ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 105
  • Nakora iki ko nkunze kugira isoni?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki ko nkunze kugira isoni?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Banza umenye ikibitera
  • Icyo wakora
  • Ni gute nshobora kongera ubuhanga bwanjye bwo kuganira?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nakora iki ko numva nigunze?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Mbese, uri umuntu ugira amasonisoni?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Kuki ntinya kubwiriza ku ishuri?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 105
Umukobwa ukiri muto wicaye wenyine, mu gihe abandi baganira.

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ko nkunze kugira isoni?

Icyo ukwiriye kumenya: Gutinya abantu cyangwa kugira isoni cyane, bishobora gutuma utabona uko usabana n’inshuti, ngo mwishimane.

Igishimishije: Hari igihe kugira isoni biba byiza. Bishobora gutuma uvuga ibyo wabanje gutekerezaho, ukaba umuntu urangwa n’ubushishozi no gutega amatwi.

Igishimishije kurushaho: Niba ubu ugira isoni cyane, bishobora gushira. Iyi ngingo igaragaza icyabigufashamo.

  • Banza umenye ikibitera

  • Icyo wakora

  • Icyo bagenzi bawe babivugaho

Banza umenye ikibitera

Kugira isoni, bishobora gutuma wumva udashaka kuvugana n’abantu muri kumwe. Ibyo bishobora gutuma wumva uri wenyine, ukamera nk’umuntu uri mu kumba ka wenyine. Nubwo bisa n’ibiteye ubwoba, iyo utekereje neza, usanga utari ukwiriye kubugira. Reka turebe ibintu bitatu bishobora kuba bigutera ubwoba.

  • Ikintu cya 1: “Numva nta cyo nabwira abandi.”

    Humura! Burya icyo abantu bakunze kwibuka, ni uko watumye bumva bameze; si ibyo wavuze. Ubwo rero niwitoza gutega amatwi, kandi ukita ku byo abandi bavuga, ubwoba buzagenda bushira.

    Tekereza kuri ibi: Wifuza kugira inshuti zimeze zite? Ese ni ba bandi bahora bashaka kuvuga bonyine, cyangwa ni abashobora kugutega amatwi?

  • Ikintu cya 2: “Abantu bazabona ko ntuma ibirori bitaryoha.”

    Humura! Waba ugira isoni cyangwa wisanzura cyane, byanze bikunze abantu bagira uko bagufata. Niwikuramo ubwoba, na bo bazahindura uko bakubona. Icyo wowe usabwa, ni ukuvuga icyo utekereza maze bakamenya uwo uri we by’ukuri.

    Tekereza kuri ibi: Ese niba utekereza ko abantu bagufata uko utari, ubwo si wowe ubikabiriza wibwira ko batagukunda?

  • Ikintu cya 3: “Ndatinya ko navuga ibintu bibi.”

    Humura! Ibyo nta we bitabaho. Nibikubaho ntuzabiremereze; ahubwo bizatuma abandi na bo babona ko nawe udatunganye.

    Tekereza kuri ibi: Ese ntiwashimishwa no kugira inshuti zishobora kwemera ko zakosheje?

Ese ibi wari ubizi? Hari abantu bakunda kwandikirana n’abandi mesaje, bakibwira ko badatinya abantu! Ariko burya kugira ngo umuntu agirane n’undi ubucuti, bisaba ko baganira bari kumwe. Sherry Turkle, umuhanga mu ikoranabuhanga n’imitekerereze y’abantu, yaravuze ati: “Kurebana n’umuntu mu maso no kumva ijwi rye, ni byo bihuza abantu by’ukuri.”a

Wa mukobwa aganira n’abandi.

Niwikuramo ubwoba, uzabona ko burya kuganira n’abandi muri kumwe bidateye ubwoba nk’uko wabitekerezaga

Icyo wakora

  • Irinde kwigereranya n’abandi. Si ngombwa ko umera nk’abandi, ngo wisanzure ku bantu bose. Ahubwo ushobora kwiyemeza kujya uganira n’abantu buhorobuhoro, ukibonera ibyiza byo kugira inshuti.

    “Si ngombwa ko wiharira ibiganiro. Ushobora kureba uko wamenyana n’undi muntu, cyangwa ukamubaza ibibazo bike.”—Alicia.

    Inama yo muri Bibiliya: “Buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye, ni bwo azabona impamvu yo kwishima ku bwe wenyine, atigereranyije n’undi muntu.”—Abagalatiya 6:4.

  • Jya witegereza. Jya witegereza abantu bazi gusabana n’abandi, urebe uko baganira na bo. Ni iki bakora neza? Ni iki badakora neza? Ese hari imico yabo wumva ukwiriye kwigana?

    “Jya witegereza abantu bazi gushaka inshuti, kandi ubigane. Jya ureba imyifatire yabo n’uko baganiriza umuntu batamenyeranye.”—Aaron.

    Inama yo muri Bibiliya: “Nk’uko icyuma gityaza ikindi, ni ko n’umuntu atyaza mugenzi we.”—Imigani 27:17.

  • Jya ubaza ibibazo. Ubusanzwe, abantu bakunda kuvuga uko babona ibintu. Ubwo rero kubabaza ibibazo bishobora gutuma mutangira kuganira. Nanone bituma batagutekerezaho cyane.

    “Kwitegura bishobora kugabanya ubwoba ufite. Niba wumva utazi icyo waganira n’abantu muhuye bwa mbere, ushobora gutekereza mbere y’igihe ku ngingo ushaka ko muganiraho cyangwa ibibazo wumva wababaza.”—Alana.

    Inama yo muri Bibiliya: “Mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.”—Abafilipi 2:4.

a Byavuye mu gitabo Reclaiming Conversation.

Icyo bagenzi bawe babivugaho

Kelsey.

“Iyo uhereye ku tuntu dutoduto, urugero nko gusekera abantu no kubasuhuza, bituma mumenyerana, ku buryo kuganira na bo ubutaha wumva nta bwoba biguteye.”—Kelsey.

Robin.

“Umuntu wese arihariye kandi hari icyo abandi bashobora kumwigiraho. Icyo usabwa gusa ni ukugira icyo uvuga, maze abantu bakibonera imico myiza ufite.”—Robin.

Veronica.

“Iyo ugize icyo ukora kigatuma abantu bumva bamerewe neza, baragukunda nubwo waba usanzwe wigirira isoni. Nanone bigufasha gusekera abantu ubikuye ku mutima. Kandi ibyo ntiwabikorera abantu ushidikanya ko bagukunda.”—Veronica.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze