Mbese, uri umuntu ugira amasonisoni?
1 Ntidutangara iyo tubonye umwana ukiri muto aturunguruka ari inyuma ya nyina cyangwa inyuma ya se. Kugira amasonisoni ni ibintu biba muri kamere mu gihe cy’ubwana. Ariko rero, mu bantu bakuru na ho usanga hari benshi bagira kamere yo kugira amasonisoni mu rugero runaka. Ni iki wakora niba ibyo kugira amasonisoni bigira ingaruka ku buryo wifatanya mu murimo?
2 Guhangana n’Ikibazo cyo Kugira Amasonisoni: Ni iby’ingenzi kwita cyane ku ‘muntu w’imbere uhishwe mu mutima’ (1 Pet 3:4). Ongera urukundo ukunda Yehova na bagenzi bawe. Emera udashidikanya rwose ko gusohoza itegeko ryo kubwiriza ari bumwe mu buryo bwiza cyane bwo kugaragaza urukundo rurangwa n’ubwitange. Komeza kugira akamenyero keza ko kugira icyigisho cya bwite no kwifatanya mu materaniro. Senga buri gihe kandi usabe Yehova ubufasha mu buryo butaziguye. Kumwizera no kumwiringira mu buryo bukomeye bizatuma urushaho kugira icyizere kandi biguhe “gutinyuka no kuvuga ijambo ry’Imana [u]shize amanga.”—Fili 1:14.
3 Rwanya ibyiyumvo byo kumva ko udakwiriye. Biragaragara ko Timoteyo na we yagombaga kurwanya ibyiyumvo nk’ibyo. Pawulo yateye Timoteyo inkunga agira ati “ntihakagire uhinyura ubusore bwawe,” amwibutsa ko “Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba: ahubwo yaduhaye uw’imbaraga” (1 Tim 4:12; 2 Tim 1:7). Yehova yakoresheje Timoteyo mu buryo bwuzuye, kandi nawe azagukoresha niba wihatira kugira amajyambere umwiringiye mu buryo bwuzuye.—Zab 56:12, umurongo wa 11 muri Biblia Yera.
4 Gutekereza ku mirongo imwe n’imwe ya Bibiliya, urugero nk’uwo muri Matayo 10:37, byafashije mushiki wacu wagiraga amasonisoni yatumaga atinya umugabo we wamurwanyaga. Uko yakomezaga kwihangana, gukora umurimo byagiye birushaho kumworohera, kandi amaherezo umugabo we, nyina na basaza be bose baza kwemera ukuri.
5 Kwitegura Ni Iby’Ingenzi: Icyizere ufite kizagenda kirushaho kwiyongera mu gihe uzaba utegura amateraniro mu buryo bunonosoye. Toranya uburyo bworoshye bwo gutangiza ibiganiro buboneka mu gitabo Raisonner cyangwa mu nomero zasohotse z’Umurimo Wacu w’Ubwami; bwimenyereze kandi ubusubiremo kenshi. Aho kwihingamo imihangayiko itari ngombwa, tekereza mu buryo burangwa n’icyizere. Bonera inkunga yo kugira ubutwari mu gukorana n’abandi mu buryo bwa bugufi. Zirikana ko abenshi mu bantu uzasanga mu ngo na bo bagira amasonisoni nkawe. Buri wese akeneye ubutumwa bw’Ubwami.
6 Niba ugira amasonisoni, ntiwihebe. Uko uzagenda ushyiraho umwete ku giti cyawe, ni na ko Yehova azagufasha kuba umubwiriza w’ubutumwa bwiza ugira ingaruka nziza. Bityo, uzabonera ibyishimo mu murimo wawe.—Imig 10:22.