Ese uzakoresha uburyo ubonye?
Urwibutso ruzatuma tubona uburyo bwo kugaragaza ko dushimira
1. Urwibutso ruzaduha uburyo bwihariye bwo gukora iki?
1 Urwibutso ruzaba ku itariki ya 14 Mata ruzaduha uburyo bwihariye bwo kugaragaza ko dushimira Yehova ku bw’ineza ye. Inkuru ivugwa muri Luka 17:11-18, igaragaza uko Yehova na Yesu babona ibyo gushimira. Ikibabaje ni uko umwe mu babembe icumi Yesu yakijije ari we wenyine wagarutse kumushimira. Mu gihe kiri imbere, incungu yatanzwe ku bwacu izatuma dukira indwara zose kandi tubone ubuzima bw’iteka. Icyo gihe tuzajya dushimira Yehova buri munsi ku bw’iyo migisha. Ariko se, twagaragaza dute ko dushimira muri ibi byumweru biri imbere?
2. Twakora iki kugira ngo turusheho kwishimira incungu?
2 Jya ushimira: Ibyo umuntu atekereza ni byo bimutera gushimira. Gahunda yihariye yo gusoma imirongo ya Bibiliya isomwa mu gihe cy’Urwibutso ituma turushaho gushimira ku bw’incungu. Iyo mirongo iboneka ahantu henshi, urugero nko kuri Kalendari no mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi. Abagize umuryango bashobora gusomera hamwe iyo mirongo. Nitubigenza dutyo, bizatuma turushaho kwishimira incungu. Ibyo nanone bizatuma turushaho kugira imyifatire myiza.—2 Kor 5:14, 15; 1 Yoh 4:11.
3. Twagaragaza dute ko dushimira mu gihe cy’Urwibutso?
3 Jya ugaragaza ko ushimira: Gushimira bigaragarira mu bikorwa (Kolo 3:15). Umubembe wagarutse gushimira Yesu yashyizeho imihati kugira ngo amubone kandi amushimire. Nanone birashoboka ko yabwiye abandi yishimye cyane ukuntu yakijijwe mu buryo bw’igitangaza (Luka 6:45). Niba dushimira ku bw’incungu bizatuma turushaho kwifatanya muri gahunda yo gutumirira abantu kuza mu Rwibutso. Gukora ubupayiniya bw’ubufasha mu gihe cy’Urwibutso cyangwa kongera igihe tumara mu murimo wo kubwiriza na byo ni ubundi buryo bwo kugaragaza ko dushimira. Ku mugoroba w’Urwibutso tuzagaragaza ko dushimira duha ikaze abashyitsi twatumiye kandi tugasubiza ibibazo byose batubaza.
4. Twakora iki kugira ngo tutazicuza nyuma y’Urwibutso?
4 Ese uru Rwibutso ruzaba ari rwo rwa nyuma (1 Kor 11:26)? Ntitubizi. Icyo tuzi cyo ni uko iyo Urwibutso rurangiye, hari uburyo bwo kugaragaza ko dushimira buba butambutse. Ese uzakoresha neza ubwo buryo ubonye? Turifuza ko amagambo yo gushimira tuvuga n’ibyo umutima wacu utekereza byashimisha Yehova, we wadutangiye incungu.—Zab 19:14.