ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/3 pp. 6-9
  • Mariko “angirira umumaro mu murimo”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mariko “angirira umumaro mu murimo”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Iwabo hari i Yerusalemu
  • Inshingano yari afite mu itorero
  • Biyunga
  • Ingendo za Mariko
  • Ahabwa indi nshingano yihariye
  • “Angirira umumaro mu murimo”
  • Mariko ntiyigeze acogora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • “Agenda atera inkunga abagize amatorero”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Barinaba—“Umwana wo Guhumuriza” (NW)
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Bavandimwe mukiri bato, mwigane Mariko na Timoteyo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/3 pp. 6-9

Mariko “angirira umumaro mu murimo”

ITORERO ryo muri Antiyokiya ryagiye rigira ibibazo, ariko ibibazo intumwa Pawulo na Barinaba bagiranye byo bitandukanye n’ibyo. Abo bagabo biteguraga urugendo rw’ubumisiyonari, ariko bagiye guhitamo uwo bari kujyana bituma “barakaranya cyane” (Ibyak 15:39). Bombi baratandukanye buri wese anyura iye nzira. Intonganya zabo zari zatewe n’umumisiyonari wa gatatu witwa Mariko.

Mariko yari muntu ki? Ni iki cyatumye izo ntumwa ebyiri zimutonganira? Kuki buri wese yatsimbararaga ku gitekerezo cye? Ese bageze aho bahindura uko babonaga ibintu? Ni iki se twakwigira ku nkuru ivuga ibya Mariko?

Iwabo hari i Yerusalemu

Mariko yakuriye i Yerusalemu, kandi uko bigaragara yaturukaga mu muryango w’Abayahudi ukize. Tumenya Mariko ku ncuro ya mbere iyo dusuzumye inkuru ivuga iby’itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere. Ahagana mu mwaka wa 44, igihe umumarayika wa Yehova yafunguraga intumwa Petero mu buryo bw’igitangaza mu nzu y’imbohe yari yashyizwemo na Herodi Agiripa wa I, Petero yahise ajya “kwa Mariya nyina wa Yohana wahimbwe Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga.”—Ibyak 12:1-12.a

Ubwo rero, birashoboka ko itorero ry’i Yerusalemu ryateraniraga kwa nyina wa Mariko. Kuba hari hateraniye “abantu benshi,” bigaragaza ko hari hanini. Mariya yari afite umuja witwaga Rode wagiye kureba Petero igihe yakomangaga “ku rugi rwo ku irembo.” Ibyo byose bigaragaza ko Mariya yari umugore wifashije. Ikindi ni uko bivugwa ko urugo rwari urwe aho kuba urw’umugabo we, ibyo bikaba bigaragaza ko ashobora kuba yari umupfakazi, kandi Mariko akaba yari akiri muto.—Ibyak 12:13.

Birashoboka ko Mariko yari mu bantu bari bateraniye hamwe basenga. Ashobora kuba yari aziranye cyane n’abigishwa ba Yesu, hamwe n’abandi bantu bari bazi iby’umurimo wa Yesu. Mu by’ukuri, birashoboka ko Mariko ari wa musore wari wambaye umwenda mwiza wagerageje gukukira Yesu igihe yafatwaga, ariko akaza guhunga ubwo bageragezaga kumufata.—Mar 14:51, 52.

Inshingano yari afite mu itorero

Nta gushidikanya ko kuba Mariko yarifatanyaga n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka byamugiriye akamaro. Yagize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, ku buryo abavandimwe bari bafite inshingano babibonaga. Ahagana mu mwaka wa 46, igihe Pawulo na Barinaba bajyanaga i Yerusalemu “imfashanyo” zivuye muri Antiyokiya kugira ngo babagoboke bitewe n’inzara yari yateye, batekereje kuri Mariko. Igihe Pawulo na Barinaba basubiraga muri Antiyokiya, bajyanye na Mariko.—Ibyak 11:27-30; 12:25.

Umuntu asomye iyo nkuru yihitira gusa, yabona ko nta n’umwe ufite icyo apfana n’undi, uretse kuba bose bari Abakristo. Wakumva ko Pawulo na Barinaba bamufashe gusa ngo bajyane kubera ko yari afite ubushobozi. Icyakora, rumwe mu nzandiko za Pawulo rugaragaza ko Mariko yari mwene se wabo wa Barinaba (Kolo 4:10). Ibyo bishobora gutuma dusobanukirwa ibintu byaje kubaho bitewe na Mariko.

Nyuma y’umwaka cyangwa urenga, umwuka wera watanze ubuyobozi bwo gutoranya Pawulo na Barinaba bakajya gukora umurimo w’ubumisiyonari. Bavuye muri Antiyokiya bajya muri Shipure. Yohana Mariko yajyanye na bo ari ‘umufasha’ wabo (Ibyak 13:2-5). Mariko ashobora wenda kuba yarakoreraga Pawulo na Barinaba imirimo y’ibanze mu gihe bari ku rugendo, kugira ngo izo ntumwa zo zibande ku bintu by’umwuka.

Pawulo, Barinaba na Mariko bagiye i Shipure, bagenda babwiriza, hanyuma bagera muri Aziya Ntoya. Aho ni ho Yohana Mariko yafatiye umwanzuro wababaje Pawulo. Inkuru ivuga ko bamaze kugera i Peruga, ‘Yohana yabasize aho, akisubirira i Yerusalemu’ (Ibyak 13:13). Impamvu yabigenje atyo, ntiyavuzwe.

Nyuma y’imyaka ibiri, Pawulo, Barinaba na Mariko bari basubiye muri Antiyokiya. Pawulo na Barinaba bateguraga urugendo rwabo rw’ubumisiyonari rwa kabiri, kugira ngo barangize ibyasigaye bitarangiye mu rugendo rwabo rwa mbere. Barinaba yifuzaga kujyana na mwene se wabo, ariko Pawulo ntiyabyemera kubera ko Mariko yari yarabatengushye. Ibyo ni byo byateje intonganya twavuze tugitangira. Barinaba yafashe Mariko, bajya gukorera aho yavukaga muri Shipure; Pawulo we ajya muri Siriya (Ibyak 15:36-41). Uko bigaragara, Pawulo na Barinaba babonaga mu buryo butandukanye umwanzuro Mariko yari yarafashe.

Biyunga

Nta gushidikanya ko Mariko yababajwe n’ibyo bintu. Ariko kandi, yakomeje kuba umubwiriza wizerwa. Mariko yongera kugaragara mu nkuru ivuga iby’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, nyuma y’imyaka hafi 11 cyangwa 12 atandukanye na Pawulo. Avugwa he? Byagutangaza kumenya umuntu bari kumwe. Uwo muntu nta wundi utari Pawulo!

Hagati y’umwaka wa 60 na 61, igihe Pawulo yari afungiwe i Roma, yohereje inzandiko, ubu zikaba ziri mu bigize Ibyanditswe Byera. Mu rwandiko rumwe yandikiye Abakolosayi, yaravuze ati ‘Arisitariko, mugenzi wanjye tubohanywe, arabatashya, na Mariko mwene se wabo wa Barinaba, (uwo mwategetswe kuzakira neza naramuka aje iwanyu). Abo ni bo bonyine dukorana umurimo ku bw’ubwami bw’Imana, kandi abo bambereye ubufasha bunkomeza.’—Kolo 4:10, 11.

Mbega ihinduka! Nubwo Mariko yari yaratumye Pawulo ababara cyane, yongeye kuba umukozi wari umufitiye akamaro. Uko bigaragara, Pawulo yabwiye Abakristo b’i Kolosayi ko Mariko yashoboraga kuzabasura. Iyo biza kugenda bityo, Mariko yari kugenda ahagarariye Pawulo.

Ese Pawulo yaba yarakabije kuremereza ibyo Mariko yari yarakoze? Ese Mariko yaba yaravanye isomo ku byabaye, maze akisubiraho? Cyangwa se byombi byabayeho? Uko byaba byaragenze kose, kuba bariyunze bigaragaza ko yaba Pawulo cyangwa Mariko, bombi bari bakuze mu buryo bw’umwuka. Birengagije ibyabaye, maze bongera gukorana. Mbega urugero rwiza ku Mukristo ufite icyo atumvikanaho na mugenzi we bahuje ukwizera!

Ingendo za Mariko

Iyo usomye ibihereranye n’ingendo zitandukanye Mariko yakoze, usanga yarakoze ingendo nyinshi. Yaturutse i Yerusalemu, ajya muri Antiyokiya, hanyuma afata ubwato ajya muri Shipure n’i Peruga. Yaje no kujya i Roma. Aho ni ho Pawulo yashatse kumwoherereza i Kolosayi. Hari n’ahandi yagiye.

Intumwa Petero yanditse urwandiko rwe rwa mbere, hagati y’umwaka wa 62 n’uwa 64. Yaranditse ati “uri i Babuloni arabatashya; umwana wanjye Mariko na we arabatashya” (1 Pet 5:13). Ku bw’ibyo, Mariko yari yaragiye i Babuloni gukorana n’iyo ntumwa yari yarahoze yifatanya mu materaniro ya gikristo yaberaga kwa nyina wa Mariko.

Igihe Pawulo yari afungiwe i Roma ku ncuro ya kabiri ahagana mu mwaka wa 65, yanditse asaba ko Timoteyo yamugeraho avuye muri Efeso, hanyuma yongeraho ati “uzazane na Mariko kuko angirira umumaro mu murimo” (2 Tim 4:11). Ubwo rero, Mariko yari muri Efeso. Ntitwakwirirwa dushidikanya niba yarumviye inama ya Pawulo yamusabaga gusubira i Roma, ari kumwe na Timoteyo. Icyo gihe gukora ingendo ntibyabaga byoroshye, ariko Mariko yemeraga gukora izo ngendo.

Ahabwa indi nshingano yihariye

Inshingano ikomeye Mariko yahawe ni uko yahumekewe na Yehova, akandika imwe mu Mavanjiri. Nubwo Ivanjiri ya kabiri itagaragaza izina ry’uwayanditse, inkuru zo muri rubanda zo mu kinyejana cya mbere zigaragaza ko Mariko ari we wayanditse, kandi zivuga ko ibyo yanditse yabibwiwe na Petero. Mu by’ukuri, ibyo Mariko yanditse Petero yari yarabyiboneye.

Abasesengura Ivanjiri ya Mariko bemera ko yayandikiye Abanyamahanga. Muri iyo Vanjiri yatanze ibisobanuro by’ingirakamaro ku migenzo y’Abayahudi (Mar 7:3; 14:12; 15:42). Mariko yahinduye amagambo yo mu Cyarameyi atarashoboraga kumvwa n’abantu batari Abayahudi (Mar 3:17; 5:41; 7:11, 34; 15:22, 34). Yakoresheje amagambo menshi y’Ikilatini, kandi agera n’ubwo asobanura amagambo y’Ikigiriki akoresheje ay’Ikilatini. Ibyo byose bisa n’ibihuza n’inkuru z’Abayahudi zimaze igihe, zivuga ko Mariko yandikiye Ivanjiri ye i Roma.

“Angirira umumaro mu murimo”

Kwandika ivanjiri si byo byonyine Mariko yakoreye i Roma. Ibuka ibyo Pawulo yabwiye Timoteyo agira ati “uzazane na Mariko.” Kubera iki? Pawulo yavuze ‘ko yamugiriraga umumaro mu murimo.’—2 Tim 4:11.

Dukurikije uko inkuru zikurikirana, iyo ni yo nkuru ya nyuma mu Byanditswe ivuga ibya Mariko, kandi ihishura byinshi kuri we. Mu murimo w’Imana Mariko yakoze, nta hantu havuga ko yaba yarabaye intumwa, umuyobozi cyangwa umuhanuzi. Yari umukozi, ni ukuvuga ko yakoreraga abandi gusa. Kandi koko, nta gushidikanya ko mbere y’uko intumwa Pawulo apfa, yari yarungukiwe n’ubufasha bwa Mariko.

Iyo dukusanyije utuntu duke tuzi kuri Mariko, bituma tubona ko yari umuntu wagiraga ishyaka mu guteza imbere ubutumwa bwiza mu duce dutandukanye tw’isi, kandi ko yari umuntu wishimiraga gukorera abandi. Mbega inshingano zihesha ingororano Mariko yabonye kubera ko atigeze anamuka!

Kubera ko turi abagaragu b’Imana muri iki gihe, kimwe na Mariko, nimucyo tugaragaze ko twiyemeje kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Nk’uko byari bimeze kuri Mariko, hari bamwe muri twe bashobora kwimukira mu tundi duce, ndetse no mu mahanga, kugira ngo bateze imbere ubutumwa bwiza. Nubwo abenshi muri twe kwimukira mu tundi duce bitadushobokera, twese dushobora kwigana Mariko mu bundi buryo bw’ingirakamaro. Nk’uko Mariko yashyiragaho imihati idasanzwe kugira ngo ajye gukorera abavandimwe be b’Abakristo, natwe tuba twiteguye gushyiraho akacu kugira ngo dufashe mu buryo bugaragara abo duhuje ukwizera, maze basohoze umurimo bakorera Imana. Iyo tubigenje dutyo, tuba twizeye tudashidikanya ko tuzakomeza kubona imigisha ya Yehova.—Imig 3:27; 10:22; Gal 6:2.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Mu gihe cya Mariko byari bimenyerewe kwita umuntu irindi zina ry’Igiheburayo, cyangwa irikomoka mu rundi rurimi. Izina rya Mariko rya kiyahudi ni Yohana, naho izina bamuhimbye ry’Ikilatini ni Mariko.—Ibyak 12:25.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8, 9]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Imwe mu migi Mariko yagiyemo

Roma

Efeso

Kolosayi

Peruga

Antiyokiya (y’i Siriya)

Shipure

INYANJA YA MEDITERANE

Yerusalemu

Babuloni

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze