IGICE CYA 9
Nakora iki ko numva nigunze?
Haramutse umunsi mwiza kandi nta ho uteganya kujya. Icyakora incuti zawe zose zo zifite gahunda kuri uwo munsi. Hari aho basohokeye kugira ngo bishimishe kandi uyu munsi na bwo bagusize. Kuba utatumiwe ubwabyo ni bibi; ariko iyo utekereje icyabiteye, urushaho kubabara. Ushobora gutekereza uti ‘ubanza hari ikintu kitagenda neza muri jye. Kuki nta muntu wifuza kuba ari kumwe nanjye?’
IBIVUGWA ku ipaji ibanziriza iyi bishobora kuba byarakubayeho kenshi. Ushobora kumva ari nk’aho hari intera nini igutandukanya n’urungano rwawe, ikakubera inzitizi yo kugirana na bo ubucuti. Buri gihe iyo ugerageje kuganira n’abandi, ubura aho uhera. N’iyo habonetse uburyo bwo gusabana na bo, isoni zigutanga imbere. None se kuki gusabana n’abandi bikugora?
Aho gukomeza kwihagararira hakurya, ushobora kubaka iteme ryabahuza. Dore uko wabigenza.
● Inzitizi ya 1: Kumva wisuzuguye. Bamwe mu rubyiruko bakunze kwisuzugura. Bibwira ko nta wubakunda kandi ko nta kintu cyiza bafite babwira abandi. Ese nawe ni uko wiyumva? Niba ari uko bimeze, kwisuzugura nta kindi byakumarira uretse gutuma urushaho kwitandukanya na bagenzi bawe.
Iteme: Ibande ku bintu bigufitiye akamaro (2 Abakorinto 11:6). Ibaze uti ‘ni iyihe mico myiza mfite?’ Tekereza ku mico myiza cyangwa ubuhanga ufite, maze ubyandike hasi aha.
․․․․․
Nta gushidikanya ko nawe ukora amakosa, kandi ni byiza ko uyamenya (1 Abakorinto 10:12). Ariko kandi, ufite n’indi mico myiza abandi bashima. Kumemya imico myiza ufite, bizatuma wigirira icyizere bityo ureke gukomeza kwisuzugura.
● Inzitizi ya 2: Kugira amasonisoni. Uba wifuza kuganira n’urungano rwawe, ariko haboneka uburyo bwo kubaganiriza ukabura icyo ubabwira. Umukobwa witwa Elizabeth, ufite imyaka 19, yaravuze ati “wagira ngo nta kindi nshoboye uretse kugira isoni. Iyo twagiye mu materaniro, kuganira n’abantu birangora cyane. Ababishobora jye ndabashima rwose.” Niba uri kimwe na Elizabeth, ushobora kumva gusabana na bagenzi bawe bitagushobokera.
Iteme: Gerageza kwita ku bandi ubikuye ku mutima. Ntuhangayike. Si ngombwa ko uba wa muntu wifuza kuganira n’abantu bose. Tangira wita ku muntu umwe gusa. Umusore witwa Jorge, yaravuze ati “kubaza abandi uko bamerewe cyangwa kubabaza iby’akazi kabo, bishobora gutuma urushaho kubamenya.”
Icyo wakora: ntukibande gusa ku bantu mungana. Bumwe mu bucuti bukomeye cyane buvugwa muri Bibiliya bwari ubw’abantu barutanwaga cyane, urugero nka Rusi na Nawomi, Dawidi na Yonatani, Timoteyo na Pawulo (Rusi 1:16, 17; 1 Samweli 18:1; 1 Abakorinto 4:17). Zirikana kandi ko kuganira ari ukungurana ibitekerezo, atari ukwiharira ijambo. Abantu bishimira umuntu uzi gutega amatwi. Bityo rero, niba ukunze kugira amasonisoni, wibuke ko atari wowe wenyine uba ugomba kuvuga.
Andika amazina y’abantu bakuru babiri wifuza kumenya neza kurushaho.
․․․․․
Kuki utakwegera umwe muri abo bantu washyize ku rutonde ugatangira kuganira na we? Nushakisha uburyo bwo kuganira n’abagize “umuryango wose w’abavandimwe,” uzagenda urushaho kumva ko utari wenyine.—1 Petero 2:17.
● Inzitizi ya 3: Imyifatire idashimishije. Abantu bigize ba bamenya bahorana amagambo yo kujomba abandi ibikwasi cyangwa kubatesha agaciro. Nanone hari umuntu usanga akunda kujya impaka no kwemeza abandi ibitekerezo bye. Kubera ko aba ‘akabya’ kwigira ‘umukiranutsi,’ ntiyemera umuntu uwo ari we wese utabona ibintu kimwe na we (Umubwiriza 7:16). Birumvikana ko utifuza kuganira n’abantu nk’abo. Ese iyo ntera igutandukanya n’abandi ntiyaba yaratewe n’uko waba waritwaye utyo? Bibiliya ivuga ko “umupfapfa avuga amagambo menshi” kandi ko ‘amagambo menshi ataburamo ibicumuro.’—Umubwiriza 10:14; Imigani 10:19.
Iteme: Jya ‘wishyira mu mwanya w’abandi’ (1 Petero 3:8). Nubwo waba utemeranya n’ibyo mugenzi wawe avuze, mwihanganire akomeze avuge. Jya ugerageza kuganira na we ku bintu muvugaho rumwe. Niba ushaka gutanga igitekerezo kivuguruza icye, ujye ukivuga wicishije bugufi kandi ubigiranye amakenga.
Jya uvugisha abandi nk’uko nawe wifuza ko bakuvugisha. Bibiliya itanga inama igira iti “mukomeze gukora ibintu byose mutitotomba kandi mutagishanya impaka” (Abafilipi 2:14). Kujya n’abandi impaka bitari ngombwa, kubaserereza, kubatuka cyangwa guhora ubumvisha ko ibyo bavuga atari byo, nta kindi bimara uretse gutuma mukomeza gutandukana. Abandi bazarushaho kugukunda ari uko ugiye ubabwira ‘amagambo arangwa n’ineza.’—Abakolosayi 4:6.
Ese uzashaka kugirana ubucuti n’abantu bose?
Nyuma yo kwisuzuma, ushobora kuba wabonye ibintu wakora byagufasha kubaka iteme rizaguhuza na bagenzi bawe. Birumvikana ko ukwiriye gushyira mu gaciro. Ntukwiriye kumva ko abantu bose bazagukunda. Yesu yavuze ko hari n’abantu bari kwanga abakora ibyiza (Yohana 15:19). Bityo rero, kugerageza kugirana ubucuti n’umuntu wese nta cyo byakungura.
Ubwo rero, nubwo atari ngombwa ko utandukira amahame ugenderaho ashingiye kuri Bibiliya, ushobora gukora uko ushoboye kugira ngo abandi bakwishimire. Samweli uvugwa muri Bibiliya, yari yariyemeje amaramaje gukora ibishimisha Imana. Byamugiriye akahe kamaro? Uko yagendaga akura, ‘yarushagaho gukundwa na Yehova n’abantu’ (1 Samweli 2:26). Nawe nubigerageza uzabigeraho.
KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 1, IGICE CYA 8
Ku bindi bisobanuro, reba DVD “Ibibazo urubyiruko rwibaza . . . Nabona nte incuti nziza?” iboneka mu ndimi zisaga 40
Incuti yawe magara igize itya ihinduka umwanzi wawe. Wabyifatamo ute?
UMURONGO W’IFATIZO
“Uvomera abandi cyane na we azavomerwa cyane.”—Imigani 11:25.
INAMA
Tuma ikiganiro gikomeza. Urugero, niba umuntu akubajije niba impera z’icyumweru zarakugendekeye neza, ntugasubize gusa ngo ‘yego.’ Musobanurire icyagushimishije. Hanyuma ubaze uwo muganira uko we byamugendekeye.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Bibiliya igaragaza ko Mose, Yeremiya na Timoteyo bashobora kuba barigeze kugira amasonisoni.—Kuva 3:11, 13; 4:1, 10; Yeremiya 1:6-8; 1 Timoteyo 4:12; 2 Timoteyo 1:6-8.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Inzitizi ikunze kumbuza kugira incuti ni iyi: ․․․․․
Dore icyo nzakora kugira ngo neshe iyo nzitizi: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Kuki hari Abakristo baba bigunze?
● Ni iki cyagufasha gushyira mu gaciro mu birebana n’uko wibona, aho gukomeza kwisuzugura?
● Wahumuriza ute murumuna wawe uhanganye n’ikibazo cyo kwigunga?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 88]
“Hari Umukristokazi wageragezaga kunganiriza, ariko simwiteho. Aho nemereye ko tuganira nasanze nari naribeshye cyane. Nubwo yandushaga imyaka 25, yaje kumbera incuti magara.”—Marie
[Ifoto yo ku ipaji ya 87]
Ushobora kubaka iteme ryaguhuza na bagenzi bawe