Tujye tugaragaza ko dushimira
Urwibutso ruzizihizwa ku itariki ya 17 Mata
1. Ni ayahe magambo y’umwanditsi wa zaburi akwiranye n’igihe cy’Urwibutso?
1 Ibikorwa bya Yehova byo gukiza hamwe n’imbabazi ze, byakoze ku mutima umwanditsi wa zaburi maze yandika agira ati “ibyiza byose Yehova yankoreye nzabimwitura iki” (Zab 116:12)? Muri iki gihe abagaragu b’Imana bafite impamvu nyinshi kurushaho zo gushimira. Hashize ibinyejana byinshi ayo magambo yahumetswe yanditswe, Yehova yahaye abantu impano y’agaciro kenshi kuruta izindi zose. Iyo mpano ni incungu. Muri iki gihe twitegura kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo ku itariki ya 17 Mata, dufite impamvu yumvikana yo kugaragaza ko dushimira.—Kolo 3:15.
2. Vuga zimwe mu mpamvu zagombye gutuma dushimira ku bw’incungu.
2 Imigisha dukesha incungu: Incungu ituma ‘tubabarirwa ibyaha byacu’ (Kolo 1:13, 14). Ibyo bituma dusenga Yehova dufite umutimanama ukeye (Heb 9:13, 14). Dushobora kumusenga nta cyo twishisha, tukamubwira ibiri mu mutima wacu (Heb 4:14-16). Abizera incungu bafite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka.—Yoh 3:16.
3. Twagaragaza dute ko dushimira Yehova ku bw’incungu?
3 Jya ugaragaza ko ushimira: Uburyo bumwe bwo kugaragaza ko dushimira cyane ni ugusoma buri munsi imirongo y’Ibyanditswe igomba gusomwa mu gihe cy’Urwibutso no kuyitekerezaho. Ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese witeguye umunsi w’ingenzi kurusha iyindi muri uyu mwaka?” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki 1 Gashyantare 2011, izadufasha kubigeraho. Nanone dushobora gusenga Yehova tubivanye ku mutima, tukamubwira ko duha agaciro kenshi igitambo cy’incungu (1 Tes 5:17, 18). Nitwumvira itegeko Yesu yatanze tukifatanya mu muhango wo kwizihiza Urwibutso, bizagaragaza ko dushimira (1 Kor 11:24, 25). Nanone kandi dushobora kwigana urukundo rwinshi rwa Yehova, tugatumira abantu benshi uko bishoboka kose kugira ngo bazaze kwifatanya natwe.—Yes 55:1-3.
4. Ni iyihe ntego twagombye kwishyiriraho?
4 Abagaragu ba Yehova bagaragaza ko bashimira ntibazabona ko Urwibutso ari iteraniro nk’ayandi. Ni ryo iteraniro ry’ingenzi kuruta andi yose aba mu mwaka. Uko igihe cy’Urwibutso kigenda cyegereza, nimucyo twishyirireho intego nk’iy’umwanditsi wa zaburi wanditse ati “bugingo bwanjye singiza Yehova, kandi ntiwibagirwe ibyo yakoze byose.”—Zab 103:2.