Abo wafatiraho urugero—Abaheburayo batatu
Hananiya, Mishayeli na Azariya bari mu kibaya cya Dura, hafi y’i Babuloni. Abantu bose bari kumwe bikubise hasi baramya igishushanyo kinini cyane. Nubwo abo Baheburayo bashyizweho iterabwoba n’umwami ndetse n’abo mu rungano rwabo, bakomeje gushikama. Babwiye Nebukadinezari mu kinyabupfura ariko bashize amanga, ko badashobora guhindura umwanzuro bafashe wo gukorera Yehova nta kindi bamubangikanyije na cyo.—Daniyeli 1:6; 3:17, 18.
Abo Baheburayo bajyanywe mu bunyage i Babuloni bakiri bato. Kuba barabaye indahemuka bakiri bato, bakanga kurya ibyokurya byari bibujijwe mu Mategeko y’Imana, byabateguriye kuzahangana n’ibindi bigeragezo bikomeye baje guhura na byo mu buzima (Daniyeli 1:6-20). Ibyababayeho byaberetse ko kumvira Yehova ari cyo kintu cyiza kuruta ibindi byose. Ese nawe wiyemeje kudatandukira amahame y’Imana, nubwo abo mu rungano rwawe bakotsa igitutu? Niwitoza kumvira Yehova mu bintu byoroheje ukiri muto, bizagufasha gukomeza kuba indahemuka no mu bigeragezo bikomeye uzahura na byo mu buzima.—Imigani 3:5, 6; Luka 16:10.