga (Ibyakozwe 14:5-7; 18:5-7; Abaroma 12:18). Ariko ntiyigeze na rimwe agira ipfunwe ryo kubwiriza ubutumwa bwiza (Abaroma 1:16). Nubwo Pawulo atashimishwaga n’ibikorwa by’urukozasoni—ndetse byarangwaga n’ubugome—yakorerwaga n’abamurwanyaga, ‘yahabwaga n’Imana gushira amanga’ kugira ngo akomeze kubwiriza. Yagize ati “Umwami wacu yarampagarikiye, arankomeza, kugira ngo ubutumwa bubwirizwe n’akanwa kanjye butagabanije” (1 Abatesalonike 2:2; 2 Timoteyo 4:17). Yesu, we Mutwe w’itorero rya Gikristo, akomeza kuduha imbaraga dukeneye kugira ngo dukore umurimo yari yarahanuye ko wari kuzakorwa muri iki gihe turimo.—Mariko 13:10.

12. Ni iki kiranga ugushira amanga kwa Gikristo, kandi se, ni iki gushingiyeho?

12 Dufite impamvu zose zo gukomeza kuvuga ijambo ry’Imana dushize amanga, nk’uko Yesu n’abandi bagaragu b’Imana bizerwa babigenje mu kinyejana cya mbere. Ibyo ntibishaka kuvuga ko tugomba kuba abantu batita ku byiyumvo by’abandi cyangwa ngo tugerageze guhatira ubutumwa abatabushaka. Ariko kandi, kuba abantu batitabira ubutumwa ntibituma tureka kubwiriza; nta nubwo kandi ducecekeshwa n’abaturwanya. Kimwe na Yesu, twerekeza ku Bwami bw’Imana tuvuga ko ari bwo butegetsi bufite uburenganzira bwo gutegeka isi yose. Tubivugana icyizere kubera ko duhagarariye Yehova, we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, kandi kubera ko ubutumwa dutangaza atari twe bukomokaho, ahubwo bukomoka kuri we. Nanone kandi, urukundo dukunda Yehova ni rwo rwagombye kutubera impamvu ikomeye kurusha izindi idusunikira kumusingiza.—Abafilipi 1:27, 28; 1 Abatesalonike 2:13.

Ibibazo by’Isubiramo

• Kuki ari iby’ingenzi kugeza ubutumwa bw’Ubwami kuri buri wese uko bishoboka kose, ariko se, dushobora kwitega ko abantu bazabwitabira bate?

• Ni gute dushobora kugaragaza ko tutishingikiriza ku mbaraga zacu bwite mu gukorera Yehova?

• Ni ayahe masomo y’agaciro kenshi tuvana mu gitabo cy’Ibyakozwe?

[Amafoto yo ku ipaji ya 173]

Nk’uko byahoze kera, muri iki gihe abagaragu ba Yehova bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze