INDIRIMBO YA 105
‘Imana ni urukundo’
Igicapye
1. Imana ni urukundo,
Jya ugendana na yo.
Dukunde bagenzi bacu,
Tunakore ibyiza.
Tuzaba tugaragaje
Urukundo rwa Kristo.
Tuzabona ubuzima;
Ubuzima nyakuri.
2. Kunda ukuri n’Imana,
Uzakunda n’abandi.
Yiteguye kudufasha,
Iduha imbaraga.
Urukundo ntirutsindwa;
Rwihanganira byose.
Tujye dukundana cyane,
Dukundane by’ukuri.
3. Reka kugira inzika,
Kandi uyikuremo.
Niwiringira Imana,
Izakwigisha rwose.
Ukunde Imana yawe,
Unakunde abandi.
Tujye twereka abandi
Urukundo nyakuri.
(Reba nanone Mar 12:30, 31; 1 Kor 12:31–13:8; 1 Yoh 3:23.)