ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 33
  • Ese Bibiliya yadufasha guhangana n’indwara idakira?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Bibiliya yadufasha guhangana n’indwara idakira?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Kuki ndwaye bigeze aha?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Inama zagufasha
    Nimukanguke!—2020
  • Bibiliya ituma twizera ko tuzabaho neza mu gihe kizaza
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Bibiliya ituma twizera ko tuzabaho neza mu gihe kizaza
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo ya Mbere Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 33

Ese Bibiliya yadufasha guhangana n’indwara idakira?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Yego. Imana yita ku bagaragu bayo barwaye. Bibiliya ivuga ibyerekeye umugaragu wayo wizerwa igira iti “Yehova azamwiyegamiza ari ku buriri arwariyeho” (Zaburi 41:3). Niba urwaye indwara idakira, dore ibintu bitatu byagufasha guhangana na yo:

  1. Jya usenga usaba imbaraga zo kwihangana. Iyo usenze ubona “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose,” yagufasha gukomeza kwihangana kandi ntuhangayike cyane.​—Abafilipi 4:6, 7.

  2. Jya urangwa n’icyizere. Bibiliya igira iti “kurangwa n’akanyamuneza bituma ugira ubuzima bwiza, ariko iyo wihebye upfa buhoro buhoro” (Imigani 17:22, Good News Translation). Itoze kujya utera urwenya, kuko ibyo bishobora kukumara agahinda kandi bigatuma ugira ubuzima bwiza.

  3. Iringire amasezerano y’Imana. Kugira ibyiringiro bihamye bishobora gutuma ugira ibyishimo nubwo waba urwaye indwara idakira (Abaroma 12:12). Bibiliya ivuga ko hari igihe ‘nta muturage uzavuga ati “ndarwaye”’ (Yesaya 33:24). Icyo gihe Imana izakiza abantu indwara zidakira, abaganga bo muri iki gihe badashobora kuvura. Urugero, Bibiliya ivuga ko abantu bashaje bazahinduka inkumi n’abasore, igira iti “reka umubiri we ugwe itoto riruta iryo mu busore bwe, asubirane imbaraga zo mu minsi y’ubusore bwe.”​—Yobu 33:25.

Icyo wazirikana: nubwo Abahamya ba Yehova bemera ubufasha Imana itanga, iyo barwaye indwara zidakira bajya kwivuza (Mariko 2:17). Icyakora, Abahamya ba Yehova ntibamamaza uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwivuza. Bumva ko buri wese yagombye guhitamo uburyo bumunogeye bwo kwivuza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze