ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/13 p. 1
  • Itegure Urwibutso wishimye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Itegure Urwibutso wishimye
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ibisa na byo
  • “Mujye mukomeza gukora mutya” Urwibutso ruzizihizwa ku itariki ya 5 Mata
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • “Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Impamvu twizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ese urimo uritegura Urwibutso?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
km 3/13 p. 1

Itegure Urwibutso wishimye

1. Igihe cy’Urwibutso ni igihe cyihariye cyo gukora iki?

1 Urwibutso ruzaba kuwa kabiri tariki ya 26 Werurwe, ruzatuma tubona uburyo bwo gushimira Imana ibyo yakoze kugira ngo tuzabone agakiza (Yes 61:10). Kwishimira Urwibutso bizatuma turwitegura neza na mbere y’uko ruba. Twarwitegura dute?

2. Ni iki kidushishikariza kwitegura Urwibutso?

2 Kwitegura Urwibutso: Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ni umuhango woroheje ariko ufite byinshi usobanura. Nubwo woroheje ariko, tugomba kwitegura mbere y’igihe kugira ngo tutagira ibintu by’ingenzi twibagirwa (Imig 21:5). Hagomba kugenwa isaha Urwibutso ruzatangiriraho n’ahantu hakwiriye ruzabera. Nanone hagomba gutegurwa ibigereranyo bikwiriye. Aho ruzabera hagomba kuba hasukuye kandi hateguye neza. Uzatanga disikuru agomba kwitegura neza kandi abatambagiza ibigereranyo n’abashinzwe kwakira abantu bakabikora kuri gahunda. Nta gushidikanya ko imyiteguro myinshi yamaze gukorwa. Niba twishimira incungu tuzitegura neza uwo muhango wera.—1 Pet 1:8, 9.

3. Twategurira dute umutima wacu kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba?

3 Gutegura umutima: Nanone tugomba gutegura imitima yacu kugira ngo tuzasobanukirwe neza akamaro k’Urwibutso (Ezira 7:10). Ku bw’ibyo, twagombye kugena igihe cyo gusoma imirongo y’Ibyanditswe isomwa mu gihe cy’Urwibutso kandi tugatekereza ku byabaye kuri Yesu mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe hano ku isi. Gutekereza ku muco wo kwigomwa Yesu yagaragaje bizadushishikariza kumwigana.—Gal 2:20.

4. Ni ibihe byiza ukesha incungu bituma urushaho kugira ibyishimo?

4 Urupfu rwa Kristo rugaragaza ko Yehova ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga. Rudukura mu bubata bw’icyaha n’urupfu (1 Yoh 2:2). Rutuma tugirana imishyikirano myiza n’Imana kandi ruzatuma tubona ubuzima bw’iteka (Kolo 1:21, 22). Nanone rudufasha kubaho mu buryo buhuje no kuba twariyeguriye Yehova kandi tugakomeza kuba abigishwa ba Kristo (Mat 16:24). Turifuza ko wakomeza kugira ibyishimo mu gihe witegura Urwibutso n’igihe uzaba urwifatanyamo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze