Ese urimo uritegura Urwibutso?
Hari ku itariki ya 13 Nisani mu mwaka wa 33. Yesu yari azi ko yari asigaranye umugoroba umwe yari kumarana n’incuti ze mbere y’uko yicwa. Yari kwizihiza Pasika ya nyuma ari kumwe na bo hanyuma agatangiza umuhango mushya, ari wo witwa Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Nta gushidikanya ko uwo munsi mukuru wasabaga imyiteguro. Bityo rero, yohereje Petero na Yohana ngo bajye gutegura aho bari gukorera uwo munsi mukuru (Luka 22:7-13). Ni yo mpamvu muri iki gihe, Abakristo na bo bitegura kwizihiza Urwibutso ruba buri mwaka (Luka 22:19). Ni ibihe bintu by’ibanze twakora kugira ngo twitegure Urwibutso ruzaba ku itariki ya 3 Mata?
Uko ababwiriza bakwitegura:
Muzifatanye mu buryo bwuzuye muri gahunda yo gutumirira abantu kuza mu Rwibutso.
Muzakore urutonde rw’abo mwigisha Bibiliya, bene wanyu, abo mwigana, abo mukorana n’abandi muziranye, maze mubatumire.
Muzasome imirongo y’Ibyanditswe isomwa mu gihe cy’Urwibutso kandi muyitekerezeho.
Muzagere aho Urwibutso ruzabera hakiri kare kugira ngo muhe ikaze abashyitsi.