ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 igi. 8 pp. 74-82
  • Kuki ndwaye bigeze aha?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki ndwaye bigeze aha?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yehova ‘akwitaho’
  • Wakora iki niba hari umuntu uzi urwaye?
  • Nahangana nte n’ikibazo cy’uburwayi? (Igice cya 3)
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Ese Bibiliya yadufasha guhangana n’indwara idakira?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Nahangana nte n’ikibazo by’uburwayi?—Igice cya 2
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Ese uyu ni we dukwiranye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 igi. 8 pp. 74-82

IGICE CYA 8

Kuki ndwaye bigeze aha?

“Iyo ukiri muto, wumva nta ndwara yaguhangara. Ariko mu buryo butunguranye iyo urwaye ukaremba, ubona ko burya umeze nk’abandi. Wumva ari nk’aho wahise usaza mu ijoro rimwe.”—Jason.

IGIHE Jason yari afite imyaka 18, yamenye ko yari arwaye indwara y’amara ibabaza cyane kandi ica umubiri intege. Nawe ushobora kuba urwaye indwara yakubayeho akarande cyangwa ubana n’ubumuga. Bimwe mu bintu abantu babona ko kubikora byoroshye, urugero nko kwambara, kurya cyangwa kujya ku ishuri, bishobora kugusaba imbaraga nyinshi cyane.

Indwara yakubayeho akarande ishobora gutuma wumva umeze nk’uri muri gereza, udashobora kujya aho ushaka. Ishobora gutuma wumva wigunze. Ushobora no gutangira kwibaza niba hari ikintu kibi wakoreye Imana cyangwa niba Imana yaba irimo igerageza ubudahemuka bwawe. Ariko Bibiliya igira iti ‘Imana ntishobora kugeragereshwa ibibi, kandi na yo nta we igerageresha ibibi’ (Yakobo 1:13). Umuntu wese ashobora kurwara, kandi “ibihe n’ibigwirira abantu” bigera ku bantu bose.—Umubwiriza 9:11.

Birashimishije kuba Yehova Imana yarasezeranyije ko hazabaho isi nshya, aho “nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye’” (Yesaya 33:24). Ndetse n’abapfuye bazazuka kugira ngo na bo babe mu isi nshya (Yohana 5:28, 29). Hagati aho se, wakora iki kugira ngo uhangane n’imimerere urimo?

Gerageza kurangwa n’icyizere. Bibiliya igira iti “umutima unezerewe urakiza” (Imigani 17:22). Bamwe bashobora gutekereza ko umuntu urwaye indwara ikomeye adashobora kwishima cyangwa guseka. Ariko gutera urwenya no gusabana n’incuti zawe, bishobora gutuma wumva utuje kandi bigatuma wifuza gukomeza kubaho. Ngaho tekereza ikintu wakora cyatuma urushaho kugira ibyishimo. Wibuke ko ibyishimo ari imwe mu mbuto z’umwuka w’Imana (Abagalatiya 5:22). Uwo mwuka ushobora kugufasha kwihanganira ubwo burwayi, kandi ukagira ibyishimo mu rugero runaka.—Zaburi 41:3.

Ishyirireho intego ushobora kugeraho. Bibiliya ivuga ko “ubwenge bufitwe n’abiyoroshya” (Imigani 11:2). Kwiyoroshya bizagufasha kutaba terera iyo cyangwa ngo ukabye kwiyitaho. Urugero, niba bigushobokera, gukora imyitozo yoroheje ariko isaba imbaraga bishobora kugufasha kumva umerewe neza. Iyo ni yo mpamvu usanga mu bitaro hakunze kuba gahunda zo gufasha abarwayi bakiri bato gukora imyitozo ngororangingo. Akenshi imyitozo ngororangingo ikwiriye ituma urwo rugingo rukira, ariko nanone ituma wumva ko nawe hari icyo ushoboye. Icy’ingenzi ni uko usuzuma imimerere urimo witonze, hanyuma ukishyiriraho intego ushobora kugeraho.

Itoze kubana n’abandi. Wakora iki se niba hari ibintu bibi abandi bakuvugaho bitewe n’uko umeze? Bibiliya igira iti “ntukerekeze umutima wawe ku magambo yose abantu bavuga” (Umubwiriza 7:21). Rimwe na rimwe, uburyo bwiza bwo kubyitwaramo ni ukwigira nk’utabyumvise. Ushobora no kwirinda ko abantu bakuvuga nabi. Niba ubona ko abantu bumva batisanzuye kubera ko bakubona wicaye mu igare ry’abamugaye, gerageza gutuma bumva bisanzuye. Ushobora nko kubabwira uti “ushobora kuba wibaza impamvu ngendera mu igare ry’abamugaye. Nkubwire impamvu?”

Ntugacike intege. Igihe Yesu yababazwaga cyane, yasenze Imana, arayiringira kandi yerekeza ibitekerezo bye ku byishimo yari kuzabona, aho kwita ku bubabare yari afite (Abaheburayo 12:2). Hari amasomo yigishijwe n’ibyamubayeho (Abaheburayo 4:15, 16; 5:7-9). Yemeye gufashwa no guterwa inkunga (Luka 22:43). Yibandaga ku cyatuma abandi bamererwa neza, aho kwibanda ku mibabaro yari ahanganye na yo.—Luka 23:39-43; Yohana 19:26, 27.

Yehova ‘akwitaho’

Ingorane waba uhura na zo zose, ntukwiriye kumva ko Imana ibona ko nta gaciro ufite. Ahubwo Yehova abona ko abantu bihatira kumushimisha ari ab’agaciro kenshi (Luka 12:7). ‘Akwitaho’ kandi ashimishwa n’umurimo umukorera, nubwo waba urwaye cyangwa ubana n’ubumuga.—1 Petero 5:7.

Ubwo rero, ntukemere ko ubwoba no gushidikanya bikubuza gukora icyo wifuza. Jya uhora usaba Yehova kugufasha. Azi ibyo ukeneye ndetse n’uko umerewe. Uretse n’ibyo kandi, ashobora kuguha “imbaraga zirenze izisanzwe,” kugira ngo ukomeze kwihangana (2 Abakorinto 4:7). Uko igihe kizagenda gihita, ushobora kuzagira icyizere nk’icya Timothy. Igihe yari afite imyaka 17, basanze arwaye indwara ituma ahorana umunaniro ukabije. Yaravuze ati “nkurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 10:13, Yehova ntiyakwemera ko tugerwaho n’ibintu tudashobora kwihanganira. Ndatekereza nti ‘niba Yehova we Muremyi wanjye yizeye ko ibi nshobora kubyihanganira, nahera he mugisha impaka?’”

Wakora iki niba hari umuntu uzi urwaye?

Wakora iki se niba wowe uri muzima, ariko hakaba hari umuntu uzi urwaye cyangwa ubana n’ubumuga? Wakora iki ngo umufashe? Ikintu cy’ingenzi wakora ni ‘ukwishyira mu mwanya we’ kandi ‘ukamugirira impuhwe’ (1 Petero 3:8). Gerageza kumva uko uwo muntu amerewe. Gerageza kumenya uko we yumva ibibazo afite, aho kubyumva ukwawe. Umukobwa witwa Nina yavukanye indwara ifata uruti rw’umugongo ikamugaza amaguru. Yaravuze ati “kubera ko ngaragara nk’umuntu mugufi kandi nkaba ngendera mu igare, hari abantu bajya bamvugisha nk’aho ndi umwana muto, kandi ibyo bishobora kunca intege. Abandi bo ariko, bakora uko bashoboye bagaca bugufi bakanganiriza, ku buryo ubona tuvugana tureshya. Ibyo biranshimisha cyane!”

Niwirengagiza ubumuga n’ibibazo by’uburwayi abantu nk’abo bafite, uzabona ko ari abantu basanzwe kimwe nawe. Zirikana ko amagambo uvuga ashobora guha abantu nk’abo ‘impano yo mu buryo bw’umwuka!’ Ibyo nubikora, bizaguhesha umugisha kubera ko ‘hazabaho guterana inkunga.’—Abaroma 1:11, 12.

KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 1, IGICE CYA 13

UMURONGO W’IFATIZO

“Icyo gihe . . . nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”​—Yesaya 33:23, 24.

INAMA

Iyo udasobanukiwe neza indwara urushaho kuyitinya. Bityo rero, kora uko ushoboye umenye byinshi ku ndwara urwaye. Niba hari ibyo udasobanukiwe, bibaze muganga udaciye ku ruhande.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Kuba urwaye cyangwa ubana n’ubumuga, si igihano cy’Imana. Ahubwo ni ingaruka zo kudatungana twese twarazwe na Adamu.—Abaroma 5:12.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Nubwo ndwaye cyangwa mbana n’ubumuga, dore icyo nzakora kugira ngo nkomeze kurangwa n’icyizere: ․․․․․

Imwe mu ntego nakwishyiriraho kandi nshobora kugeraho ni iyi: ․․․․․

Nihagira ugira icyo avuga ku mimerere ndimo gishobora kumbabaza, dore icyo nzakora kugira ngo ncyihanganire: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Ibyo wize muri iki gice wabikoresha ute ufasha umuntu ubana n’ubumuga cyangwa urwaye indwara yamubayeho akarande?

● Niba urwaye indwara yakubayeho akarande, ni ibihe bintu byiza watekerezaho byagufasha kwihanganira imimerere urimo?

● Ni iki kikwemeza ko ikibazo ufite atari ikimenyetso kigaragaza ko Imana itakwemera?

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 75]

DUSTIN afite imyaka 22:

“Maze kumenya ko nzagendera mu kagare ubuzima bwanjye bwose, ndibuka ko narize cyane igihe mama yari amfumbase. Icyo gihe nari mfite imyaka umunani gusa.

Narwaye indwara ituma imikaya inyunyuka. Sinshobora kwiyambika, kwiyuhagira cyangwa kwigaburira. Sinshobora no kuzamura amaboko. Ariko ibyo ntibyambujije kugira byinshi nkora mu buzima bishimishije, kandi mfite byinshi nakwishimira. Njya mu murimo wo kubwiriza buri gihe kandi ndi umukozi w’itorero mu itorero ryacu. Si njya na rimwe numva ko ubuzima buruhije. Kubera ko nkorera Yehova, buri gihe mba mfite ikintu ngomba gukora cyangwa nteganya kuzakora. Ntegerezanyije amatsiko isi nshya y’Imana, aho ‘nzasimbuka nk’impala.’”—Yesaya 35:6.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 75]

TOMOKO afite imyaka 21:

“Mfite imyaka ine, muganga yarambwiye ati ‘kuva ubu, buri munsi uzajya witeza inshinge z’abarwayi ba diyabete.’

Ikintu kigoye ku muntu urwaye diyabete, ni ukwirinda ko isukari iri mu maraso iba nyinshi. Akenshi, iyo nshaka kurya simba mbyemerewe, kandi igihe ntabishaka ugasanga ari bwo nsabwa kurya. Maze guterwa inshinge zigera ku 25.000, ku buryo ku matako no ku maboko mfiteho inkovu z’aho baziteye. Ariko ababyeyi banjye bamfashije kubyihanganira. Bahoraga bishimye kandi bakarangwa n’icyizere. Kuva nkiri muto bantoje guha agaciro ibintu by’umwuka. Yehova yakomeje kumba hafi. Maze koroherwa, nafashe umwanzuro wo kumushimira nkora umurimo w’igihe cyose.”

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 76]

JAMES afite imyaka 18:

“Abantu ntibazi uko bakwitwara ku muntu ugaragara ko atameze nk’abandi, kandi nanjye ni ko meze.

Ndwaye indwara idakunze kubaho ituma umuntu aba igikuri. Kubera ko abantu bibanda cyane ku buryo umuntu agaragara, mpora nihatira kugaragaza ko ntari umwana muto ufite ijwi ry’abantu bakuru. Aho kwiganyira ntekereza ku byo ntandukaniyeho n’abandi, ngerageza kwibanda ku wo ndi we. Ngerageza kwishimira ubuzima. Nsoma Bibiliya kandi ngasenga Yehova kugira ngo amfashe. Abagize umuryango wanjye na bo baba biteguye kumfasha. Ntegerezanyije amatsiko igihe Imana izakuriraho burundu indwara zose. Hagati aho ariko, nubwo nkibana n’ubumuga, sinemera ko bumbuza kwishimira ubuzima.”

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 76]

DANITRIA afite imyaka 16:

“Natangiye kumenya ko mfite ikibazo igihe najyaga guterura nk’ikirahuri cy’amazi nkumva ndababara cyane.

Kurwara rubagimpande birababaza cyane mu buryo bwose. Kubera ko nkiri umwangavu, mba nifuza gukora nk’ibyo incuti zanjye zikora, ariko ubu ikintu cyose gisigaye kingora kurusha uko byari bimeze. No gutora agatotsi birangora cyane. Icyakora naje kwibonera ko Yehova ashobora kumfasha kwihangira icyo kibazo. Nageze n’igihe njya mara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza, nkora ubupayiniya bw’ubufasha. Byari bigoye ariko narabishoboye. Ngerageza gukora uko nshoboye kose. Nzirikana uko intege zanjye zingana, bigatuma ntarengera. Iyo nibagiwe mama arabinyibutsa.”

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 77]

ELYSIA afite imyaka 20:

‘‘Nari umunyeshuri w’umuhanga cyane. Ariko ubu no gusoma interuro imwe birangora, kandi hari igihe bituma numva nihebye.

Kuba ndwaye indwara ituma mporana umunaniro ukabije, bituma no gukora ikintu cyoroheje bingora. No kubyuka hari igihe binanira. Ariko sinigeze nemera kuganzwa n’iyo ndwara. Nsoma Bibiliya buri munsi, nubwo nasoma imirongo mike cyangwa hakagira undi muntu wo mu muryango uyinsomera. Nshimishwa n’ibyo abagize umuryango wanjye bankorera. Hari n’igihe papa yaretse inshingano yari afite mu ikoraniro kugira ngo amfashe guterana. Ntiyigeze anyinuba. Yavuze ko inshingano iruta izindi afite ari iyo kwita ku bagize umuryango we.”

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 77]

KATSUTOSHI afite imyaka 20:

“Mu buryo butunguranye cyane ngira ntya ngataka, ngatengurwa cyane njugunya amaguru n’amaboko hirya no hino, nkamenagura ibintu.

Ndwaye igicuri kuva mfite imyaka itanu. Nko mu kwezi hari igihe kimfata incuro ndwi. Ngomba kunywa imiti buri munsi, kandi ibyo bituma nanirwa vuba. Ariko aho kwitekerezaho ngerageza gutekereza ku bandi. Mu itorero ryacu hari abahungu babiri tungana bakora umurimo w’igihe cyose kandi baramfashije cyane. Nkimara kurangiza amashuri, nongereye igihe namaraga mu murimo wo kubwiriza. Indwara y’igicuri isaba ko umuntu ahora yigengesereye. Ariko iyo numva nacitse intege ngerageza gufata akaruhuko. Ku munsi ukurikiyeho, mbyuka meze neza.”

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 78]

MATTHEW afite imyaka 19:

“Ntibyoroshye kwemerwa na bagenzi bawe niba bo babona ko ‘utuzuye.’

Ubundi nifuza gukora siporo, ariko sinabishobora. Ndwaye indwara ifata ubwonko igatuma amaguru n’amaboko bitagira urutege, ku buryo no kugenda bingora. Nubwo bimeze bityo ariko, sinibanda ku byo ntashoboye gukora. Ahubwo nibanda ku bintu nshoboye, urugero nko gusoma. Mu nzu y’Ubwami ni ho hantu nshobora kuba nzi ko nta muntu unyibazaho byinshi. Nanone kandi, kumenya ko Yehova ankunda nubwo meze ntyo birampumuriza. Rwose ku bwanjye sinumva ko namugaye. Ahubwo numva ari nk’aho mfite ikigeragezo cyihariye mpanganye na cyo kandi ngomba gutsinda.”

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 78]

MIKI afite imyaka 25:

“Najyaga nkora siporo. Ariko maze kuba umwangavu, nahindutse nk’umuntu washaje imburagihe.

Navutse mfite ikibazo cy’umutima. Ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye maze kuba umwangavu. Nagiye kwa muganga barambaga, ariko nubwo hashize imyaka itandatu, ndacyananizwa n’ubusa kandi mporana umutwe udakira. Nishyiriyeho intego nshobora kugeraho mu gihe gito. Urugero nk’ubu ndi umupayiniya w’igihe cyose, kandi ahanini uwo murimo nywukora nandika amabaruwa, nkabwiriza n’abantu kuri telefoni. Nanone kandi, ubwo burwayi bwamfashije kugira imico ntari mfite, nko kwihangana no kwiyoroshya.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 74]

Indwara yakubayeho akarande ishobora gutuma wumva umeze nk’uri muri gereza; ariko Bibiliya ivuga ko indwara zizavaho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze