IGICE CYA 13
Nakora iki ngo ndeke kubabara?
“Iyo abandi bafite ibibazo mbaba hafi nkabafasha gukemura ibibazo byabo, bakumva bamerewe neza. Ariko icyo abantu baba batazi, ni uko iyo ngeze mu rugo, mpita njya mu cyumba nkarira.”—Kellie.
“Iyo mbabaye, ndigunga. Iyo hagize abantumira, nshakisha impamvu zituma ntajyayo. Nkora uko nshoboye kose ngahisha umuryango wanjye ko mbabaye. Bibwira ko nta kibazo mfite.”—Rick.
ESE ibyabaye kuri Kellie na Rick nawe bijya bikubaho? Niba byarakubayeho, ntuhite wumva ko ufite ikibazo. Menya ko buri wese ajya agira ikimubabaza. Abagabo n’abagore b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya na bo ni ko byabagendekeye.—1 Samweli 1:6-8; Zaburi 35:14.
Hari igihe ushobora kumenya icyakubabaje; ariko hari n’igihe utakimenya. Umukobwa witwa Anna, ufite imyaka 19, yaravuze ati “kubabara ntibisaba ko uba wahuye n’ikintu gikomeye. Bishobora kukubaho igihe icyo ari cyo cyose, nubwo waba nta kibazo na kimwe ufite. Bibaho nubwo uba udashobora gusobanura icyabiteye!”
Wakora iki mu gihe wumva ubabaye, waba uzi impamvu yabiteye cyangwa utayizi? Gerageza gukora ibi bikurikira:
1. Jya uvuga uko umerewe. Igihe Yobu yari mu ngorane, yaravuze ati “nzavuga mfite ishavu mu mutima.”—Yobu 10:1.
Umukobwa witwa Kellie yaravuze ati “ntushobora kwiyumvisha ukuntu numva nduhutse iyo maze kuvuga uko merewe. Byibura mba mbonye umuntu wumva imimerere ndimo! Ni nk’aho mba naguye mu mwobo, noneho umuntu akampereza umugozi, akankurura akawukankuramo.”
Igitekerezo: andika izina ry’incuti wizera ushobora kubwira ibikubabaje.
․․․․․
2. Andika ibyakubabaje. Igihe wumva ufite akababaro kenshi, ujye ugerageza kwandika ibitekerezo byawe ku rupapuro. Muri za zaburi zahumetswe Dawidi yanditse, yajyaga avugamo akababaro ke (Zaburi 6:6). Kwandika uko wumva umerewe bizagufasha ‘kurinda ubwenge bwawe n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.’—Imigani 3:21.
Umukobwa witwa Heather yaravuze ati “iyo mfite agahinda, simbasha gutekereza neza. Kwandika bimfasha gushyira ibitekerezo ku murongo. Iyo uvuze uko umerewe kandi ukaba usobanukiwe impamvu umerewe utyo, umubabaro wawe uragabanuka.”
Igitekerezo: Koresha imbonerahamwe iri ku ipaji ya 93, kugira ngo ubone uko wakwitwara mu gihe uri mu mimerere igoranye. Ibyo bizatuma umubabaro wawe ugabanuka.
3. Jya ubishyira mu isengesho. Bibiliya ivuga ko nusenga uvuga ibiguhangayikishije, ‘amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda umutima wawe n’ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu.’—Abafilipi 4:6, 7.
Umukobwa witwa Ester yaravuze ati “nageragezaga gutahura impamvu numva mbabaye, ariko bikananira. Nasabye Yehova ngo amfashe kugira ibyishimo. Nari ndambiwe kwirirwa mbabaye kandi nta n’impamvu yabiteye. Amaherezo byaje gushira. Ntuzigere na rimwe upfobya imbaraga z’isengesho!”
Igitekerezo: Ifashishe Zaburi ya 139:23, 24 kugira ngo ubone uko wasenga Yehova. Mubwire ibikuri ku mutima byose, umusabe kugufasha gutahura impamvu nyayo ituma ubabara.
Uretse ibi bitekerezo wahawe, izindi nama z’ingirakamaro ushobora kuzisanga mu Ijambo ry’Imana Bibiliya. Kuzirikana ibitekerezo bitera inkunga biboneka muri Bibiliya, bishobora gutuma wumva umerewe neza (Zaburi 1:1-3). Nusuzuma ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Uwo wafatiraho urugero,” ziri muri iki gitabo no mu Mubumbe wacyo wa 2, uzabonamo ibitekerezo bitera inkunga bishingiye kuri Bibiliya. Ku ipaji ya 227 y’uwo Mubumbe wa 2, uzahabona uko intumwa Pawulo yabigenzaga iyo yabaga afite umubabaro yaterwaga no kuba atari atunganye.
Wakora iki mu gihe ukomeje kugira umubabaro?
Umusore witwa Ryan yaravuze ati “rimwe na rimwe, mu gitondo numvaga ntashaka kubyuka, nkumva ibyiza ari uko nakwigumira mu buriri, ngo ntongera guhura n’ibintu byambabaza muri uwo munsi.” Ryan yari afite ikibazo cy’ihungabana, kandi si we wenyine. Ubushakashatsi bugaragaza ko mu rubyiruko, umwe muri bane agira ibibazo by’ihungabana mbere y’uko aba mukuru.
Wabwirwa n’iki ko ufite ikibazo cy’ihungabana? Bimwe mu bimenyetso bibiranga ni ihinduka rigaragara ry’imyitwarire, mu kanya kamwe ukaba wishimye mu kandi ukaba ubabaye, ukigunga, ugasanga ibintu hafi ya byose bitakigushimisha, kurya bikakunanira, ukabura ibitotsi, ugasigara wumva nta cyo umaze kandi ukagira umutimanama ugucira urubanza nta mpamvu.
Abantu hafi ya bose, hari igihe bagaragaza kimwe muri ibyo bimenyetso cyangwa byinshi muri byo. Ariko niba umaze igihe runaka ubona ibyo bimenyetso, byaba byiza ubibwiye ababyeyi bawe kugira ngo bajye kugusuzumisha kwa muganga. Muganga ashobora kugufasha kumenya niba ako kababaro kawe gaterwa n’uburwayi.a
Niba ufite ikibazo cy’ihungabana, ntibikagutere isoni. Hari benshi bari bafite ikibazo nk’icyawe, ariko bakwivuza bagatangira kumva bamerewe neza, wenda kuruta n’uko bari bameze mbere. Umubabaro waba ufite wose, waba uterwa n’ihungabana cyangwa uterwa n’indi mpamvu, ukwiriye kuzirikana amagambo ahumuriza yo muri Zaburi ya 34:18, agira ati “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”
MU GICE GIKURIKIRA: Wakora iki se niba wumva akababaro kakurenze, ku buryo ubona ko gupfa ari wo muti?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Iyo abenshi mu bakiri bato bamaze igihe kirekire bababaye, bumva bashaka kwiyahura. Niba warigeze gutekereza kwiyahura, wagombye guhita ubibwira umuntu ukuze wizeye.—Ku bindi bisobanuro, reba igice cya 14.
UMURONGO W’IFATIZO
“Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”—Zaburi 34:18.
INAMA
Andika uko uba umeze iyo wababaye, wandike n’impamvu utekereza iba yatumye ubabara. Nihashira ukwezi, usome ibyo wanditse. Ese uko wumvaga umeze icyo gihe byarahindutse? Niba byarahindutse, andika icyabigufashijemo.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Kurira nta cyo bitwaye, nubwo waba uri umuhungu. Hari igihe Umwami Dawidi yivugiye ati “ijoro ryose ntosa uburiri bwanjye, uburiri bwanjye mbwuzuza amarira.”—Zaburi 6:6.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore icyo nakora kugira ngo numve merewe neza: ․․․․․
Kuba hafi y’izi ncuti bizangabanyiriza umubabaro: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Ese kurira bifite akahe kamaro?
● Ese kuba hamwe n’abandi byagufasha bite kwihanganira akababaro?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 96]
“Iyo mbabaye nirinda kwigunga. Birumvikana ko hari igihe mba nkeneye kuba ndi jyenyine, kugira ngo nshyire ibitekerezo byanjye ku murongo kandi mbone uko ndira. Ariko nyuma yaho, mba nifuza kuba hamwe n’abandi kugira ngo banyibagize icyaba cyanteye kubabara.”—Christine
[Imbonerahamwe/Amafoto yo ku ipaji ya 93]
Urupapuro rw’imyitozo
Icyo wakora kugira ngo udakomeza kubabara
Uzuza
Icyabaye
Hari umwarimu utuma numva ntacyo maze
Icyo udakwiriye gukora
Nta cyo nzakora ngo nsinde isomo rye
Icyo ukwiriye gukora
Inama: Reba igice cya 20
Icyabaye
Umwe mu ncuti zanjye yanyirengagije
Icyo udakwiriye gukora
Nzajya musebya mu bandi
Icyo ukwiriye gukora
Inama: Reba igice cya 10 Umubumbe wa 2
Icyabaye
Ababyeyi banjye baratanye
Icyo udakwiriye gukora
Kubikira inzika umwe mu babyeyi banjye cyangwa bombi
Icyo ukwiriye gukora
Inama: Reba igice cya 4
Icyabaye
․․․․․
Icyo udakwiriye gukora
․․․․․
Icyo ukwiriye gukora
․․․․․
Icyabaye
․․․․․
Icyo udakwiriye gukora
․․․․․
Icyo ukwiriye gukora
․․․․․
[Ifoto yo ku ipaji ya 95]
Hagize ugufasha kandi nawe ukagira icyo ukora, ushobora kudakomeza kubabara. Ibyo byagereranywa no kuva mu mwobo muremure