ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bt igi. 15 pp. 117-123
  • “Agenda atera inkunga abagize amatorero”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Agenda atera inkunga abagize amatorero”
  • ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Ngwino dusubire gusura abavandimwe” (Ibyak 15:36)
  • ‘Bararakaranya cyane’ (Ibyak 15:37-41)
  • ‘Yarashimwaga’ (Ibyak 16:1-3)
  • ‘Abigishwa bakomeje kugira ukwizera gukomeye’ (Ibyak 16:4, 5)
  • “Umwana wanjye mu Mwami, uwo nkunda kandi w’indahemuka”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Timoteyo yari yiteguye kandi afite ubushake bwo gukorera abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Mariko “angirira umumaro mu murimo”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Timoteyo—“Umwana Wanjye Nyakuri Nibyariye mu byo Kwizera”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Reba ibindi
‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
bt igi. 15 pp. 117-123

IGICE CYA 15

“Agenda atera inkunga abagize amatorero”

Abagenzuzi basura amatorero bayafasha gushikama mu kwizera

Ibyakozwe 15:36–16:5

1-3. (a) Ni nde wari ugiye kujya ajyana na Pawulo kandi yari ameze ate? (b) Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?

PAWULO yari kumwe n’umusore witwaga Timoteyo. Mu gihe bagendaga mu muhanda warimo ibinogo uhuza imigi ibiri, intumwa Pawulo yagendaga amwitegereza kandi akamwibazaho. Timoteyo yari umusore ukiri muto, imbaraga ari zose, akaba ashobora kuba yari ageze mu kigero cy’imyaka 20. Muri urwo rugendo rushya bari batangiye, uko yagendaga yicuma ni ko yagendaga yitarura iwabo. Uko umunsi wagendaga ukura, ni ko bagendaga bitarura akarere ka Lusitira na Ikoniyo. Ni iki cyari kibategereje? Pawulo we yari amenyereye, kuko urwo rwari urugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari. Yari azi ko bari guhura n’ibibazo n’ingorane nyinshi. Ese uwo musore wari ukiri muto yari kuzabyitwaramo ate?

2 Pawulo yari afitiye Timoteyo icyizere, gishobora no kuba cyararutaga icyo uwo musore woroheje yari yifitiye. Ibintu byari biherutse kuba byari byaratumye Pawulo abona ko yari akeneye umuntu ukwiriye, bari kuzajya bajyana mu ngendo. Pawulo yari azi ko umurimo wari ubategereje wo gusura amatorero no kuyatera inkunga, wasabaga ko abagenzuzi ubwabo baba bashikamye batajegajega kandi rwose bunze ubumwe mu bitekerezo. Kuki Pawulo yabibonaga atyo? Impamvu imwe ishobora kuba yarabiteye, ni ubwumvikane buke bwari bwarabaye hagati ye na Barinaba bigatuma batandukana.

3 Muri iki gice turi busuzume byinshi ku birebana n’uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’ubwumvikane buke. Nanone turi burebe impamvu Pawulo yahisemo kujya ajyana na Timoteyo, kandi dusobanukirwe uruhare rw’ingenzi abagenzuzi b’uturere bagira muri iki gihe.

“Ngwino dusubire gusura abavandimwe” (Ibyak 15:36)

4. Ni iyihe ntego Pawulo yari afite igihe yajyaga mu rugendo rwa kabiri rw’ubumisiyonari?

4 Mu gice kibanziriza iki, twabonye ukuntu itsinda ry’abavandimwe bane, ari bo Pawulo, Barinaba, Yuda na Silasi, bateye inkunga itorero ryo muri Antiyokiya barigezaho umwanzuro inteko nyobozi yari yafatiye ikibazo cyo gukebwa. Ni iki Pawulo yakoze nyuma yaho? Yegereye Barinaba amugezaho gahunda y’urugendo rushya yashakaga ko bakora, aramubwira ati “ngwino dusubire gusura abavandimwe bo mu mijyi yose twabwirijemo ijambo rya Yehova, kugira ngo turebe uko bamerewe” (Ibyak 15:36). Pawulo ntiyashakaga kuvuga ibyo kujya gusura abo bantu bari baherutse guhinduka Abakristo ibi bisanzwe bya gicuti. Igitabo cy’Ibyakozwe kigaragaza intego nyakuri y’urugendo rwa kabiri rwa Pawulo rw’ubumisiyonari. Mbere na mbere, yashakaga gukomeza kubagezaho amabwiriza inteko nyobozi yari yaratanze (Ibyak 16:4). Icya kabiri, kubera ko Pawulo yari umugenzuzi usura amatorero, yari yiyemeje gutera amatorero inkunga yo mu buryo bw’umwuka, akayafasha gushikama mu kwizera (Rom 1:11, 12). Ni mu buhe buryo umuryango wa Yehova muri iki gihe ukurikiza icyitegererezo cy’intumwa?

5. Ni mu buhe buryo Inteko Nyobozi yo muri iki gihe iyobora amatorero kandi ikayatera inkunga?

5 Muri iki gihe, Kristo ayobora itorero rye akoresheje Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Abo bagabo bizerwa basutsweho umwuka bakoresha amabaruwa, inyandiko zicapye cyangwa iza elegitoronike, amateraniro n’ubundi buryo bukoreshwa mu guhana amakuru, bagaha amatorero yose yo ku isi amabwiriza kandi bakayatera inkunga. Nanone Inteko Nyobozi yihatira gukomeza gushyikirana na buri torero. Ni yo mpamvu bakoresha abagenzuzi b’uturere. Inteko Nyobozi yo ubwayo yashyizeho abasaza babarirwa mu bihumbi bujuje ibisabwa bo hirya no hino ku isi ngo babe abagenzuzi basura amatorero.

6, 7. Zimwe mu nshingano z’abagenzuzi basura amatorero ni izihe?

6 Abagenzuzi basura amatorero muri iki gihe bihatira kwita kuri buri wese mu bagize amatorero basura, kandi bakamutera inkunga yo mu buryo bw’umwuka. Babikora bate? Bakurikiza icyitegererezo basigiwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, urugero nka Pawulo. Yateye umugenzuzi mugenzi we inkunga agira ati “ubwirize ijambo, ubikore uzirikana ko ibintu byihutirwa, haba mu gihe cyiza no mu gihe kigoye, ucyahe, uhane, utange inama, ufite kwihangana kose n’ubuhanga bwose bwo kwigisha. . . . Ukore umurimo w’umubwirizabutumwa.”—2 Tim 4:2, 5.

7 Mu buryo buhuje n’ayo magambo, abagenzuzi b’uturere hamwe n’abagore babo, iyo bashatse, bifatanya n’ababwiriza bo mu itorero basuye mu buryo butandukanye umurimo wo kubwiriza ukorwamo. Abo bagenzuzi ni ababwiriza barangwa n’ishyaka mu murimo, kandi ni abigisha b’abahanga. Mu by’ukuri, iyo mico ni iy’ingenzi mu birebana no kwita ku mukumbi (Rom 12:11; 2 Tim 2:15). Abakora uwo murimo bamenyekanira cyane cyane ku rukundo rwabo rurangwa no kwigomwa. Bitanga batizigamye, bagakora ingendo mu gihe ikirere kiba kimeze nabi, ndetse hakaba nubwo bagiye no mu turere duteje akaga (Fili 2:3, 4). Nanone abagenzuzi b’uturere batera inkunga buri torero, bakaryigisha kandi bakarigira inama bakoresheje za disikuru zishingiye kuri Bibiliya. Abagize itorero bose bungukirwa no kwitegereza imyifatire y’abo bagenzuzi no kwigana ukwizera kwabo.—Heb 13:7.

‘Bararakaranya cyane’ (Ibyak 15:37-41)

8. Barinaba yakiriye ate igitekerezo cya Pawulo?

8 Barinaba yakiriye neza igitekerezo cya Pawulo cyo kujya “gusura abavandimwe” (Ibyak 15:36). Bombi bari barigeze kujyana mu rugendo nk’urwo kandi bari bazi neza uturere bagombaga gusura, n’abantu baho (Ibyak 13:2–14:28). Bityo rero, igitekerezo cyo kujyana gusura abo bavandimwe cyari gishyize mu gaciro kandi gikwiriye rwose. Ariko havutse ikibazo. Mu Byakozwe 15:37 hagira hati “Barinaba yari yiyemeje kujyana na Yohana witwaga Mariko.” Icyo si igitekerezo Barinaba yatangaga gusa. “Yari yiyemeje” kujyana na mubyara we Mariko muri urwo rugendo rw’ubumisiyonari.

9. Kuki Pawulo atumvikanye na Barinaba?

9 Icyakora Pawulo ntiyabyemeye. Kubera iki? Iyo nkuru igira iti “Pawulo we yabonaga bidakwiriye kujyana na we, kubera ko yari yarabasize i Pamfiliya, ntajyane na bo mu murimo” (Ibyak 15:38). Mariko yari yarajyanye na Pawulo na Barinaba mu rugendo rwabo rwa mbere rw’ubumisiyonari, ariko ntiyagumanye na bo kugeza rurangiye (Ibyak 12:25; 13:13). Bagitangira urugendo, igihe bari bakiri i Pamfiliya, Mariko yataye inshingano ye yisubirira iwabo i Yerusalemu. Bibiliya ntivuga impamvu yabasize, ariko uko bigaragara, intumwa Pawulo yabonaga ko ibyo Mariko yakoze bitari bikwiriye. Pawulo agomba kuba yaribazaga niba Mariko yari umuntu wakwiringirwa.

10. Ubwumvikane buke bwabaye hagati ya Pawulo na Barinaba bwatumye bigenda bite?

10 Nubwo byari bimeze bityo ariko, Barinaba yari atsimbaraye ku gitekerezo cyo kujyana na Mariko. Pawulo na we yari yiyemeje kutajyana na we. Mu Byakozwe 15:39 hagira hati “ibyo bituma barakaranya cyane ku buryo batandukanye.” Barinaba yafashe ubwato ajyana na Mariko ku kirwa cy’iwabo cya Shipure. Pawulo yakomeje urugendo rwe nk’uko yari yaruteguye. Iyo nkuru igira iti “Pawulo atoranya Silasi, maze abavandimwe bamaze kumusengera kugira ngo Yehova amufashe, aragenda” (Ibyak 15:40). Yaragiye “anyura muri Siriya n’i Kilikiya, agenda atera inkunga abagize amatorero.”—Ibyak 15:41.

11. Ni iyihe mico y’ingenzi yatuma tutagirana amakimbirane adashira n’umuntu wadukoshereje?

11 Iyo nkuru itwibutsa kamere yacu yo kudatungana. Pawulo na Barinaba bari barahawe inshingano yihariye yo guhagararira inteko nyobozi. Pawulo na we ashobora kuba yaraje kuba umwe mu bari bagize iyo nteko. Ariko icyo gihe, kamere muntu idatunganye yaganjije Pawulo na Barinaba. None se baba baremeye ko icyo kibazo gituma bagirana amakimbirane adashira? Nubwo Pawulo na Barinaba batari batunganye, bicishaga bugufi kandi bari bafite imitekerereze nk’iya Kristo. Nta gushidikanya ko nyuma y’igihe bagaragaje umwuka wa kivandimwe no kubabarirana biranga Abakristo (Efe 4:1-3). Nyuma yaho, Pawulo na Mariko bongeye gukorana mu zindi nshingano.a—Kolo 4:10.

12. Abagenzuzi bigana Pawulo na Barinaba muri iki gihe, bagombye kurangwa n’iyihe mico?

12 Nubwo Barinaba na Pawulo barakaranyije, ntibyari bisanzwe muri kamere yabo. Barinaba yari azwiho ko yari umuntu ukunda abantu cyane kandi ugira ubuntu, ku buryo intumwa zaretse kumwita izina rye bwite, ari ryo Yozefu, ahubwo zikamuhimba Barinaba, bisobanurwa ngo “Umwana wo Guhumuriza” (Ibyak 4:36). Pawulo na we yari azwiho ko yari umuntu wita ku bandi kandi witonda (1 Tes 2:7, 8). Muri iki gihe, abasaza b’Abakristo, hakubiyemo n’abagenzuzi b’uturere, bagombye buri gihe kwihatira kwigana Pawulo na Barinaba, bakagaragaza umuco wo kwicisha bugufi kandi bakagaragariza ubugwaneza abasaza bagenzi babo n’umukumbi wose muri rusange.—1 Pet 5:2, 3.

‘Yarashimwaga’ (Ibyak 16:1-3)

13, 14. (a) Timoteyo yari muntu ki, kandi se Pawulo yamenyanye na we ate? (b) Ni iki cyatumye Pawulo yita kuri Timoteyo mu buryo bwihariye? (c) Ni iyihe nshingano Timoteyo yahawe?

13 Mu rugendo rwa kabiri rwa Pawulo rw’ubumisiyonari, yagiye mu ntara ya Roma ya Galatiya, ahari harashinzwe amatorero make. Amaherezo yaje ‘kugera i Derube, agera n’i Lusitira.’ Iyo nkuru igira iti “aho hari umwigishwa witwaga Timoteyo, wari ufite mama w’Umuyahudikazi wizeraga, ariko papa we akaba Umugiriki.”b—Ibyak 16:1.

14 Uko bigaragara, Pawulo yari yaramenyanye n’umuryango wa Timoteyo igihe yajyaga muri ako karere bwa mbere ahagana mu mwaka wa 47. Ariko igihe Pawulo yabasuraga mu rugendo rwe rwa kabiri hashize imyaka ibiri cyangwa itatu nyuma yaho, yitaye ku musore Timoteyo mu buryo bwihariye. Kubera iki? Kubera ko Timoteyo “yashimwaga n’abavandimwe.” Ntibyaterwaga n’uko abavandimwe bo mu itorero ry’iwabo bamwikundiraga gusa, ahubwo yanavugwaga neza n’abavandimwe bo mu yandi matorero. Iyo nkuru isobanura ko abavandimwe b’i Lusitira no muri Ikoniyo, ku birometero 30, bamuvugaga neza (Ibyak 16:2). Abasaza bayobowe n’umwuka wera, bahaye Timoteyo inshingano iremereye yo kujya afasha Pawulo na Silasi, akaba umugenzuzi usura amatorero.—Ibyak 16:3.

15, 16. Ni iyihe mico yatumaga Timoteyo avugwa neza?

15 Ni iki cyatumaga Timoteyo avugwa neza kandi yari akiri muto? Ese byaba byaratewe n’uko yari azi ubwenge, agaragara neza cyangwa afite ubuhanga bwihariye? Abantu bakunze gushishikazwa cyane n’imico nk’iyo. Ndetse n’umuhanuzi Samweli yigeze gukabya kwita ku isura igaragara inyuma. Icyakora Yehova yaramwibukije ati “Imana ntireba nk’uko abantu bareba, kuko abantu bareba ibigaragarira amaso, ariko Yehova we akareba umutima” (1 Sam 16:7). Imico Timoteyo yari afite imbere mu mutima ni yo yatumaga bagenzi be b’Abakristo bamuvuga neza; ntibyaterwaga n’uko yagaragaraga inyuma.

16 Hashize imyaka myinshi nyuma yaho, intumwa Pawulo yavuze imwe mu mico ya Timoteyo yo mu buryo bw’umwuka. Pawulo yavuze ko Timoteyo yari afite umutima mwiza, urukundo rurangwa no kwigomwa, kandi ko yashishikariraga gusohoza neza inshingano ze (Fili 2:20-22). Nanone Timoteyo yari azwiho kugira “ukwizera kuzira uburyarya.”—2 Tim 1:5.

17. Abakiri bato muri iki gihe bakwigana bate Timoteyo?

17 Muri iki gihe hari abakiri bato benshi bigana Timoteyo, bakitoza kugaragaza imico ishimisha Imana. Muri ubwo buryo, bihesha izina ryiza imbere ya Yehova n’ubwoko bwe, ndetse niyo bakiri bato (Imig 22:1; 1 Tim 4:15). Bagira ukwizera kuzira uburyarya, bakanga kugira imibereho y’amaharakubiri (Zab 26:4). Ibyo bituma abakiri bato benshi bagira uruhare rukomeye mu itorero, kimwe na Timoteyo. Iyo bujuje ibisabwa bakaba ababwiriza b’ubutumwa bwiza, batera inkunga abakunda Yehova bose babana na bo, kandi nyuma y’igihe runaka biyegurira Yehova bakabatizwa.

‘Abigishwa bakomeje kugira ukwizera gukomeye’ (Ibyak 16:4, 5)

18. (a) Ni izihe nshingano zihariye Pawulo na Timoteyo bashohoje igihe basuraga amatorero? (b) Ni mu buhe buryo amatorero yabonye umugisha?

18 Pawulo na Timoteyo bamaze imyaka myinshi bakorana. Basuraga amatorero, bakajya ahantu hatandukanye inteko nyobozi yabaga yabohereje. Inkuru yo muri Bibiliya igira iti ‘imijyi banyuzemo yose, bakagenda baha abayibamo amategeko yemejwe n’intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu, ngo bayubahirize’ (Ibyak 16:4). Uko bigaragara, amatorero yakurikije amabwiriza yatanzwe n’intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu. Uko kuganduka kwatumye “abigishwa bakomeza kugira ukwizera gukomeye, kandi umubare w’amatorero ukomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.”—Ibyak 16:5.

19, 20. Kuki Abakristo bagomba kubaha “ababayobora”?

19 Mu buryo nk’ubwo, Abahamya ba Yehova muri iki gihe babona imigisha bitewe n’uko baganduka kandi bakumvira ubuyobozi bahabwa n’“ababayobora” (Heb 13:17). Kubera ko ibibera muri iyi si bihora bihinduka, ni iby’ingenzi ko Abakristo bigaburira buri gihe amafunguro yo mu buryo bw’umwuka atangwa n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ (Mat 24:45; 1 Kor 7:29-31). Ibyo bizaturinda amakuba yo mu buryo bw’umwuka kandi biturinde kwanduzwa n’isi.—Yak 1:27.

20 Ni iby’ukuri ko abagenzuzi b’Abakristo muri iki gihe, hakubiyemo n’abagize Inteko Nyobozi, badatunganye nk’uko byari bimeze kuri Pawulo, Barinaba, Mariko n’abandi basaza bari barasutsweho umwuka mu kinyejana cya mbere (Rom 5:12; Yak 3:2). Ariko abagize Inteko Nyobozi bagaragaje ko ari abo kwiringirwa, kubera ko bakurikiza mu buryo bwuzuye Ijambo ry’Imana kandi bakigana icyitegererezo basigiwe n’intumwa (2 Tim 1:13, 14). Ibyo bituma amatorero akomezwa kandi agashikama mu kwizera.

TIMOTEYO ‘YATEJE IMBERE UBUTUMWA BWIZA’

Timoteyo yafashaga intumwa Pawulo kandi yamugiriye akamaro cyane. Nyuma y’imyaka igera kuri 11 abo bagabo bakorana, Pawulo yashoboraga kwandika ibyerekeye Timoteyo agira ati “nta wundi mfite ufite umutima nk’uwe, uzita by’ukuri ku byanyu. . . . Namwe ubwanyu muzi ukuntu yagaragaje ko ari umuntu ukwiriye, ko yakoranye nanjye mu murimo wo guteza imbere ubutumwa bwiza, nk’uko umwana akorana na se” (Fili 2:20, 22). Timoteyo yitanze abikunze kugira ngo ateze imbere umurimo wo kubwiriza, ibyo bikaba ari byo byatumye Pawulo amukunda, kandi natwe yadusigiye urugero rwiza.

Timoteyo.

Timoteyo yari afite se w’Umugiriki na nyina w’Umuyahudikazi, kandi bisa naho yakuriye i Lusitira. Kuva Timoteyo akiri umwana muto, nyina Unike na nyirakuru Loyisi, bamwigishije Ibyanditswe (Ibyak 16:1, 3; 2 Tim 1:5; 3:14, 15). Birashoboka ko Timoteyo hamwe na nyina na nyirakuru, bemeye ubukristo igihe Pawulo yasuraga umugi w’iwabo bwa mbere.

Igihe Pawulo yagarukaga hashize imyaka runaka nyuma yaho, Timoteyo icyo gihe wari mu kigero cy’imyaka 20, “yashimwaga n’abavandimwe b’i Lusitira no muri Ikoniyo” (Ibyak 16:2). Umwuka w’Imana wari warahishuye “ubuhanuzi” bwerekezaga kuri uwo musore, kandi Pawulo n’abasaza b’itorero bashingiye kuri ubwo buhanuzi, bemeje ko Timoteyo ahabwa inshingano zihariye mu murimo (1 Tim 1:18; 4:14; 2 Tim 1:6). Yagombaga kujya ajyana na Pawulo mu ngendo ze z’ubumisiyonari. Timoteyo yagombaga gusiga umuryango we, kandi byabaye ngombwa ko yubahiriza umugenzo wo gukebwa, kugira ngo atazaca intege Abayahudi yari kuzasura.—Ibyak 16:3.

Timoteyo yakoze ingendo nyinshi. Yabwirije i Filipi ari kumwe na Pawulo na Silasi, abwiriza i Beroya ari kumwe na Silasi, hanyuma abwiriza i Tesalonike wenyine. Igihe Timoteyo yongeraga guhura na Pawulo i Korinto, yamuzaniye amakuru meza yerekeranye n’urukundo n’ubudahemuka Abatesalonike bagaragaje, nubwo bari bafite ibibazo byinshi (Ibyak 16:6–17:14; 1 Tes 3:2-6). Igihe Pawulo yari muri Efeso akumva amakuru atari meza yerekeranye n’Abakorinto, yatekereje gutuma Timoteyo i Korinto (1 Kor 4:17). Nyuma yaho igihe Pawulo yari akiri muri Efeso, yohereje Timoteyo na Erasito i Makedoniya. Ariko igihe Pawulo yandikiraga Abaroma, Timoteyo yari yaragarutse bari kumwe i Korinto (Ibyak 19:22; Rom 16:21). Izo ni ingendo nke gusa mu zo Timoteyo yakoze ku bw’ubutumwa bwiza.

Ikigaragaza ko mu rugero runaka Timoteyo yumvaga ashidikanya gukoresha ubutware bwe, ni inkunga Pawulo yamuteye agira ati “ntihakagire umuntu uhinyura ubusore bwawe” (1 Tim 4:12). Ariko kandi, Pawulo yashoboraga kohereza Timoteyo mu matorero arimo ibibazo yizeye ko yari kuzasohoza iyo nshingano, akamuha amabwiriza agira ati “utegeke bamwe kutigisha izindi nyigisho” (1 Tim 1:3). Nanone Pawulo yahaye Timoteyo ububasha bwo gushyiraho abagenzuzi n’abakozi b’itorero.—1 Tim 5:22.

Imico ihebuje ya Timoteyo ni yo yatumye Pawulo amukunda. Ibyanditswe bigaragaza ko uwo musore yari incuti ye magara, yizerwa, kandi ko yamukundaga nk’umwana we. Pawulo yashoboraga kwandika ko yibukaga amarira ya Timoteyo, ko yifuzaga cyane kumubona, kandi ko yamwibukaga iyo yasengaga. Nanone Pawulo yagiriye Timoteyo inama ku kibazo cy’uko ‘yakundaga kurwaragurika,’ uko bigaragara akaba yari afite ibibazo by’igifu, ayimugira nk’umubyeyi uhangayikiye umwana we.—1 Tim 5:23; 2 Tim 1:3, 4.

Igihe Pawulo yafungirwaga i Roma bwa mbere, yari kumwe na Timoteyo. Timoteyo na we agomba kuba yaramaze igihe runaka afunzwe (File 1; Heb 13:23). Ikigaragaza ko abo bagabo bakundanaga cyane, ni uko igihe Pawulo yamenyaga ko ari hafi gupfa, yatumyeho Timoteyo akamubwira ati “ukore uko ushoboye kose ungereho bidatinze” (2 Tim 4:6-9). Niba Timoteyo yarahagereye igihe akongera kubonana n’uwo mujyanama we yakundaga cyane, nta cyo Ibyanditswe bibivugaho.

MARIKO YARI AFITE INSHINGANO NYINSHI

Ivanjiri ya Mariko ivuga ko abafashe Yesu bagerageje no gufata “umusore” wabacitse agahunga “yambaye ubusa” (Mar 14:51, 52). Kubera ko Mariko, nanone witwa Yohana Mariko, ari we wenyine wanditse iyo nkuru, uwo musore ashobora kuba ari umwanditsi w’iyo nkuru wivugaga. Niba ari uko biri, hari igihe Mariko yabaga ari kumwe na Yesu.

Umusaza arimo kuvuga, Mariko agatega amatwi kandi akandika.

Hashize imyaka 11 nyuma yaho, mu gihe Herode Agiripa yatotezaga Abakristo, “abantu benshi” bari bagize itorero ry’i Yerusalemu bateraniraga kwa Mariya nyina wa Mariko kugira ngo basenge. Ni ho Petero yahise ajya amaze kuvanwa muri gereza mu buryo bw’igitangaza (Ibyak 12:12). Bityo, Mariko ashobora kuba yarakuriye mu nzu yaje kujya iberamo amateraniro y’Abakristo. Nta gushidikanya ko yari azi neza abigishwa ba mbere ba Yesu, kandi byaramufashije.

ariko yakoranye n’abagenzuzi batari bake bo mu matorero ya gikristo yo mu kinyejana cya mbere. Dukurikije ibyo tuzi, inshingano ye ya mbere yari iyo gukorana na mubyara we Barinaba n’intumwa Pawulo igihe bakoreraga umurimo muri Antiyokiya ya Siriya (Ibyak 12:25). Igihe Barinaba na Pawulo batangiraga urugendo rwabo rwa mbere rw’ubumisiyonari, Mariko yajyanye na bo, babanza kujya muri Shipure, hanyuma bakomereza muri Aziya Ntoya. Aho ni ho Mariko yabasize, yisubirira i Yerusalemu ku mpamvu zitasobanuwe (Ibyak 13:4, 13). Nyuma y’ubwumvikane buke bwabaye hagati ya Barinaba na Pawulo bapfa Mariko, nk’uko bivugwa mu Byakozwe igice cya 15, Mariko na Barinaba bakomereje umurimo w’ubumisiyonari muri Shipure.—Ibyak 15:36-39.

Byageze mu mwaka wa 60 cyangwa wa 61 batacyibuka iby’ubwo bwumvikane buke, kubera ko Mariko yari yarongeye gukorana na Pawulo, icyo gihe bakaba bari i Roma. Muri icyo gihe Pawulo yari afungiwe muri uwo mugi, yandikiye itorero ry’i Kolosayi agira ati “Arisitariko, mugenzi wanjye tubohanywe, arabatashya, na Mariko mubyara wa Barinaba, (uwo mwategetswe kuzakira neza naramuka aje iwanyu)” (Kolo 4:10). Ibyo bigaragaza ko Pawulo yateganyaga kohereza Yohana Mariko, akava i Roma akajya i Kolosayi amuhagarariye.

Hagati y’umwaka wa 62 n’uwa 64, hari igihe Mariko yakoranye n’intumwa Petero i Babuloni. Nk’uko byavuzwe mu gice cya 10 cy’iki gitabo, babaye incuti cyane ku buryo Petero yavuze ko Mariko ari ‘umwana we.’—1 Pet 5:13.

Amaherezo, ahagana mu mwaka wa 65, igihe Pawulo yari afungiwe i Roma ku ncuro ya kabiri, yandikiye mugenzi we Timoteyo bakoranaga, icyo gihe wari muri Efeso, ati “uzazane na Mariko kuko angirira umumaro mu murimo” (2 Tim 4:11). Nta gushidikanya ko Mariko yahise yemera ubwo butumire, akava muri Efeso akajya i Roma. Ntibitangaje rero kuba Barinaba, Pawulo na Petero barabonaga ko Mariko yari afite akamaro cyane.

Inshingano iruta izindi Mariko yahawe, ni uko yahumekewe na Yehova akandika Ivanjiri. Bavuga ko ibyinshi mu byo Mariko yanditse yabibwiwe n’intumwa Petero. Ibyanditswe muri iyo Vanjiri bisa naho bishyigikira icyo gitekerezo, kuko inkuru ya Mariko irimo ibintu bitari kumenywa n’undi muntu wese keretse uwabyiboneye, urugero nka Petero. Icyakora, bisa naho Mariko yanditse iyo Vanjiri ari i Roma aho kuba i Babuloni igihe yakoranaga na Petero. Mariko akoresha amagambo menshi y’ikilatini kandi agahindura amagambo y’igiheburayo yashoboraga kugora abatari Abayahudi, ibyo bikaba bigaragaza ko yandikiye mbere na mbere Abanyamahanga.

a Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Mariko yari afite inshingano nyinshi.”

b Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Timoteyo ‘yateje imbere ubutumwa bwiza.’”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze