Indirimbo ya 3
‘Imana ni urukundo’
Igicapye
1. Imana ni urukundo,
‘Jya ugendana na yo.’
Dukunde bagenzi bacu,
Tunakore ibyiza.
Tuzaba tugaragaje
Urukundo rwa Kristo.
Biduhesha ubuzima;
Ubuzima nyakuri.
2. Kunda ukuri n’Imana,
Uzakunda n’abandi.
Yiteguye kudufasha;
Iduha imbaraga.
Urukundo ntirutsindwa;
Rwihanganira byose.
Tujye dukundana cyane.
Dukundane by’ukuri.
3. Reka kubika inzika,
Kandi uyikuremo.
Niwiringira Imana,
Izakwigisha rwose.
Ukunde mugenzi wawe,
Urukundo nyakuri.
Tujye twereka abandi
Urukundo rw’Imana.
(Reba nanone Mar 12:30, 31; 1 Kor 12:31–13:8; 1 Yoh 3:23.)