IGICE CYA 5
Ukuri ku Bihereranye n’Ubumaji, Ubupfumu no Kuroga
1. Kwizera ubumaji, kuroga n’ubupfumu byogeye mu rugero rungana iki?
IGITABO cyitwa African Traditional Religion (Amadini Gakondo yo Muri Afurika) kigira kiti “muri Afurika, kubaza niba abapfumu babaho cyangwa batabaho, ni uguta igihe.” Nanone icyo gitabo kigira kiti “ku Banyafurika b’ingeri zose, ubupfumu ni ikintu kiriho rwose kandi cyitabirwa cyane.” Mu bantu bizera iby’ubumaji, kuroga n’ubupfumu, hakubiyemo abantu batize n’abize cyane. Abayobozi ba kidini ba Isilamu n’aba Kristendomu, na bo ni bamwe mu babyizera.
2. Dukurikije imyizerere yogeye, imbaraga z’ubumaji zikomoka hehe?
2 Dukurikije imyizerere yogeye muri Afurika, ngo habaho imbaraga z’amayobera zo mu buryo bw’umwuka. Bavuga ko Imana ifite ububasha kuri izo mbaraga. Imyuka n’abakurambere bashobora kuzikoresha. Hari n’abantu bazi uburyo bwo kuzishika maze bakazikoresha, haba mu gukora ibyiza (ari byo byitwa ubumaji bwera) cyangwa ibibi (ari byo byitwa ubumaji bwirabura).
3. Ubumaji bwirabura ni iki, kandi se, abantu bizera ko bushobora gukora iki?
3 Ubumaji bwirabura, cyangwa kuroga, bukoreshwa ku banzi. Abantu bizera ko ababukoresha bafite ububasha bwo guteza abantu uducurama, inyoni, isazi ndetse n’ibindi bikoko. Hari abantu bizera ko ubumaji bwirabura ari bwo nyirabayazana w’intambara, kugumbaha, indwara ndetse n’urupfu.
4. Ni iki abantu benshi bizera ku bihereranye n’abarozi, kandi se, ni ubuhe buhamya bwatanzwe na bamwe mu bahoze bakora umwuga wo kuroga?
4 Kuroga bifitanye isano rya bugufi n’ubumaji bwirabura. Abantu bavuga ko nijoro abarozi bava mu mibiri yabo bakaguruka, bakajya guhura n’abandi barozi cyangwa kumunga imibiri y’abo bibasiye. Kuba imibiri y’abo barozi isigara iryamye mu buriri bwabo, ahanini byemezwa n’ubuhamya butangwa n’abahoze ari abarozi. Urugero, hari ikinyamakuru cyo muri Afurika cyasubiye mu magambo yavuzwe n’abahoze ari abarozi (abenshi muri bo bakaba ari abangavu), bagiraga bati “nishe abantu 150 binyuriye mu guteza impanuka z’imodoka.” “Nishe abana batanu binyuriye mu kubanywa amaraso.” “Nishe abasore batatu bari incuti zanjye bitewe n’uko banyanze.”
5. Ubumaji bwera ni iki, kandi se, bukorwa bute?
5 Ubumaji bwera buvugwaho kuba bushobora kurinda abantu ibibi. Abakora ubumaji bwera bambara impeta n’imiringa by’ubumaji. Bajya banywa imiti yo kwirinda cyangwa bakayisiga ku mibiri yabo. Bahisha mu mazu yabo cyangwa mu ngo zabo ibintu bizera ko bifite ububasha bwo kubarinda. Biringira impigi ziriho inyandiko zo muri Korowani cyangwa muri Bibiliya.
Ibinyoma n’Uburiganya
6. Ni iki Satani n’abadayimoni be bakoze mu bihe bya kera, kandi se, ni gute twagombye gufata ububasha bwabo?
6 Ni iby’ukuri ko Satani n’abadayimoni be ari abanzi babi cyane b’abantu. Bafite ububasha bwo kugira ingaruka ku mitekerereze y’abantu no ku mibereho yabo, kandi mu bihe bya kera, bagiye batera abantu n’amatungo (Matayo 12:43-45). Nubwo tutagombye gupfobya ububasha bafite, nanone ariko ntitwagombye kubukabiriza.
7. Ni iki Satani ashaka ko twizera, kandi se, ni uruhe rugero rubigaragaza?
7 Satani ni kabuhariwe mu kubeshya. Abeshya abantu binyuriye mu kubatera gutekereza ko afite ububasha burenze ubwo afite by’ukuri. Urugero: mu ntambara yabereye mu gihugu kimwe cyo muri Afurika vuba aha, abasirikare bakoresheje ibyuma birangurura amajwi mu gutera abanzi babo ubwoba. Mbere yo gutera, abo basirikare bumvishaga abanzi babo amajwi aranguruye bari barafashe y’intwaro zikomeye n’imbunda. Bashakaga ko abanzi babo batekereza ko batewe n’ingabo zifite intwaro nyinshi zikomeye. Mu buryo nk’ubwo, Satani ashaka ko abantu bizera ko imbaraga ze zitagira imipaka. Umugambi we ni uwo gutera abantu ubwoba agatuma bakora ibyo ashaka aho gukora ibyo Yehova ashaka. Reka turebe ibinyoma by’uburyo butatu Satani ashaka ko abantu bizera.
8. Kimwe mu binyoma Satani ashyigikira ni ikihe?
8 Kimwe mu binyoma Satani ashyigikira ni iki ngiki: nta kintu kibi gishobora gupfa kutugeraho; ikintu kibi cyose kidatewe n’umuntu runaka, kiba gikomotse ku mbaraga z’amayobera. Reka dufate urugero rw’umwana wishwe na malariya. Nyina ashobora kuba azi ko malariya ari indwara iterwa n’imibu. Ariko ashobora no kwizera ko hari umuntu runaka wifashishije uburozi akohereza umubu kurya umwana we.
Rimwe na rimwe ibintu bibi biratugwirira
9. Ni gute Bibiliya igaragaza ko Satani adateza abantu ingorane zose?
9 Nubwo Satani afite ububasha bwo guteza abantu ingorane zimwe na zimwe, ntibikwiriye kwizera ko afite ububasha bwo guteza abantu ingorane zose. Bibiliya ivuga ko “aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyokurya, n’abajijutse si bo bagira ubutunzi, n’abahanga si bo bafite igikundiro, ahubwo ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose” (Umubwiriza 9:11). Mu isiganwa, umuntu ashobora kuba yiruka cyane kurusha abandi ariko ntashobore gutsinda. “Ibigwirira umuntu” bishobora gutuma atsindwa. Wenda ashobora gusitara maze akagwa cyangwa akarwara, cyangwa se akaba yahinyagara. Ibyo bishobora kugera ku muntu uwo ari we wese. Si ngombwa ko biterwa na Satani cyangwa abarozi; ni ibintu bipfa kubaho gutya gusa.
10. Ni iki abantu bavuga ku bihereranye n’abarozi, kandi se, tuzi dute ko ibyo ari ibinyoma?
10 Ikinyoma cya kabiri Satani ashyigikira ni uko ngo abarozi biyambura imibiri yabo nijoro bakajya kubonana n’abandi barozi, cyangwa bakajya kunywa cyangwa se kurya ubuzima bw’abo bibasiye. Ariko noneho ibaze uti ‘niba abarozi bashobora gukora ibyo, ni iki mu by’ukuri kiva mu mubiri kikagenda?’ Nk’uko twabibonye, ubugingo ni umuntu ubwe, si ikintu runaka gishobora kuva mu muntu. Byongeye kandi, umwuka ni imbaraga y’ubuzima iha umubiri ingufu, ariko ikaba idashobora kugira icyo ikora itari mu mubiri.
Abarozi ntibashobora kwiyambura imibiri yabo ngo babe bagira aho bajya
11. Tuzi dute ko abarozi badashobora kwiyambura imibiri yabo, kandi se, wowe urabyizera?
11 Bwaba ubugingo cyangwa umwuka, nta na kimwe gishobora kuva mu mubiri ngo kigire icyo gikora, cyaba icyiza cyangwa ikibi. Bityo rero, abarozi ntibashobora kwiyambura imibiri yabo. Mu by’ukuri ntibakora ibyo bihandagaza bavuga ko bakora cyangwa batekereza ko bakoze.
12. Ni gute Satani atuma abantu bizera ko hari ibintu bakoze kandi ari nta byo bakoze?
12 Ni gute twasobanura iby’ubuhamya butangwa n’abigeze gukora umwuga wo kuroga? Satani ashobora gutuma abantu bizera ko hari ibintu byababayeho kandi ari nta byo. Satani ashobora kwifashisha inzozi maze agatuma abantu batekereza ko hari ibintu babonye, bumvise cyangwa bakoze kandi ari nta byo. Muri ubwo buryo, Satani yizera ko azatuma abantu batera Yehova umugongo kandi agatuma batekereza ko Bibiliya ibeshya.
13. (a) Mbese, ubumaji bwera ni bwiza? (b) Ni iki Ibyanditswe bivuga ku bihereranye n’ubumaji?
13 Ikinyoma cya gatatu ni uko ngo ubumaji bwera—ubumaji abantu batekereza ko buburizamo ubumaji bwirabura—bwo ari bwiza. Nta tandukaniro Bibiliya ishyira hagati y’ubumaji bwirabura n’ubwera. Iciraho iteka ubumaji bwose. Irebere nawe amategeko Yehova yahaye ishyanga rya Isirayeli ku bihereranye n’ubumaji hamwe n’ababukora:
“Ntimugakore ibikorwa by’ubumaji.”—Abalewi 19:26, NW.
“Umushitsi cyangwa umushitsikazi n’umupfumu cyangwa umupfumukazi ntibakabure kwicwa.”—Abalewi 20:27.
“Muri mwe ntihazaboneke . . . ukora iby’ubupfumu [“ibikorwa by’ubumaji,” NW] cyangwa uragurisha ibicu, cyangwa umupfumu, cyangwa umurozi, . . . cyangwa ushikisha, cyangwa uragurira abantu ibizababaho, cyangwa umushitsi.”—Gutegeka 18:10-14.
14. Kuki Yehova yashyizeho amategeko abuza ibyo gukora ibikorwa by’ubumaji?
14 Ayo mategeko yagaragaje neza ko Imana itashakaga ko ubwoko bwayo bukora ibikorwa by’ubumaji. Yehova yahaye ubwoko bwe ayo mategeko kubera ko yabukundaga kandi akaba atarashakaga ko bubatwa n’ubwoba n’imiziririzo. Ntiyashakaga ko bwakandamizwa n’abadayimoni.
15. Ni gute Bibiliya igaragaza ko Yehova arusha Satani imbaraga?
15 Nubwo Bibiliya itavuga buri kantu kose ku bihereranye n’ibyo abadayimoni bashobora gukora n’ibyo badashobora gukora, igaragaza ko Yehova Imana afite imbaraga zirenze kure iza Satani n’abadayimoni be. Yehova yaciye Satani mu ijuru (Ibyahishuwe 12:9). Nanone kandi, wibuke ko Satani yasabye Imana uburenganzira bwo kugerageza Yobu kandi akumvira umuburo Imana yari yamuhaye wo kutica Yobu.—Yobu 2:4-6.
16. Ni nde tugomba gushakiraho uburinzi?
16 Mu Migani 18:10 hagira hati “izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW] ni umunara ukomeye; umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.” Bityo rero, tugomba gushakira uburinzi kuri Yehova. Abagaragu b’Imana ntibiyambaza impigi cyangwa imiti mu kwirinda ibikorwa bibi bya Satani n’abadayimoni be, cyangwa ngo batinye imitongero y’abarozi. Abagaragu b’Imana bizera ibyo Bibiliya ivuga, igira iti “amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye.”—2 Ngoma 16:9.
17. Muri Yakobo 4:7 hatwizeza iki, ariko se, ni iki tugomba gukora?
17 Nawe ushobora kugira icyo cyizere uramutse ukoreye Yehova. Muri Yakobo 4:7 hagira hati “nuko rero mugandukire Imana, ariko murwanye Satani, na we azabahunga.” Nukorera Imana y’ukuri, ukayigandukira, ushobora kwiringira ko Yehova azakurinda.