UMUTWE WA 2
Imihindagurikire y’umubiri
Ese waba utishimiye uburyo umubiri wawe ugenda uhinduka?
□ Yego □ Oya
Ese ihinduka rikubaho mu gihe cy’amabyiruka rituma wumva wigunze, ushobewe cyangwa ufite ubwoba?
□ Yego □ Oya
Ese ku munsi umara igihe kinini utekereza ku bo mudahuje igitsina?
□ Yego □ Oya
Niba muri ibi bibazo byo hejuru hari icyo washubije uti “yego,” ntibiguhangayikishe. Ntibishatse kuvuga ko hari ikibazo ufite. Imihindagurikire y’umubiri n’ibyiyumvo ku muntu ugeze mu gihe cy’amabyiruka, bishobora gutuma igihe kimwe yumva yishimye cyane ubundi akiheba, cyangwa akagira ukundi yiyumva. Kuva kera wifuzaga kuba umuntu mukuru; none ubu ubwo utangiye gukura, bishobora kugutera ubwoba. Igice cya 6-8 bizagufasha kumenyera iyo mihindagurikire y’umubiri wawe.
[Ifoto yuzuye ipaji ya 56 n’iya 57]