INDIRIMBO YA 37
Korera Yehova utizigamye
Igicapye
1. Mana, Mutegetsi wacu,
Ndagukunda nkanakumvira.
Ni wowe niyeguriye;
Nzagukorera buri munsi.
Nzahora nkumvira iteka.
Nkunda ibyo utwibutsa.
(INYIKIRIZO)
Mana, birakwiriye ko
Nkwiyegurira ntizigamye.
2. Yehova ibyo waremye
Biguhesha ikuzo byose.
Nanjye nzaba uwizerwa
Namamaze izina ryawe.
Nzakomeza kugukorera
Nkubere indahemuka.
(INYIKIRIZO)
Mana, birakwiriye ko
Nkwiyegurira ntizigamye.
(Reba nanone Guteg 6:15; Zab 40:8; 113:1-3; Umubw 5:4; Yoh 4:34.)