Indirimbo ya 66
Dukorere Yehova n’ubugingo bwacu bwose
Igicapye
1. Mana, Mutegetsi wacu,
Ndagukunda nkanakumvira.
Ni wowe niyeguriye;
Sinzagutenguha na rimwe.
Nzahora nkumvira iteka;
Nzakora ibyo ushaka.
(INYIKIRIZO)
Mana, birakwiriye ko
Nkwiyegurira ntizigamye.
2. Data, imirimo yawe
Iguhesha ikuzo yose.
Ibimurika waremye,
Byamamaza ikuzo ryawe.
Nanjye narakwiyeguriye,
Sinzatezuka na rimwe.
(INYIKIRIZO)
Mana, birakwiriye ko
Nkwiyegurira ntizigamye.
(Reba nanone Guteg 6:15; Zab 40:9; 113:1-3; Umubw 5:4; Yoh 4:34.)