ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gf isomo 13 p. 21
  • Ubumaji n’ubupfumu ni ibikorwa bibi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubumaji n’ubupfumu ni ibikorwa bibi
  • Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
  • Ibisa na byo
  • Ukuri ku Bihereranye n’Ubumaji, Ubupfumu no Kuroga
    Inzira Iyobora ku Buzima bw’Iteka—Mbese Warayibonye?
  • Icyo wagombye kumenya ku bihereranye n’ubupfumu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ca Ukubiri n’Idini ry’Ikinyoma, Uyoboke Idini ry’Ukuri
    Inzira Iyobora ku Buzima bw’Iteka—Mbese Warayibonye?
  • Emera ko Yehova agufasha kurwanya imyuka mibi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
Reba ibindi
Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
gf isomo 13 p. 21

ISOMO RYA 13

Ubumaji n’Ubupfumu ni Ibikorwa Bibi

Agahanga k’umuntu, umuti uvugwaho kuba ufite ubushobozi budasanzwe n’abantu bakora ibikorwa by’ubupfumu

Satani ashaka ko wakora ibikorwa by’ubumaji. Abantu benshi batambira abasekuruza cyangwa imyuka ibitambo kugira ngo birinde kugerwaho n’ibintu bibi. Ibyo babiterwa no gutinya imbaraga z’imyuka y’abapfuye. Bambara impeta cyangwa ibikomo by’impigi. Banywa cyangwa bakisiga “imiti” ivugwaho kuba ifite ubushobozi budasanzwe. Hari bamwe bafata ibintu runaka bemera ko bifite ubushobozi bwo kubarinda, bakabihisha mu mazu yabo cyangwa bakabitaba mu mbuga zabo. Abandi na bo bakoresha “igiti” runaka kubera ko bemera ko kizatuma batunganirwa mu by’ubucuruzi, mu gihe cy’ibizamini ku ishuri cyangwa mu kurambagiza.

Uburyo bwiza kuruta ubundi bwose bwo kwirinda Satani, ni ukugira Yehova incuti yawe. Yehova Imana n’abamarayika be bafite imbaraga zisumba kure cyane iza Satani n’abadayimoni be (Yakobo 2:19; Ibyahishuwe 12:9). Yehova ashishikazwa cyane no kugaragaza imbaraga ze arengera incuti ze—ni ukuvuga abamubaho indahemuka mu buryo bwuzuye.​—2 Ngoma 16:9.

Ijambo ry’Imana rivuga riti “ntimugakore ibikorwa by’ubumaji.” Yehova aciraho iteka ubumaji n’ubupfumu, bitewe n’uko ibyo bishobora gushyira umuntu mu maboko ya Satani Diyabule.​—Abalewi 19:26, NW.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze