Indirimbo ya 35
Dushimire Imana kwihangana kwayo
Igicapye
1. Yehova Mana ikomeye,
Urakiranuka rwose.
Kuba ububi buganje
Birakubabaza cyane.
Ntuzarira nk’uko bivugwa;
Ububi bugiye kuvaho.
Ibyo turabyiringiye,
Shimirwa kwihangana kwawe.
2. Imyaka igihumbi yose
Ni nk’umunsi umwe gusa.
Urya munsi wawe Mana,
Ntuzatinda, uri hafi.
Nubwo wanga abanyabyaha,
Wishimira ko bicujije.
Dukomeza kukwizera,
Dusingiza izina ryawe.
(Reba nanone Luka 15:7; 2 Pet 3:8, 9.)