Jya Ufasha Abandi Kungukirwa n’Incungu
Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo ruzizihizwa ku itariki ya 12 Mata
1. Ni mu buhe buryo bumwe ubwoko bw’Imana bugaragarizamo ko bushimira ku bw’incungu?
1 “Imana ishimirwe impano yayo nziza itarondoreka” (2 Kor 9:15). Ayo magambo agaragaza neza uko twumva tumeze kubera ubuntu n’ineza yuje urukundo Imana igaragariza ubwoko bwayo binyuriye ku Mwana wayo Yesu Kristo. Tuzagaragaza mu buryo bwihariye ko dushimira Imana igihe tuzaba duteraniye hamwe ku itariki ya 12 Mata, twizihiza Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo.
2. Ni bande bifatanya n’abagaragu ba Yehova mu kwizihiza Urwibutso, kandi se ni iki bagomba gukora kugira ngo bungukirwe n’incungu?
2 Buri mwaka abantu bagera kuri miriyoni icumi bifatanya n’abagaragu ba Yehova mu kwizihiza Urwibutso. Mu kubigenza batyo, na bo baba bagaragaza mu buryo runaka ko bashimira ku bw’igitambo cya Kristo. Ariko kandi, kugira ngo bungukirwe n’incungu, bagomba kuyizera (Yoh 3:16, 36). Ni gute twabafasha kugira uko kwizera? Muri iki gihe cy’Urwibutso, dushobora kubashishikariza kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya no kujya mu materaniro y’itorero ya buri cyumweru. Nimucyo dusuzume ibitekerezo bikurikira.
3. Ni gute twatangiza icyigisho cya Bibiliya abantu dutumira ku Rwibutso?
3 Ibyigisho bya Bibiliya: Mu gihe utumirira abashimishijwe kuzaza mu Rwibutso, kuki utabatangiza icyigisho cya Bibiliya mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha? Jya wifashisha ingingo iri ku ipaji ya 206-208, ifite umutwe uvuga ngo “Kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ni igikorwa cyubahisha Imana,” maze ubasobanurire ibihereranye no kwizihiza Urwibutso. Ibyo mushobora kubisuzumira hamwe incuro imwe cyangwa ebyiri, mukabikora nk’uko wabigenza uyoborera icyigisho cya Bibiliya ku muryango. Igihe murangije, uwo mwigishwa ashobora kwifuza ko musuzumira hamwe igice cya 5 gifite umutwe uvuga ngo “Incungu ni impano ihebuje yatanzwe n’Imana.” Nimumara gushyiraho gahunda ihamye y’icyigisho cya Bibiliya, uzasubire inyuma maze musuzume bya bice 4 bibanza.
4. Ni bande dushobora gutangiza icyigisho cya Bibiliya muri iki gihe cy’Urwibutso?
4 Ni bande twatangiza icyigisho cya Bibiliya dukoresheje ubu buryo? Hari ubwo bamwe mu bo dukorana, abo twigana cyangwa bamwe mu baturanyi bacu babyemera. Abavandimwe bashobora gushakisha uko bayoborera icyigisho cya Bibiliya abagabo batizera ba bashiki bacu. Ntukirengagiza bene wanyu batari Abahamya. Nanone kandi, tuzihatira by’umwihariko gutumira ku Rwibutso abahoze bifatanya n’itorero (Luka 15:3-7). Nimucyo tujye dufasha abo bose kungukirwa n’incungu.
5. Ni gute twashishikariza abigishwa ba Bibiliya hamwe n’abandi bashimishijwe kugira ngo bungukirwe n’amateraniro y’itorero ya buri cyumweru?
5 Amateraniro y’itorero: Urwibutso ni ryo teraniro rya mbere abenshi mu bo tuyoborera ibyigisho bya Bibiliya hamwe n’abandi bashimishijwe bakunze kwifatanyamo. None se ni gute twabashishikariza kungukirwa n’andi materaniro y’itorero? Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Mata 2005 ku ipaji ya 8, wagize uti “vuga umutwe wa disikuru izatangwa ubutaha. Bereke igice cy’Umunara w’Umurinzi muziga ubutaha hamwe n’ibyo muziga mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero. Basobanurire Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi n’Iteraniro ry’Umurimo. Igihe uri butange inyigisho mu ishuri, wenda ushobora no kuyisubiramo uri hamwe na bo. Jya ubabwira ingingo zishishikaje z’ibyizwe mu materaniro. Jya wifashisha amafoto yo mu bitabo byacu kugira ngo ubafashe gusa n’abareba uko ibintu biba bimeze mu materaniro. Jya ubatumira mu materaniro kuva ugitangira kubayoborera icyigisho.”
6. Ni mu buhe buryo bubiri twafashamo abantu bafite imitima itaryarya kungukirwa n’incungu?
6 Iyo abantu bafite imitima itaryarya bayoborerwa icyigisho cya Bibiliya kandi bakifatanya mu materaniro y’itorero buri gihe, ntibatinda kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Nimucyo rero tujye dushishikariza abandi kungukirwa n’izo gahunda zo mu buryo bw’umwuka, kandi tubafashe kungukirwa n’impano ihebuje y’Imana, ari yo ncungu.