IGICE CYA 10
Kuki incuti yanjye yampemukiye?
“Kerry yari incuti yanjye magara. Kubera ko nta modoka yagiraga, buri gihe nyuma y’akazi najyaga kumutwara. Ariko nyuma y’igihe gito, naje kubona ko yankundiraga gusa ibyo namukoreraga.
“Yinjiraga mu modoka avugira kuri telefoni cyangwa yohereza ubutumwa bugufi. Ntiyajyaga anshimira ko namutwaye, ndetse ntiyari akimfasha kwishyura lisansi. Mu biganiro bye wasangaga anenga abandi gusa. Nababajwe cyane no kuba naramaze igihe kirekire mwihanganira!
“Umunsi umwe, nasobanuriye Kerry ko ntari kuzongera kumutwara nyuma y’akazi. Kuva icyo gihe ntiyongeye no kuza kundeba. Ibyo byarushijeho kunyemeza ko ubucuti bwacu bwari bushingiye gusa ku bintu namukoreraga. Byarambabaje cyane!”—Nicole.
IBYO bishobora no kuba ku bantu b’incuti magara. Bamara igihe runaka bakundanye cyane, ubundi ugasanga nta wushobora kuvugisha undi. None se ni iki gituma abantu bari incuti magara bahinduka abanzi?
● Ubucuti Jeremy yari afitanye n’incuti ye bwarahindutse igihe iyo ncuti ye yimukiraga kure cyane, ku birometero bigera ku 1600. Jeremy yaravuze ati “amaze kwimuka ntiyongeye kumpamagara. Byarambabaje cyane.”
● Kerrin yatangiye kubona ko incuti ye magara bari bamaranye imyaka itanu yahindutse. Kerrin yaravuze ati “uko yitwaraga n’uko yavugaga byari bimpangayikishije cyane. Yatangiye kunenga no gupfobya ibintu azi ko nkunda cyane. Nagerageje kubimuganirizaho, ariko ambwira ko ndimo nigira umukiranutsi cyane. Yavuze ko namutengushye, anagerekaho ko kugirana nanjye ubucuti nta cyo bikimumariye.”
● Gloria we ntiyamenye uko ubucuti yari afitanye n’incuti ye bwarangiye. Yaravuze ati “mbere twarumvikanaga cyane, akambwira ko amfata nk’uwo bava inda imwe. Ariko mu buryo butunguranye, ntiyongeye kunyikoza, agahimba impamvu z’urwitwazo zo kuba atakiboneka.”
● Laura yatangiye kugirana ibibazo na Daria igihe Daria yatwaraga Laura umuhungu wari incuti ye. Laura yaravuze ati “Daria yamaraga amasaha menshi avugana n’uwo musore kuri telefoni, kandi azi neza ko uwo musore yandambagizaga. Incuti yanjye magara ni yo yanciye inyuma, intwara umusore wari kuzambera umugabo.”
Biterwa n’iki?
Nta wudakora amakosa. Ukwiriye kwitega ko byanze bikunze hari ikintu incuti yawe izakora cyangwa izavuga kikakubabaza. Uramutse wisuzumye utibereye, ushobora kwibuka ko nawe hari igihe wigeze kubabaza abandi (Umubwiriza 7:22). Umukobwa witwa Lisa yaravuze ati “twese ntidutunganye. Hari igihe mugira icyo mupfa.” Ubusanzwe iyo mupfuye ikintu gito, mukiganiraho kigakemuka.
Hari ubwo nanone usanga ubucuti bwanyu butarahagaritswe n’ikintu kimwe mwapfuye. Ahubwo ugasanga byaratewe n’uko ubona mutagifite byinshi muhuriyeho nk’uko byari bimeze mbere. Ibuka ariko ko uko ugenda ukura, ibyo ukunda na byo bigenda bihinduka, kandi n’incuti yawe na yo ni uko. Wakora iki niba ubona ko ubucuti wari ufitanye n’incuti yawe bugenda bukendera?
Uko mwakomeza ubucuti mufitanye
Ese umwenda wawe ukunda waba warigeze ucika? Wawugenje ute? Ese wahise uwujugunya cyangwa warawudoze? Kujugunya umwenda cyangwa kuwudoda biterwa n’uburyo wangiritse, ndetse n’uko wawukundaga. Niba uwo mwenda warawukundaga cyane, ushobora kuba warashakishije uko wawudoda. Muri rusange, ibyo ni na ko bigenda iyo mu bucuti hajemo agatotsi. Ahanini biterwa n’icyabiteye ndetse n’agaciro uha ubwo bucuti mufitanye.a
Urugero, niba hari incuti yawe yakuvuze nabi cyangwa ikagukorera ikintu kitari cyiza, ushobora kubyirengagiza ugakurikiza inama iri muri Zaburi ya 4:4 igira iti “amagambo yanyu muyabike mu mutima muri ku buriri bwanyu, maze mwicecekere.” Bityo rero, mbere yo gufata umwanzuro wo guhagarika ubucuti mufitanye, banza ubitekerezeho witonze. Ese ibyo yakoze yari abigambiriye? Ese niba utabizi neza, kuki utakumva ko nta ntego mbi yari afite? Incuro nyinshi ushobora kureka ‘urukundo rugatwikira ibyaha byinshi.’—1 Petero 4:8.
Ushobora no gusuzuma niba nawe utarabigizemo uruhare. Urugero, ese niba iyo ncuti yaramennye ibanga wayibikije, aho ntiwaba ari wowe wakoze ikosa ryo kumubitsa ibanga rimuremereye cyane? Ikindi wasuzuma ni ukureba niba ataba ari wowe wihaye urw’amenyo, wenda uvuga amagambo menshi kandi y’ubupfu (Imigani 15:2). Niba ari uko byagenze, ibaze uti ‘ese nkwiriye kugira ibyo mpindura kugira ngo incuti yanjye izarusheho kunyubaha?’
“Waretse tukaganira ku byabaye?”
Wakora iki niba udashobora kwirengagiza ibyo yagukoreye? Icyo gihe byaba byiza wegereye iyo ncuti yawe mukaganira. Gusa wirinde kujya kumureba ukirakaye. Bibiliya igira iti “umuntu warakaye abyutsa amakimbirane, ariko utinda kurakara ahosha intonganya” (Imigani 15:18). Banza ucururuke mbere y’uko utekereza gukemura icyo kibazo.
Mu gihe ugiye kureba iyo ncuti yawe, uzirikane ko intego yawe atari iyo ‘kumwitura inabi yakugiriye’ (Abaroma 12:17). Ahubwo ikikujyanye ni ugukemura ibyo mutumvikanaho no kunoza ubwo bucuti bwanyu (Zaburi 34:14). Muganire nta cyo umukinze. Ushobora kumubwira uti “ko umaze igihe uri incuti yanjye, waretse tukaganira ku byabaye?” Numara kumenya aho ikibazo kiri, kwiyunga na we bizakorohera. Nubwo iyo ncuti yawe yaba idashaka ko mubiganiraho, uzahumurizwa no kuba wowe wagerageje kwiyunga na yo.
Jya uzirikana kandi ko nubwo “habaho incuti ziba ziteguye kumarana,” habaho n’“incuti inamba ku muntu ikamurutira umuvandimwe” (Imigani 18:24). Icyo ukwiriye kumenya ni uko n’incuti magara hari igihe zishobora kugira icyo zipfa. Ibyo nibikubaho, uzakore ibishoboka byose kugira ngo wiyunge n’incuti yawe. Koko rero, iyo witeguye kwiyunga n’uwo mwagize icyo mupfa, biba bigaragaza ko umaze gukura.
KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 1, IGICE CYA 8
Bamwe mu ncuti zawe bashobora kumara amasaha menshi baganirira kuri interineti. Babikundira iki?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Hari abantu bamwe baba badakwiriye gukomeza kukubera incuti magara, cyane cyane iyo imyitwarire yabo idakwiriye Abakristo.—1 Abakorinto 5:11; 15:33.
UMURONGO W’IFATIZO
“Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.”—Abaroma 12:18.
INAMA
Aho gufata umwanzuro uhubutse, banza uhe umwanya incuti yawe na yo yisobanure.—Imigani 18:13.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Mu bucuti abantu bagirana, biba bisaba ko umwe arekera undi umudendezo we (Imigani 25:17). Ariko iyo ushatse ko incuti yawe muhorana igihe cyose kandi ikaba ari wowe yitaho gusa, ubwo bucuti bushobora guhagarara.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Ninshaka kuganira n’incuti yanjye ngo nyibwire ukuntu yambabaje, nzatangira nyibwira nti: ․․․․․
Nindakazwa n’ibyo incuti yanjye yankoreye, dore icyo nzakora kugira ngo dukomeze kubana amahoro: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Kuki hari igihe incuti zangana?
● Ni ayahe makosa incuti yawe yagukorera ukayirengagiza? Kandi se ni ayahe makosa yagukorera bikaba ngombwa ko mubiganiraho?
● Niba incuti yawe iguhemukiye, ni ayahe masomo wabikuramo?
● Ni iki wakora kugira ngo wirinde ko incuti yawe yaguhemukira?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 95]
“Iyaba byashobokaga ko twongera kugirana ubucuti, sinakongera kumwitegaho ubutungane. Iyo mbimenya mba naramuteze amatwi kandi nkamufasha, aho gukuririza amakosa ye. Ubu namenye ko igituma abantu bagirana ubucuti burambye, ari uko bakemura ibibazo bagiranye.”—Keenon
[Ifoto yo ku ipaji ya 94]
Kugira icyo upfa n’incuti yawe ni kimwe n’uko umwenda ucika; nk’uko ushobora kuwudoda, ushobora no kwiyunga n’incuti yawe