Uwo wafatiraho urugero—Yozefu
Yozefu yari ahanganye n’ikigeragezo kitoroshye. Umugore wa shebuja yari amaze igihe amwinginga ngo baryamane. None dore yongeye kubimubwira! Ariko Yozefu amubereye ibamba. Amushubije akomeje ati “nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi nkaba rwose ncumuye ku Mana?” Uwo mugore abonye ko Yozefu yanze, none amufashe ukuboko aramukurura, ariko Yozefu ntiyagira isoni zo kumuhunga. Ahubwo ahise yiruka ajya hanze. Yozefu agaragaje ko yiyemeje gukomeza kuba inyangamugayo.—Intangiriro 39:7-12.
Nawe ushobora guhura n’ikibazo cy’umuntu ushaka ko muryamana. Kuba gusa utabishaka ntibihagije kugira ngo umuhakanire. Ahubwo bizaterwa n’icyifuzo ufite cyo kunezeza Umuremyi wawe, Yehova Imana. Birumvikana ko Yozefu na we yagiraga irari ry’ibitsina kimwe nawe. Ariko yumvaga atatinyuka kwimara iryo rari mu buryo bwababaza Umuremyi we. Nawe rero, ugomba kwemera udashidikanya ko ibikorwa by’umwanda bibabaza Imana kandi ko amaherezo bizana ingaruka. Itoze kuba inyangamugayo nka Yozefu kandi ubikomereho.