“Mujye mukomeza gukora mutya” Urwibutso ruzizihizwa ku itariki ya 5 Mata
1. Kuki kwizihiza Urwibutso ari iby’ingenzi?
1 “Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka” (Luka 22:19). Ayo magambo agaragaza ko Yesu yategetse abigishwa be kujya bibuka urupfu rwe. Umunsi mukuru w’Urwibutso uba buri mwaka ni wo w’ingenzi cyane kandi w’agaciro kenshi ku Bakristo kubera imigisha myinshi bakesha incungu. None se ko muri uyu mwaka uwo munsi uzizihizwa ku itariki ya 5 Mata kandi ukaba ugenda wegereza, twagaragaza dute ko dushimira Yehova?—Kolo 3:15.
2. Kwiyigisha no gutekereza ku byo dusoma byadufasha bite kwitegura Urwibutso?
2 Itegure: Ubusanzwe, iyo hari ikintu cy’ingenzi dushaka gukora, turitegura. Dushobora gutegurira imitima yacu kwizihiza Urwibutso dusuzuma mu rwego rw’umuryango ibyabaye kuri Yesu mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe hano ku isi kandi tukabitekerezaho (Ezira 7:10). Imwe mu mirongo y’Ibyanditswe ibyo bintu bibonekamo ishyirwa kuri kalendari no mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi. Naho imirongo yose y’Ibyanditswe ivuga ibyabaye n’aho biboneka mu bice by’igitabo Umuntu Ukomeye, byashyizwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 2011, ku ipaji ya 23-24.
3. Kongera igihe tumara mu murimo mu gihe cy’Urwibutso byadufasha bite kugaragaza ko dushimira?
3 Bwiriza: Nanone dushobora kugaragaza ko dushimira twifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza (Luka 6:45). Guhera kuwa gatandatu tariki ya 17 Werurwe, ku isi hose tuzifatanya muri gahunda yo gutumirira abantu kuza mu Rwibutso. Ese ushobora kugira icyo uhindura kuri gahunda yawe kugira ngo wongere igihe umara mu murimo wo kubwiriza, wenda ukaba waba umupayiniya w’umufasha? Kuki mutabiganiraho muri gahunda yanyu y’ubutaha y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango?
4. Kwizihiza Urwibutso bizatugirira akahe kamaro?
4 Kwizihiza Urwibutso buri mwaka bitugirira akamaro. Ibyishimo n’urukundo dukunda Imana birushaho kwiyongera iyo dutekereje ku neza yatugiriye igihe yatangaga Umwana wayo w’ikinege ngo atubere incungu (Yoh 3:16; 1 Yoh 4:9, 10). Ibyo bidushishikariza kudakomeza kubaho ku bwacu (2 Kor 5:14, 15). Nanone bituma turushaho kugira icyifuzo cyo gusingiza Yehova mu ruhame (Zab 102:19-21). Abagaragu ba Yehova bashimira, bategerezanyije amatsiko umunsi w’Urwibutso uzizihizwa ku itariki ya 5 Mata kugira ngo ‘batangaze urupfu rw’Umwami.’—1 Kor 11:26.