UMUTWE WA 7
Uko wiyumva
Mu nteruro zivugwa hasi aha, ni iyihe ivuga neza neza uko wiyumva?
□ Ndakazwa n’ubusa.
□ Ibintu byose birananira. Nta kintu na kimwe nshobora gukora neza.
□ Mpora mbabaye. Mu buzima nta na rimwe njya nishima.
□ Ibitekerezo byanjye bihora ku bo tudahuje igitsina.
□ Hari igihe numva nkunze abo duhuje igitsina.
Niba hari imwe muri izo nteruro ihuje n’uko wiyumva, ntiwihebe. Igice cya 26-29 bizagufasha kumenya uko wategeka ibyiyumvo byawe aho kugira ngo bigutegeke.
[Ifoto yo ku ipaji ya 216 n’iya 217]