Indirimbo ya 15
Ibyaremwe bigaragaza ikuzo rya Yehova
Igicapye
1. Mana, ubugingo bwanjye buzi
Ko inyenyeri zigusingiza.
Zivuga ku manywa na nijoro,
Zitwigisha nta jambo rivuzwe.
Zivuga ku manywa na nijoro,
Zitwigisha nta jambo rivuzwe.
2. Izuba ni wowe wariremye,
Ukwezi n’inyenyeri n’inyanja.
Iyo turebye ibyo waremye,
Dutangazwa n’uko utwibuka.
Iyo turebye ibyo waremye,
Dutangazwa n’uko utwibuka.
3. Amategeko yawe ni meza.
Ibyibutswa biva kuri wowe
Bituma tuba abanyabwenge.
Tujye tubyitondera iteka.
Bituma tuba abanyabwenge.
Tujye tubyitondera iteka.