Twibuke incungu ari na ko tugaragaza ko dushimira
1, 2. Kuki twagombye kwibuka incungu ari na ko tugaragaza ko dushimira?
1 Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2008 izuba rirenze, Abakristo bo hirya no hino ku isi bazagaragaza ko bumvira itegeko rya Yesu Kristo bateranira hamwe kugira ngo bibuke urupfu rwe (Luka 22:19; 1 Kor 11:23-26). Ibyo tuzabikora tubitewe n’uko twifuza kumushimira tubikuye ku mutima kubera ibyo yadukoreye igihe yadupfiraga, ubu hakaba hashize imyaka 1975. Yesu yakomeje kuba indahemuka igihe yababazwaga ndetse agapfa amanitswe ku giti cy’umubabaro. Muri ubwo buryo, Yesu yejeje izina rya Se, bityo asubiza ibitutsi bya Satani mu buryo bukwiriye.—Yobu 1:11; Imig 27:11.
2 Amaraso ya Yesu yamenwe ni yo yatumye isezerano rishya rigira agaciro, atuma abantu badatunganye bemererwa kuba abana b’Imana, maze bagira ibyiringiro byo kuzategekana na Kristo mu Bwami bwo mu ijuru (Yer 31:31-34; Mar 14:24). Nk’uko Yesu yabisobanuriye Nikodemu, nanone Imana yagaragaje ko ikunda abantu urukundo rwimbitse igihe yatangaga Umwana wayo ikunda cyane ngo ababere igitambo.—Yoh 3:16.
3. Ni mu buhe buryo abazaza mu Rwibutso bazungukirwa?
3 Tumira abandi: Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Mutarama, waduteye inkunga yo gukora urutonde rw’amazina y’abantu tuziranye kandi buri muntu tukamwihera urupapuro rumutumira. Waba se waratangiye gutumira abo washyize ku rutonde? None se waba urimo witegura kugira ngo uzifatanye mu buryo bwuzuye muri gahunda yo gutanga impapuro zitumirira abantu kuzaza mu Rwibutso, izatangira ku itariki ya 1 Werurwe? Abazaza mu Rwibutso bazategera amatwi ubutumwa bwo mu Byanditswe bushobora gutuma bizera incungu bityo bakazabona ubuzima bw’iteka.—Rom 10:17.
4. Kuki twagombye kugera aho Urwibutso ruzabera hakiri kare?
4 Ababishoboye bose bagombye kwishyiriraho gahunda yo kuzagera aho Urwibutso ruzabera hakiri kare kugira ngo bazakirane urugwiro abazaba bitabiriye ubutumire bwacu. Kubera ko abaza mu Rwibutso baba ari benshi, ni iby’ingenzi ko twita mu buryo bwihariye ku bantu bashya no ku bajya baza mu materaniro rimwe na rimwe.
5. Ni gute wategurira umutima wawe kwizihiza Urwibutso?
5 Tegura umutima wawe: Kuri Kalendari ya 2008 no mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2008 hashyizwemo gahunda yihariye yo gusoma Bibiliya mu gihe cy’Urwibutso, izatangira ku itariki ya 17 Werurwe. Kuzirikana ibintu by’ingenzi byabayeho mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwa Yesu igihe yari hano ku isi, bizagufasha gutegurira umutima wawe kwizihiza Urwibutso (Ezira 7:10). Isengesho hamwe no gutekereza kuri izo nkuru zo muri Bibiliya, bizagufasha kurushaho gushimira Yehova n’Umwana we ku bw’incungu yatanzwe.—Zab 143:5.
6. Nitugaragaza ko dushimira ku bw’incungu yatanzwe bizatugirira akahe kamaro?
6 Uko Urwibutso rugenda rwegereza, nimucyo twitegure neza kandi dufashe n’abandi kwitegura ibyo birori bidasanzwe. Nitwibuka incungu ari na ko tugaragaza ko dushimira, bizashimangira imishyikirano dufitanye na Yehova n’Umwana we (2 Kor 5:14, 15). Nanone kandi, bizadushishikariza kubigana maze natwe tugaragarize abandi ko tubakunda urukundo rurangwa no kwigomwa.—1 Yoh 4:11.