UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 ABATESALONIKE 1-5
“Mukomeze guhumurizanya no kubakana”
Buri Mukristo ashobora gutera abandi inkunga. Urugero, dushobora gutera abandi inkunga mu gihe tujya mu materaniro buri gihe kandi tukajya kubwiriza nubwo twaba duhanganye n’uburwayi cyangwa ibindi bibazo (1Ts 2:2). Nanone iyo twiteguye neza kandi tugakora ubushakashatsi, dushobora guhumuriza abo duhuje ukwizera.
Ni he twakura inama zadufasha kumenya uko twatera inkuga abavandimwe bacu bahanganye n’ibibazo?
Ni nde wifuza gutera inkunga mu itorero ryanyu?