Indirimbo ya 121
Tujye duterana inkunga
Igicapye
1. Uko duterana inkunga
Yo gukorera Yehova,
Urukundo ruriyongera;
Hakabaho amahoro.
Urukundo rwinshi dufite
Rudufasha kwihangana.
Itorero ryacu ry’ukuri,
Riduha umutekano.
2. Dukomezwa n’ijambo ryiza
Rivuzwe mu gihe cyaryo!
Tubwirwa amagambo nk’ayo
N’incuti zacu zizerwa.
Nibyiza gukorera hamwe
N’abo duhuje intego!
Dushaka uko twafashanya
N’uko twahumurizanya.
3. Uko umunsi wa Yehova
Urushaho kwegereza,
Ni ko tugomba kurushaho
Kujya mu materaniro
Dukomeze kunga ubumwe,
Mu murimo wa Yehova.
Bityo duterana inkunga
Ngo tube indahemuka.
(Reba nanone Luka 22:32; Ibyak 14:21, 22; Gal 6:2; 1 Tes 5:14.)