Indirimbo ya 47
Dutangaze ubutumwa bwiza
Igicapye
1. Ukuri k’Ubwami kwari kwarahishwe.
Ubu Urubyaro rwaramenyekanye.
Kubera ko Yah agira imbabazi,
Yazirikanye imimerere yacu.
Azaha Umwana we ubwami bw’isi;
Nyuma y’igihe, Ubwami bwari kuvuka.
Yari guha Umwana we umugeni,
Umukumbi muto w’abatoranyijwe.
2. Ubutumwa bwiza bwaramenyekanye.
Yehova ashaka ko tubutangaza.
Abamarayika bifatanya natwe,
Iyo dutangaza ukuri k’Ubwami.
Yaduhaye inshingano ihebuje
Yo kweza izina rye no kumusingiza.
Twishimira kwitirirwa iryo zina,
No gutangaza ubutumwa bw’iteka.
(Reba nanone Mar 4:11; Ibyak 5:31; 1 Kor 2:1, 7.)