UMUTWE WA 3
Ubucuti
Kugira incuti ubiha akahe gaciro?
□ Nta gaciro mbiha
□ Bifite agaciro gake
□ Bifite agaciro kenshi
Ese wumva kubona incuti byoroshye?
□ Yego
□ Oya
Ese ufite incuti magara?
□ Yego
□ Oya
Ni uwuhe muco uruta iyindi wifuza ko incuti yawe yaba ifite? ․․․․․
Bibiliya ivuga ko “incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi [ko] ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba” (Imigani 17:17). Iyo ni yo ncuti ukwiriye kugira. Kubona incuti ntibyoroshye, ariko kuzigumana byo ni ibindi bindi. Wakora iki kugira ngo ugirane n’umuntu ubucuti nyakuri, kandi se wakora iki ngo burambe? Suzuma inama zitangwa mu gice cya 9-12.
[Ifoto yuzuye ipaji ya 84 n’iya 85]