“Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke”
Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu ruzizihizwa ku itariki ya 2 Mata
1 Ku itariki ya 2 Mata 2007, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bazateranira hamwe kugira ngo bibuke urupfu rwa Yesu rw’igitambo. Yesu yapfuye kubera ko yashyigikiraga ubutegetsi bw’ikirenga bwa Se wo mu ijuru, bityo anyomoza Satani wavuze ko abantu bakorera Imana bitewe n’inyungu babikuramo gusa (Yobu 2:1-5). Nanone Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ritwibutsa ko igihe Yesu yapfaga ari umuntu utunganye, ‘yatangiye ubugingo bwe kuba incungu ya benshi’ (Mat 20:28). Ni yo mpamvu Yesu yategetse abigishwa be ati “mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke” (Luka 22:19). Mbese kugaragaza ko ushimira ku bw’iyo mpano ihebuje y’Imana byaba byaragushishikarije gutangira gukora imyiteguro yo kwibuka icyo gikorwa gihebuje cy’urukundo?—Yoh 3:16.
2 Tegura umutima wawe: Dushobora gutegurira umutima wacu kuzizihiza Urwibutso binyuze mu gusuzuma ibyabaye buri munsi mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwa Yesu igihe yari umuntu. Ibyo tuzabifashwamo na gahunda yihariye yo gusoma Bibiliya iboneka mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2007 no kuri Calendrier 2007. Dukurikije kalendari tugenderaho muri iki gihe, iyo gahunda yo gusoma Bibiliya ihuje neza n’igihe ibintu bifitanye isano n’urupfu rwa Yesu byabereye. Iminsi n’amatariki bivugwa mu nkuru zo muri Bibiliya bishingiye kuri kalendari ya kiyahudi, ikaba igaragaza ko umunsi utangira izuba rirenze ukageza igihe rizongera kurengera. Twazirikanye ubwo buryo bakoreshaga babara iminsi hanyuma tubuhuza na gahunda yo gusoma Bibiliya mu gihe cy’Urwibutso. Gusuzuma ibintu bikubiye muri iyo gahunda yo gusoma Bibiliya no gutekereza ku buryo urukundo rw’Imana rwimbitse kandi tukabishyira mu isengesho, bizadufasha kungukirwa mu buryo bwuzuye no kwizihiza Urwibutso.
3 Tumira abandi kugira ngo na bo bazaze: Umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Gashyantare wavuze ibya gahunda yihariye yo gutumirira abantu kuzaza kwifatanya muri icyo gikorwa cy’ingenzi cyane. Mbese waba wariteguye kugira ngo uzifatanye muri iyo gahunda mu buryo bwuzuye? Mbese waba warakoze urutonde rw’abo muziranye uzatumira kandi ukaba waratangiye kubashaka? Ishyirireho gahunda yo kuzahagera kare ku mugoroba Urwibutso ruzaberaho, kugira ngo uzakire abo uzaba waratumiye hamwe n’abandi bantu bashimishijwe. Ushobora kwicarana na bo, kugira ngo babe bafite Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo. Bereke abandi bagize itorero. Nyuma ya porogaramu, uzafate umwanya wo gusubiza ibibazo bafite. Batumirire kuzaza kumva disikuru y’abantu bose yihariye, izatangwa ku itariki ya 15 Mata. Niba hari abigeze kwifatanya n’itorero ariko ubu bakaba barakonje, abasaza bazashishikazwa mu buryo bwihariye no kureba niba abo bantu barahawe impapuro zibatumirira kuzaza mu Rwibutso no kuzaza kumva disikuru yihariye.
4 Jya ufasha abashya bashimishijwe hamwe n’abakonje kugira ngo bagire amajyambere: Umuntu uzatanga disikuru y’Urwibutso azasobanura mu magambo make ibirebana na gahunda yacu yo kuyoborera abantu ibyigisho bya Bibiliya, kandi atere abashya bashimishijwe inkunga yo gukomeza kwiga ibihereranye na Yehova. Ushobora kwifashisha ibitekerezo bye mu gihe ufasha abo watumiye kugira ngo bamenye byinshi ku birebana na Yehova. Niba ubu bataratangira kwiga Bibiliya, nyuma y’Urwibutso uzabasure vuba uko bishoboka kose kugira ngo ubereke uko gahunda yo kuyoborera abantu icyigisho cya Bibiliya ku buntu ikorwa. Kugira ngo bagire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, nanone baba bakeneye kujya mu materaniro y’itorero (Heb 10:24, 25). Kugira ngo babigereho, batere inkunga yo gutangira kujya mu materaniro buri gihe. Abasaza bagombye gushyiraho gahunda yo gusura Abakristo bakonje ariko bakaba baraje mu Rwibutso kandi bakabatera inkunga yo kuzirikana ibitekerezo byatanzwe muri disikuru y’Urwibutso. Ibyo bishobora kubatera inkunga yo kongera kwifatanya n’itorero.
5 Kwizihiza Urwibutso biduha uburyo bwo gutekereza cyane ku bintu Yehova na Yesu badukoreye. Gutekereza muri ubwo buryo bituma urukundo tubakunda rwiyongera kandi bikagira icyo bihindura ku myifatire yacu (2 Kor 5:14, 15; 1 Yoh 4:11). Iki ni cyo gihe cyo gutangira kwitegura no gufasha abashimishijwe kwitegura icyo gihe cy’ingenzi cyo gutangaza “urupfu rw’Umwami.”—1 Kor 11:26.
[Ibibazo]
1. Kuki itariki ya 2 Mata 2007 ari iy’ingenzi cyane?
2. Ni gute dushobora gutegurira umutima wacu kwizihiza Urwibutso?
3. Ni gute dushobora gufasha abashimishijwe n’abakonje maze bakungukirwa n’Urwibutso?
4. Ni gute dushobora gufasha abantu gukomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka nyuma yo kwizihiza Urwibutso?
5. Ni izihe ngaruka kwizihiza Urwibutso bishobora kutugiraho?