ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb21 Werurwe p. 5
  • Ese witeguye Urwibutso?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese witeguye Urwibutso?
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ibisa na byo
  • Ni ba nde nzatumira?
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Yehova aduha umugisha iyo dukoze uko dushoboye ngo twizihize Urwibutso
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • “Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • “Mujye mukomeza gukora mutya” Urwibutso ruzizihizwa ku itariki ya 5 Mata
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
mwb21 Werurwe p. 5
Petero na Yohana bashyira umugati n’ibikombe ku meza.

Petero na Yohana bategura icyumba cyo kwizihirizamo Pasika yo mu wa 33.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ese witeguye Urwibutso?

Pasika Yesu yijihije bwa nyuma ntiyari kuzibagirana. Igihe urupfu rwe rwari rwegereje, yateganyije uko yari gusangira Pasika n’intumwa ze kandi agatangiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Uwo munsi wagombaga kujya wizihizwa buri mwaka. Ubwo rero yatumye Petero na Yohana kugira ngo bategure icyumba cyo kwizihirizamo uwo munsi mukuru. (Lk 22:7-13; reba ifoto yo ku ipaji ya mbere.) Ibyo bitwibutsa ko natwe tugomba kwitegura neza Urwibutso ruzaba ku itariki ya 27 Werurwe. Birashoboka ko amatorero yateganyije uzatanga disikuru, ibigereranyo n’ibindi. None se, ni iki buri wese yakora ngo yitegure Urwibutso?

Jya utegura umutima wawe. Jya usoma imirongo ya Bibiliya isomwa mu gihe cy’Urwibutso kandi uyitekerezeho. Iyo mirongo iboneka mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi. Nanone ushobora kwifashisha agatabo Imfashanyigisho z’Ijambo ry’Imana igice cya 16, kugira ngo ubone indi mirongo myinshi. (Reba nanone Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo ko muri Mata 2020.) Ikindi kandi abagize imiryango bashobora kwiga ibirebana n’akamaro k’inshungu mu mugoroba w’iby’umwuka, bifashishije Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi.

Abagize umuryango bitegura Urwibutso muri gahunda y’iby’umwuka.

Tumira abandi mu Rwibutso. Ifatanye mu buryo bwuzuye muri gahunda yo gutumira abantu mu Rwibutso. Tekereza abantu watumira, urugero nk’abo usubira gusura, abo wigeze kwigisha Bibiliya, abo muziranye na bene wanyu. Abasaza bagomba gukora uko bashoboye bagatumira abakonje. Wibuke ko niba umuntu adatuye mu gace k’iwanyu, ushobora kwifashisha urubuga rwa jw.org ukamurangira aho Urwibutso ruzabera n’igihe ruzabera mu gace atuyemo. Uzage ahanditse ngo: “ABO TURI BO, Urwibutso.”

Abasaza babiri basuye umuntu wakonje kandi bamutumira mu Rwibutso.

Ni iki kindi wakora ngo witegure Urwibutso?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze