Indirimbo ya 128
Ibibera kuri iyi si bigenda bihinduka
Igicapye
1. Imana yatanze Yesu,
We mpano iruta byose,
Ngo tuvanwe mu bubata
Twashyizwemo n’icyaha.
(INYIKIRIZO)
Nubwo iby’iyi si
bihinduka,
Yah azaha imigisha
Ijuru hamwe n’isi.
2. Isi yacu irarembye.
Ntizatinda kurunduka.
Ariko Yah arakiza;
Ubwami bwaravutse.
(INYIKIRIZO)
Nubwo iby’iyi si
bihinduka,
Yah azaha imigisha
Ijuru hamwe n’isi.
(Reba nanone Zab 115:15, 16; Rom 5:15-17; 7:25; Ibyah 12:5.)