IGICE CYA 26
Nategeka nte ibyiyumvo byanjye?
ESE utekereza ko umuriro ari mwiza cyangwa ni mubi? Ushobora kuvuga ko gusubiza icyo kibazo byaterwa n’imimerere. Iyo hakonje cyane ari nijoro, maze ukegera umuriro ukota, wumva ususurutse. Icyo gihe umuriro ugira akamaro. Icyakora utabaye maso, ibirimi by’umuriro bishobora gutwika inzu igakongoka. Icyo gihe umuriro uba ari mubi.
Ibyo bishobora kugereranywa n’ibyiyumvo byawe. Iyo ushoboye gutegeka ibyiyumvo byawe, bikugirira akamaro, bigatuma ugirana n’abandi ubucuti. Ariko iyo uretse bikagutegeka, bishobora guteza abandi ingorane nawe bitakuretse.
Iyo ukiri ingimbi cyangwa umwangavu, hari igihe ujya wumva wazabiranyijwe n’uburakari cyangwa washenguwe n’agahinda. None se wategeka ute ibyo byiyumvo? Reka tubisuzume.
Wakora iki mu gihe warakaye?
Ntibyoroshye kwihangana mu gihe hagize ugushotora cyangwa akakugirira nabi. Iyo bamwe bibabayeho bananirwa kwifata. Bibiliya na yo ivuga ko hari abantu ‘bakunda kurakara’ n’‘abakunda kugira umujinya’ (Imigani 22:24; 29:22). Icyo si ikibazo cyoroshye. Kugira uburakari bukabije bishobora gutuma ukora ibintu uzicuza hanyuma. None se wategeka ute ibyiyumvo byawe mu gihe hagize ukugirira nabi?
Jya ubanza usuzume icyo kibazo utibereye, kandi urebe niba utagikemurira mu mutima wawe (Zaburi 4:4).a Ukwiriye kuzirikana ko ‘kwitura umuntu inabi yakugiriye’ bituma ibintu birushaho kuzamba (1 Abatesalonike 5:15). Numara gutekereza kuri icyo kibazo kandi ugasenga Imana ngo ibigufashemo, bishobora kugufasha kutabika inzika. Iyo ubigenje utyo, bigabanya ingaruka ubwo burakari bwashoboraga kuguteza.—Zaburi 37:8.
Ariko se wakora iki niba wumva ukomeje kurakara? Bibiliya ivuga ko hari “igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga” (Umubwiriza 3:7). Ese ntiwaganira n’uwo muntu wakubabaje? Niba ubona atari byiza kuganira na we, ushobora kubibwira ababyeyi bawe cyangwa indi ncuti ikuze bakagufasha. Nanone niba hari umuntu uguserereje abigambiriye, wowe gerageza kumugirira neza. Niba ubu iyo umuntu akurakaje nawe uhita umurakarira, imbonerahamwe iri ku ipaji ya 221 ishobora kugufasha kumenya uko wakwitwara mu gihe bigenze bityo.
Ukwiriye gusenga Yehova, ukamusaba kugufasha kugira ngo agufashe kwirinda kubikira inzika umuntu wakubabaje. Icyo ukwiriye kuzirikana ni uko nubwo ibyabaye nta cyo wabihinduraho, ushobora guhindura uko witwara ku byabaye. Iyo watangiye kubika inzika, uba umeze nk’ifi yafashwe mu ndobani. Icyo gihe uba wemeye ko undi muntu ayobora ibyiyumvo byawe n’ibitekerezo byawe. Ese hari undi muntu ukeneye kugira ngo abiyobore?—Abaroma 12:19.
Uko wakwihanganira akababaro
Umukobwa ufite imyaka 16 witwa Laura, yaravuze ati “mu minsi yashize nagiraga ibyiyumvo bihindagurika kandi nkumva niyanze. Numvaga nta kintu kinshimisha mu buzima. Nararaga ndira.” Kimwe na Laura, abenshi mu rubyiruko bumva babuzwa amahwemo n’imihangayiko y’ubuzima. Bite se kuri wowe? Ibyo usabwa n’ababyeyi bawe, incuti n’abarimu bawe, ihinduka ryo mu buryo bw’umubiri no mu byiyumvo ribaho mu gihe cy’amabyiruka, no kumva ko nta cyo umaze kubera ko hari utuntu tumwe na tumwe udashoboye, bishobora gutuma wumva wihebye.
Hari bamwe mu rubyiruko bahitamo kwibabaza kugira ngo bimare agahinda.b Niba nawe ufite ako kamenyero, gerageza kumenya impamvu. Urugero, kwibabaza ni bumwe mu buryo bukunze gukoreshwa n’abantu bafite ibibazo byo guhangayika. Ese haba hari ikibazo gifitanye isano n’umuryango wawe cyangwa incuti zawe, kigutera guhangayika?
Bumwe mu buryo bwiza bwo kwihanganira agahinda n’imihangayiko, ni ukuganira n’ababyeyi bawe cyangwa Umukristo wo mu itorero ukuze mu buryo bw’umwuka ushobora ‘kukubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba’ (Imigani 17:17). Umukobwa witwa Liliana ufite imyaka 16, yabwiraga agahinda ke Abakristokazi bakuze. Yaravuze ati “kubera ko babaga banduta, inama bampaga zangiriye akamaro. Babaye incuti zanjye.”c Umwangavu witwa Dana ufite imyaka 15, yavuze ko kongera igihe yamaraga mu murimo wo kubwiriza byamugabanyirije agahinda mu rugero runaka. Yaravuze ati “ni cyo kintu cyiza nakoze. Mu by’ukuri, ni byo bihe byiza cyane nagize mu buzima!”
Icy’ingenzi cyane ariko, niba wumva ubabaye cyangwa uhangayitse, ntukirengagize agaciro k’isengesho. Dawidi, umwanditsi wa zaburi na we yahuye n’ibibazo nk’ibyo. Yaranditse ati “ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira” (Zaburi 55:22). Yehova azi neza ibibazo uhura na byo. Uretse n’ibyo kandi ‘akwitaho’ (1 Petero 5:7). Niba wumva ufite umutimanama ugucira urubanza, jya uzirikana ko ‘Imana iruta imitima yacu kandi izi byose’ (1 Yohana 3:20). Yehova azi neza ibiguhangayikisha kurusha uko wowe ubizi kandi ashobora kugutura uwo mutwaro w’ibyiyumvo bikuremereye.
Niba ukomeje kubabara, bishobora kuba biterwa n’uburwayi, wenda ukaba ufite ibibazo by’ihungabana.d Niba ari uko umerewe, byaba byiza ugiye kwisuzumisha kwa muganga. Kwirengagiza icyo kibazo byagereranywa no kongera ijwi rya radiyo yo mu modoka yawe, kugira ngo utumva ikintu kitavuga neza kiri muri moteri y’imodoka. Ahubwo ibyiza ni uko wagira icyo ukora kugira ngo icyo kibazo gikemuke. Mu by’ukuri ntukwiriye guterwa isoni n’uko umerewe. Kwisuzumisha byafashije abantu benshi b’urubyiruko bafite ibibazo by’ihungabana n’ibindi bisa na byo.
Ujye uzirikana ko ibyiyumvo byawe ari nk’umuriro. Iyo ushoboye kubitegeka bikugirira akamaro, ariko iyo udashoboye kubitegeka biguteza ingorane. Kora uko ushoboye kose kugira ngo wirinde gukoreshwa n’ibyiyumvo byawe. Ni iby’ukuri ko hari igihe uzavuga cyangwa ugakora ibintu uzicuza hanyuma. Icyakora ntuhangayike cyane. Igihe kizagera, ubwo uzaba ushobora gutegeka ibyiyumvo byawe aho kuba ari byo bigutegeka.
Ese wifuza gukora ibintu byose neza? Niba ari uko bimeze se, wakora iki mu gihe hari ibikunaniye?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba kugirirwa nabi bikubiyemo no kukunnyuzura, Igice cya 14 cy’iki gitabo gishobora kuguha inama z’uko wabyitwaramo. Icyakora, niba hari incuti yakurakaje, ibivugwa mu Gice cya 10 bishobora kugufasha.
b Abantu bibabaza usanga babikora mu buryo butandukanye: barikebagura, bakitwika, bakikomeretsa cyangwa bakisharura ku mubiri.
c Niba udashoboye kubivuga imbona nkubone, ushobora kumwandikira ibaruwa cyangwa ukavugana na we kuri telefoni. Kuvugana n’umuntu wizera ni yo ntambwe ya mbere yagufasha gukira ibikomere ufite mu byiyumvo.
d Ku bindi bisobanuro, reba Umubumbe wa 1, igice cya 13.
UMURONGO W’IFATIZO
“Ntimukemere kuneshwa n’ikibi, ahubwo ikibi mukomeze kukineshesha icyiza.”—Abaroma 12:21.
INAMA
Buri munsi, jya ubwira ababyeyi bawe ikintu cyiza cyakubayeho, nubwo cyaba ari gito. Ibyo bizatuma igihe uzaba wahuye n’ikibazo gikomeye, udatinya kukibabwira. Na bo bazaba biteguye kugutega amatwi.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Iyo utaruhuka kandi nturye bihagije, ntushobora gutegeka ibyiyumvo byawe.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Ari ukubabara n’uburakari, ni iki gikunze kukubaho? ․․․․․
Dore uko nzahangana na byo ubutaha: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Kuki kugira uburakari butagira rutangira bidashimisha Imana?
● Ni mu buhe buryo kurakara vuba bishobora kukugiraho ingaruka?
● Bumwe mu buryo wakwihanganira ibikubabaza ni ubuhe?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 223]
“Ikintu cyamfashije kurusha ibindi ni ukumenya ko hari umuntu unyitayeho by’ukuri, kandi ko hari umuntu washoboraga kuntega amatwi igihe nabaga mfite agahinda.”—Jennifer
[Imbonerahamwe/Ifoto yo ku ipaji ya 221]
Uzuza iyi mbonerahamwe
Jya utegeka uburakari bwawe
Uko byagenze
Umunyeshuri twigana yaranserereje
Uko nahise nitwara
Nahise mutuka
Uko nagombaga kwitwara
Nari kwirengagiza ibyo avuze, nkamwereka ko nta cyo bimbwiye
Uko byagenze
Murumuna wanjye yafashe inkweto zanjye nkunda atazinsabye
Uko nahise nitwara
Kugira ngo mwishyure, nanjye nafashe ikintu cye
Uko nagombaga kwitwara
․․․․․
Uko byagenze
Ababyeyi banjye bampanishije kuguma mu rugo
Uko nahise nitwara
․․․․․
Uko nagombaga kwitwara
․․․․․
[Ifoto yo ku ipaji ya 220]
Umuntu ubika inzika aba ameze nk’ifi yafashwe mu ndobani; ibyiyumvo bye n’ibitekerezo bye biba biyoborwa n’undi muntu